Hari abasanga Jean Damascène Bizimana akwiye kuvuzwa mu mutwe mu maguru mashya!

Dr Jean Damascène Bizimana

Mu muhango wo kwibuka Jenoside wabereye ahahoze ari Komine Murama, mu yari muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Kagari ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko abantu biyise Abahutu b’Abakiga banditse ibaruwa ifite impapuro enye, mu Kinyarwanda, bavuga ko bayandikiye abavandimwe b’Abahutu b’i Nduga.

Uwahoze ari Padiri Bizimana Jean Damascène bali bakwiye kumuvuza. Ndizera ko ubu i Ndera hali abaganga babishoboye.

Iwacu ni i Byumba. Iyo baruwa sinyizi. Ntawe natumye ngo ayandike mw’izina ryanjye. None avuga ngo abahutu ba Byumba na Ruhengeri …. ashingiye he?

None se byaba byaranditswe n’umuntu umeze nkawe, urwaye kwanganisha abanyarwanda?

Arigisha inzangano gusa. Abamushyizeho bakwiye kumwirukana aliko bakanamuvuza kugirango adakomeza gukurakwiza virus y’inzangano afite.

Jean-Marie Vianney Higiro