Hassani Ngeze ati:Umwana wajye Dr. Ngeze azize ibibazo by’u Rwanda atigeze agiramo uruhari.

Thomas Ngeze

Kuki ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwakwiyemeza kwica umwana w’umusore utarigeze akulira mu rwanda, utaranabaye n’umunyepolitike ?

Bijya gutangira mu ntangiliro z’uyu mwaka nasabye urukiko mpuzamahanga y’uko bangabanyiriza ibihano no kurekurwa n’urwo rukiko mpuzamahaga, kuko nali nujuje ibisabwa bwose.

Ubwo ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikira urukiko mpuzamahanga, ko ngomba gutanga imyirondoro yose y’aho abana banjye baherereye, ndetse n’uko ubuzima bwanjye buhagaze.

Ubwo nahise mbamaganira kure, ubwo busabe bw’u Rwanda mvuga y’uko abana bajye baba hanze y’igihugu cyabo nk’impunzi, ko ntaho bahuriye n’ubutegesi bw’u Rwanda ;
hagati aho umwana wabaga mu Bubiligi wari wararangije amashuli, wari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwimenyereza akazi, ubwo abakozi ba Ambassade y’u Rwanda sinzi uko bamushutse, agwa mu mutego wabo, nibwo bahanye gahunda yagombaga kubera muli imwe mu mahoteri yo muli Afulika y’Epfo, aza kwitabira gahunda yahawe, ari nabwo abo yaje yizeye bahamutsinze.

Iminota micye mbere yo kwicwa yarariraga cyane bamuha terefoni bamutegeka ibyo agomba kubwira umuryango we, ubwo aterefona mushiki we, bavugana akanya gato cyane terefoni ihita icika.

Bahise bamwica uwahise aterefona yavuganye n’abandi bantu bahise bafata terefoni ye, nabwo barongera bayifunga burundu.

Ubutegetsi bw’Afurika y’Epfo bwabashije kubona aho iyo terefoni yavugiye bwa nyuma.
Ubu umucamanza wo muli Afurika y’Epfo niwe ugomba gufata icyemezo, hagakulikiraho autopsie, maze umurambo ukabona ukoherezwa mu Bubiligi.

Leta y’u Bubiligi irimo ikorana bya hafi cyane n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo kuri icyo kibazo, police yo muli Afurika y’Epfo na police yo mu Bubiligi nabo barimo bakorana kuli icyo kibazo.

Abanyamakuru batandukanye bari muli Afurika y’Epfo barimo bamfasha kwegeranya amakuru y’uko iyicwa ry’umwana wanjye ryagenze. Amakuru aramubuye nkaba nizeye kuzayabagezaho bidatinze.

Uriya mwana yishwe kugira ngo ndusheho kubabara, ninaramuka nfunguwe nzasange yarapfuye maze ngwe mu mibabaro. Nguko uko umwana w’inzirakarengane yishwe azize ubusa.

Icyitonderwa: amaze kuvugana na mushiki we wali mu Bubiligi ubwo mushiki we yahise ampa nimero ye, mpita muhamagara umuntu wanyitabye ahita afunga terefoni.
kandi nta munota wahisemo.

Abanyamakuru, n’abandi bantu bashizwe guhuza amakuru bari muli Afrika y’Epfo ubu barimo bagerageza kungezaho ibimenyetso bifatika by’uko umwanya wanjye yishwe uhereye mu masaha 48 abanziliza iyicwa rye. Abavuganye nawe bose kuli terefoni ye, leta ya Afrika y’Epfo ifatanyije n’iy’u Bubiligi, igomba gutangira kureba abo aribo n’aho baherereye.

Muri mwe uwaba afite amakuru ayo ariyo yose yangirira akamaro agerageze kuyangezaho kugira ngo nyahuze n’andi ndimo mvana mu zindi nzira

Dr. Ngeze Imana imwakire mu bayo.

Hassani Ngeze