Hari amakuru mashya ahamya ko Perezida Kagame yagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Prof Filip Reyntjens

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Globe and Mail cyo mu gihugu cya Canada aravuga ko hari amakuru mashya avuga ko ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame zagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ifatwa nk’imbarutso ya Genocide mu Rwanda.

Aya makuru mashya yaje ashimangira andi yari asanzwe avuga ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame ndetse agatanga n’ibindi bimenyetso bishya.

Imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byakorewe rimwe n’ibyakoreshejwe mu guhanura indege ya Perezida Habyalimana yasanzwe ku rutonde rw’ibisasu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda, izo ngabo za Uganda zikaba ari zo zanahaye ibisasu bihanura indege ingabo zari ziyobowe na Paul Kagame mu ntambara hagati ya 1990 na 1994.

Uru rutonde rwashoboye kugera ku mwarimu muri Kaminuza witwa Filip Reyntjens, ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi ugiye kumara imyaka irenga 20 akora ubushakashatsi ku iyicwa rya Perezida Habyalimana. Mu bushakashatsi bwe yashoboye kubona isano rya hafi hagati y’imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byari bitunzwe n’ingabo za Uganda n’imibare yari yanditse ku bisasu bibiri byahanuye indege ya Perezida Habyalimana tariki ya 6 Mata 1994. Ikagwamo ba Perezida b’u Rwanda n’u Burundi n’abari babaherekeje.

Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame mu gihe cy’imyaka irenga 20 yakomeje gushinja iryo hanurwa ry’indege abasirikare ba Leta y’u Rwanda ya kera (FAR), ndetse ikomeza no guhakana ko nta ruhare yagize muri icyo gikorwa.

Filip Reyntjens, umwarimu muri Kaminuza ya Anvers akaba yarananditse ibitabo byinshi ku Rwanda mu gihe cya Genocide, yakomeje gushakisha mu gihe cy’imyaka irenga 20, imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege by’ingabo za Uganda  kuko yabibonagamo ikimenyetso simusiga kigaragaza ko ibisasu byahanuye indege ya Perezida Habyalimana byari mu maboko y’ingabo za Paul Kagame.

Yashoboye kumenya bidasubirwaho ko ibisasu bihanura indege byakoreshejwe mu 1994 bitari ku rutonde rw’ibyari bitunzwe n’ingabo za Uganda mu gihe ibindi bisasu bifite imibare bifitanye isano byari mu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda. Ibi bikaba byatuma umuntu yibaza ko ibi bisasu byahanuye indege ya Perezida Habyalimana Uganda yabihaye ingabo za FPR mu ntangiriro z’imyaka ya 1990.

Abashinjacyaha b’abafaransa bakoze iperereza ku makuru ajyanye n’iyicwa rya Perezida Habyalimana mu 1994, nyuma y’amaperereza y’abacamanza b’abafaransa muri iyi myaka 10 ishize, bagiye kuzabaza byanze bikunze impapuro zigaragaza imibare yari ku bisasu bihanura indege byari bitunzwe n’ingabo za Uganda mu rwego rw’iperereza ryabo.

Filip Reyntjens avuga kandi ko umuntu wahoze mu gisirikare cya Uganda yashyize ubuzima bwe mu kaga agashobora kumubonera amafoto agaragaza imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byo mu bwoko bwa (missiles SAM-16) byari mu bubiko bw’ingabo za Uganda. Ngo iki gikorwa cyari kiruhije kinateye ubwoba kuri uwo musirikare washakaga amakuru y’ibanga.

Ayo makuru yaturutse mu gisirikare cya Uganda ashimangira amakuru ava mu bantu batandukanye harimo n’icyegeranyo cyo mu 2016 cy’umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kivuga ko hari imbunda irasa igisasu gihanura indege yatswe inyeshyamba zari zishyigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo yari ifite imibare iyiranga isa n’iy’ibisasu byo mu bubiko bw’ingabo za Uganda.

Ikinyamakuru Globe and Mail mu mwaka ushize kikaba cyarashoboye kubona icyo cyegeranyo cy’ibanga cy’umuryango w’abibumbye.

Inyandiko z’igisirikare cya Uganda ni ikimenyetso simusiga mu kwerekana bidasubirwaho ko Ingabo za FPR zari ziyobowe na Perezida Kagame zagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Ibi  Filip Reyntjens akaba yabihamirije ikinyamakuru The Globe mu kuganiro bagiranye kuri uyu wa kabiri tariki 9 Ukwakira 2018. Yagize ati: “Sinzi ko bizashoboka ko noneho hagira uhakana nyuma y’ibimenyetso bigana gutya.”

Mu bwicanyi bwahitanye Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa missiles sol-air byarashwe ku ndege ya Perezida Habyalimana yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yiteguraga kugwa ku Kabuga cy’indege cya Kanombe i Kigali, imuvanye mu biganiro by’amahoro mu gihugu cya Tanzania. Abandi bantu 7 kongeraho n’abari batwaye iyo ndege uko ari 3 bahasize ubuzima.

Bwana Reyntjens yashoboye kubona imibare yari ku mbunda 2 (lanceurs) zirasa ibisasu byo mu bwoko bwa missiles SAM-16 byakorewe muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, byasanzwe i Kigali nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Iyo mibare akaba yarayishyikirije abashingamateka b’abafaransa mu myaka ya 1990.

Kuva ubwo Bwana Reyntjens yakomeje gushakisha imibare yari yanditse ku bisasu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda kugira ngo amenye niba ibisasu 2 byarashe indege ya Perezida Habyalimana byaravuye mu byo igihugu cya Uganda cyaguze muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu mpera z’imyaka ya 1980.

Urutonde rw’ingabo za Uganda rwerekana imibare isa neza neza n’iyasanzwe ku bisigazwa byasanzwe mu Rwanda mu 1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, iyasanzwe muri rapport ya ONU yo mu 2016 mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’iyasanzwe ku gisigazwa cy’igisasu mu Rwanda mu 1991 mu gace FPR yarwaniragamo.

Ibi bisasu cyangwa imbunda zibirasa uko ari 4 bifite imibare ibiranga 5 itangizwa na «048» na «049.». Ibindi biranga ibyo bisasu cyangwa imbunda zibirasa byose ni bimwe nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwatanzwe n’uwo muntu wahoze mu ngabo za Uganda, ibisasu byo mu bubiko bw’ingabo za Uganda bifite imibare imwe igizwe imibare 5 yose itangirwa na   «048» na «049». Ukugereranya ibi bisasu byose n’imibare ibibaranga bigaragaza nta gushidikanya ko ibisasu byari mu bubiko bw’ingabo za Uganda n’ibyahanuye indege ya Perezida Habyalimana ari bimwe byanaguriwe hamwe n’abantu bamwe!

Icyegeranyo cy’ibanga cy’umuryango w’abibumbye cyo 2016 kivuga ku mbunda irasa igisasu cya missile yambuwe inyeshyamba zari zishyigikiwe n’u Rwanda n’abasirikare ba Congo igaragaza ko ihuje byinshi n’izindi nkayo zasanzwe i Kigali nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, cyane cyane imibare iziranga ndetse n’igihe zakorewe. Hasabwe ko ibi bimenyetso byashyikirizwa akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye cyangwa abakora iperereza b’abafaransa.

Ikinyamakuru The Globe kivuga kandi ko hari ubuhamya bugizwe impapuro 12 bwatanzwe n’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, buvuga ko yumvise Perezida Kagame asobanurira babiri mubo bakoranaga uburyo yapanze ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Nabibutsa ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa ari we wayoboraga inzego z’iperereza z’ingabo za FPR mu 1994.

1 COMMENT

  1. Kayumba ntiyashatse kuvuga byose kuko nawe bimureba. Kagame yabajije abantu babiri(2) muri FPR gusa, aribo: Faustin KAYUMBA NYAMWASA na LIZINDE théoneste MUGABUSHAKA.

Comments are closed.