Hari abanyarwanda bari kw’isi hose batangije igikorwa cyo gufunguza Diane Rwigara

Abanyarwanda bari mu bihugu byinshi byo kw’isi batangiye igikorwa cyo gusaba bashimitse abayobozi b’u Rwanda n’abarutera inkunga ngo Diane Rwigara arekurwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Cyane cyane urubuga rwa twitter aho bakoresha hashtag #FreeDianeRwigara.

Abo ba nyarwanda bibumbiye mw’ishirahamwe ”African Great Lakes Action Network” nibo batangije icyo gikorwa.

Claude Gatebuke uyoboye iryo shyirahamwe, yabwiye BBC ko bakuye isomo ku byakozwe n’abanyekenya, ndetse n’abava mu bice bitandukanye mu gusaba bashimitse ngo umunya Uganda Bobi Wine afungurwe. Aho bakoreshaga hashtag #FreeBobiWine ku rubuga rwa twitter.

Claude Gatebuke yagize ati, ”Twagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda, baratwihorera”.

Mu byaha Diane Rwigara aregwa, harimo ko yaba yarakoresheje impapuro za mpimbano igihe yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda.

Ubutabera bw’u Rwanda kandi bunamurega guhemukira igihugu no kunyereza imisoro

Icyo cyaha akaba agikurikiranwaho n’abo mu muryango wa se Assinapol Rwigara.

Kubwa Claude Gatebuke, abona ko leta y’u Rwanda ikomeza ishimangira amakosa irimo.

Mu gusobanura icyo gikorwa cyo ku mbuga nkoranyambaga, agira ati ”Umuntu uri mu makosa, nta kumureka, ahubwo ni ugukomeza umwibutsa ibibi akora”.

Hashize umwaka Diane Rwigara utavuga rumwe na leta y’u Rwanda ari mu buroko.

Claude Gatebuke akavuga ko nk’icyo cyerekana ko ”ubutabera bw’u Rwanda bigaragara ko butigenga”.

Diane Rwigara yafashwe igihe yaregeraza kwiyamamaza agakurwa ku rutonde.

Ntabwo ari Diane Rwigara primo gusabirwa gufungurwa gusa kuko ku rubuga rwa twitter hagaragara abantu benshi basaba ko imfungwa za politiki zifungiye mu Rwanda zifungurwa hashtag zikunze kugaragara ni nka #FreeVictoireIngabire  #FreeRwanda n’izindi..

5 COMMENTS

  1. Niki gituma,amahanga atamngana poul kagame kukibnzocyimfungwa za politike?ahsigaye nukwiguraimbundantajindingisigaye nonehiabnyamahangabakabinakoabaturange bababaye,sinumva impavu,umuntu afungwankimbwa,azira ibitekerezo bye s.v p?

  2. Abanyarwanda twese niduhaguruke tuvugirize induru buriya ngirwa butegetsi buri mu Rwanda. Igihe cyageze ntidusubire inyuma. Bamwe muri twe bakoreshe intambara y;amagambo abandi bakoreshe intambara y’amasasu . Aha navuga ba MRCD, FDLR, RNC n’abandi.

  3. Abanyarwanda twese niduhaguruke tuvugirize induru buriya ngirwa butegetsi buri mu Rwanda. Igihe cyageze ntidusubire inyuma. Bamwe muri twe bakoreshe intambara y’amagambo nka Abraham Mutai n’abandi barutangiye ,abandi bakoreshe intambara y’amasasu nka MRCD, FDLR nayo nkeka ko iri hafi kimwe na RNC n’indi mitwe .Mu minsi mike murebe ngo Kagamé n’abo bategekana ngo bariruka nubwo ntaho bazahungira nkuko byigeze guhanurwa n’abantu banyuranye

  4. Yego murakoze ku makuru! Cyakora abatumva ikinyarwanda neza cyane cyane ikinya(va)mahanga mujye mudusobanurira: koko ikosa linguistique muri title? Babyita manque de Professionalisme cg de professionalté muri izo ndimi zacu: gufunguruza bisobanura iki mu kinyarwanda? Murakoze kwemera gukosorwa

  5. Abazungu bakurikira inyungu naho umuntumwe ntacya ababwiye ahomutuye nimugende mwandika urwandiko rumwe maze musinyeho mwese nimurangiza murwoherereze minister wa foreigner affairs aliko ibihugu byose niho bazabunva naho kuvuga mukinyarwanda ntibabyunva mucyongereza nabwo ntamwanya wokujya kunva amakuru yabantu bafunzwe bunva ibyo Kagame ababeshya rero mbagiriye inama muhaguruke uyumwaka Diane ntazawurangirize muri kasho

    MOSES

Comments are closed.