“Hari abasirikare benshi n’intwaro ziremereye zirimo n’ibifaru ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

CP Theos Badege, wahoze ari umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, ubu akaba ahagarariye u Rwanda muri Interpol

Ibiro ntaramakuru Reuters biratangaza ko polisi y’u Rwanda yahakanye ibivugwa n’umutwe uvuga ko ugamije guhirika ku butegetsi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ukoresheje intwaro.

Uwo mutwe wanigambye kuba ari wo wagabye ibitero mu majyepfo y’igihugu ku mupaka n’u Burundi.

Mu kwezi kwa gatandatu, abantu bitwaje intwaro bateye mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru bahica abantu babiri.

Abategetsi bavuze ko ibindi bitero bibiri bisa nk’icyo byongeye kuhagabwa muri uku kwezi kwa karindwi.

Ku wa mbere BBC yavuganye na Callixte Nsabimana Sankara, uvuga ko ari umuvugizi w’ishyaka rishya rya politiki ryiyita Rwanda Movement for Democratic Change (MRCD) rivuga ko rigamije impinduka ziciye muri demokarasi mu Rwanda.

Yabwiye BBC ko yatangije umutwe w’inyeshyamba ugamije guhirika ku butegetsi Perezida Kagame.

Sankara yavuze ko abasirikare b’umutwe w’inyeshyamba avuga ko abereye umuvugizi bamaze ukwezi kurenga bakozanyaho n’igisirikare cy’u Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe, rikora no ku karere ka Nyaruguru gaheruka kugabwamo ibitero.

Ku wa kabiri, abategetsi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, ndetse na polisi, basuye agace kagabwemo ibitero.

Ku wa gatatu, polisi yavuze ko nta gikuba cyacitse.

CP Theos Badege, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

“Nta kibazo cy’umutekano mucye gihari mu Rwanda. Kuba hari umuntu wiyitirira ko yagize uruhare mu bikorwa by’urugomo byabereye i Nyabimata, kuri twe ni ikintu cyiza ku kuba ubutabera bugiye kumukurikirana akabiryozwa.”

Callixte Nsabimana Sankara
Callixte Nsabimana Sankara yabwiye BBC ko yatangije umutwe w’inyeshyamba ugamije guhirika ku butegetsi Perezida Kagame

Bwana Badege yavuze ko hari ibindi bitero bibiri bito byabaye muri uku kwezi kwa karindwi ariko “ntibyahungabanyije umutekano w’igihugu.”

Yongeyeho ati: “Dufite umutekano. Barateye, banasahura amatungo n’ibiribwa ariko kubera ko Sankara yivugiye ko ari we wari ubiri inyuma, agiye kuba umwe mu bo dukoraho iperereza.”

Ntacyo igisirikare cy’u Rwanda cyari cyatangaza kuri ibyo bitero.

Igikorwa cya gisirikare?

Bwana Badege ntabwo yavuze niba haba hari igikorwa cya gisirikare cyaba kiri gukorerwa mu ishyamba rya Nyungwe.

Ariko abaturage babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umutekano wakajijwe mu gace k’ishyamba rya Nyungwe.

Umwe mu batuye umurenge wa Kivu wo mu karere ka Nyaruguru ukora ku ishyamba rya Nyungwe, yagize ati:

“Hari abasirikare benshi n’intwaro ziremereye zirimo n’ibifaru ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe. Kandi n’ibikorwa by’irondo byiyongereye. Abantu bagize ubwoba.”

Uyu muturage yongeyeho ko no ku wa gatanu nijoro, abantu bitwaje intwaro bongeye kugaba igitero muri ako gace.

Uyu muturage yavuze ko abategetsi basabye abaturage gutuza bagafasha inzego z’umutekano mu gushakisha abari inyuma y’ibyo bitero.

Inkuru ya BBC