Hashize imyaka 22 ingabo za FPR zigabye igitero simusiga cy'iya 8 Gashyantare 1993

Icyo gitero ingabo za FPR zakigabye zirenze ku masezerano yo guhagarika imirwano zari zagiranye na Leta y’u Rwanda y’icyo gihe.

Urwitwazo rwabaye Rapport yari yasohotse ku ihohoterwa ry’ikiremwamuntu ngo ryakorwaga na Leta y’icyo gihe. Abakoze iyo rapport barimo Filip Reyntjens, Jean Carbonare n’abandi bari muri commission yari itewe inkunga na Fédération internationale des droits de l’homme, Africa Watch, l’UIDH (Ouagadougou) naCIDPDD/ICHRDD (Montréal) bakoze ingendo mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 1993, bamara igihe kinini mu karere kagenzurwaga na Leta y’icyo gihe ariko bamara amasaha 2 mu karere kagenzurwaga na FPR!

Umuntu akibaza niba mu masaha 2 gusa bari bamenye amakuru ahagije! Ikindi ni uko bari baherekejwe n’abasirikare ba FPR aho bajyaga hose mu gihe mu gace ka Leta bagendaga bonyine bakabaza uwo bashatse. Tubibutse ko mu karere FPR yari ifite icyo gihe abaturage bose bari barahunze!

Iyo Rapport yasohotse umunsi ubanza ku munsi ukurikiyeho ingabo za FPR zayigize urwitwazo ngo rwo guhana Leta ya Perezida Habyalimana. Icyo gitero cyakuye mu byabo abaturage basaga Miriyoni, gihitana n’abandi batagira ingano, ku buryo nko kuri Base ahahoze ari Komini Nyamugari imirambo yari yuzuye mu muhanda ku buryo imodoka za GOMN (Groupe d’Observateurs Militaires ”Neutres”), zabuze aho zica zigasaba abasirikare ba FPR gukura iyo mirambo mu muhanda ngo bashobore guhita.

Ubwo bwicanyi ari GOMN, ari n’abo ngo bahagarariye ibijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu nta n’umwe wigeze agira icyo abuvugaho.

Iki gitero kandi cyaranzwe no kwangiza ibikorwa by’amajyambere nk’urugomero rw’amasharazi rwa Ntaruka n’ibindi..

Iki gitero bigaragara ko cyari kimaze iminsi myinshi gitegurwa iyo Rapport ikaba yari urwitwazo, dore ko icyo gitero cyatangiranye ingufu nyinshi, ariko igihe ingabo za kera (FAR) zari zimaze kwisuganya zigatangira kumerera nabi ingabo za FPR, (urugero nka Nyamagumba n’ahandi mu Karere ka Ruhengeri) no mu gihe uwari umugaba Mukuru w’ingabo mushya Général Major BEM Nsabimana a.k.a Castar yateguraga igitero simusiga, FPR yahise yemera guhagarika imirwano no ”gusubira mu birindiro bya mbere ya 8 Gashyantare 1993”.

Ariko ako karere kakomeje kuba mu maboko ya FPR, abaturage bashatse ku gasubiramo ndetse n’abayobozi batowe n’abo baturage batavugaga rumwe na FPR, barishwe mu buryo budasobanutse. Igitangaje MINUAR ntacyo yabikozeho.

Umugabo umwe wari ukomeye muri FPR w’umuhutu, tutiriwe tuvuga izina, inshuti ye yaramubajije iti:Ese buriya biriya FPR yakoraga ntabwo mwabibonaga?

Yarasubije ngo ibyabaye kuri Capitaine Donat Muvunanyambo byabereye isomo benshi binabatera ubwoba (Donat Muvunanyambo yishwe ku itegeko rya Kagame kubera ko yagaragazaga ku mugaragaro ko atishimiye ubwicanyi bwakorerwaga abahutu na FPR).

Uwo mugabo kandi yakomeje abwira inshuti ye ko iyo hataba abahutu n’abandi batutsi bashyira mu gaciro muri FPR, ngo intagorwa z’abatutsi zarimo zari kumarira abahutu k’icumu ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara.

Umwanzuro

Iki gitero cyagaragaje ibintu byinshi byari byihishe ku miterere nyayo ya FPR.

-Byagaragarije FPR ko ishobora kwitwaza guhohoterwa kw’abatutsi isi yose ikabyemera

-Ko ishobora kubura imirwano igihe ishakiye amahanga ntagire icyo avuga

-Ko ishobora kwica abantu uko ishatse ntihanwe

-Ko gufata igihugu hakoreshejwe ingufu bishoboka

-Ko abanyamashyaka nta gahunda nzima bagira uretse kwishakira ubutegetsi gusa. (Bamwe mu banyamashyaka babazaga abavanywe mu byabo ba Nyacyonga babashinyagurira ngo bahunze iki?)

-Abantu benshi bajijinganyaga kwinjira mu nkotanyi bavuye mu Rwanda no mu bindi bihugu iki gitero cyabateye akanyabugabo.

-Ikindi cyagaragaye n’uko abanyarwanda bari bariciyemo ibice ku buryo bugaragara, aho bamwe mu bari batuye umujyi wa Kigali bashinyaguriraga impunzi zahunze intambara. Ntabwo byatinze nabo muri 1994 akaga kabageraho.

-Hagaragaye kandi ko agaciro k’abantu atari kamwe imbere ya FPR n’amahanga, aho ngo guhorera abatutsi bahohoterwaga mu Rwanda byabaye ngombwa ko kubahorera hahanwa Leta y’u Rwanda byagombaga gukura mu byabo abaturage barenze miriyoni abandi batagira ingano bakicwa. Ibi byibutsa ukuntu FPR mu gushaka ngo gucyura impunzi za kera zitageraga no kuri 500.000 hakoreshejwe ingufu no gushaka gufata ubutegetsi, yatumye hapfa abanyarwanda batabarika mu Rwanda no muri Congo (n’ubu bagipfa) abandi bakaba impunzi. Bikaba byarakuruye ibibazo mu karere kose bitazapfa birangiye mu minsi ya vuba. Mu gihe abo FPR yavugaga ngo iracyura bamwe muri bo barongeye barahunga!

-Ikindi iki gitero bivugwa ko cyari kigamije, n’ukugira ngo FPR ishobore kwaka byinshi mu mishyikirano yarimo na Leta ya Habyalimana i Arusha.

Marc Matabaro