Hervé Berville ufite inkomoko mu Rwanda agiye kwiyamamariza kuba umudepite mu Bufaransa.

Hervé Berville
FPR yashatse kucyura imfubyi za Mata 1994 zahungishijwe n’umupadiri witwa Miligithi
wo mu gihugu cy’Ubutaliyani, umupadiri ahangana nayo arabananira we yashoboye kutesha ubugome yarigiye kubakorera nk’abo muri France bacyuwe mu Rwanda bakabaho ubuzima bubi. 
Bashatse kubavana mu miryango bashakiwe n’abapadiri ngo babacyure mu Rwanda
Ababyeyi n’uwo mupadiri baragarama barwana kuri abo bana bo FPR ntiyabasha kubacyura i Butare mu Rwanda. Abacyuwe abenshi babaye ba mayibobo Kagame na FPR ibabuza amahirwe gutyo.
Hari abandi bana b’imfubyi bahungishijwe n’abapadiri barimo uriya Hervé Berville ugiye kwiyamamaza mu ishyaka La République en Marche rya président Emmanuel Macron.
Nidusubize amaso turebe abana bateshejwe amahirwe tugeranye n’uyu washoboye kwiga amashuri akaze akaba ubu ananiyamamaje kuba dépité mu Bufaransa ku myaka 27 gusa!
Mu 1994 abafransa bahungishije impfubyi zo mu kigo cy’i Masaka. Ubufaransa bwita kuri abo bana batangira kwiga. FPR irasakuza ngo ibihugu byahungishije abana ngo babagarure mu Rwanda kuko ari abanyarwanda! Byarazurungutanye bigeraho abafransa barambirwa urusaku rwa FPR babapakira indege babasubiza mu Rwanda! Icyo gihe bajyanywe i Butare ngo bongere babamenyereze ubuzima bwo mu Rwanda
Twavuga ko Hervé Berville ari umurame kuba atarasubijwe mu Rwanda kuko iyo ahasubizwa ntabwo yari gushobora kuba ageze aha.
Yarezwe n’ababyeyi b’abafaransa akurira ahitwa Pluduno ari naho atuye kugeza n’ubu, ni impuguke mu by’ubukungu, yize muri Kaminuza zikomeye nka Science-Po Lille na London School of Economics. Yakoze mu muryango w’abafaransa ufasha mu iterambere mu gihugu cya Mozambique, aba umushakashatsi mu gihugu cya Kenya akorera Kaminuza ya Stanford yo muri Amerika. Mu 2015 yinjiye mu nkubiri yiswe « Jeunes avec Macron » anagira uruhare runini mu kwiyamamaza kwa Emmanuel Macron muri aya matora ashize mu Bufaransa. Ubu akaba ashaka kuba umudepite mu Bufaransa.
Ben Barugahare