U Bufaransa burifuza ko ONU yakwamagana M23 n’abayifasha.

I Kinshasa, u Bufaransa bwasabye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012, ko habaho icyemezo cy’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de sécurité des Nations unies) cyakwamagana inyeshyamba za M23 n’abazifasha. Nk’uko byavuzwe na Ministre w’u Bufaransa ushinzwe iby’Ururimi rw’igifaransa(Francophonie), Yamina Benguigui, ngo u Bufaransa busangiye umwitwarariko n’abanyakongo ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano muke birangwa mu burasirazuba, ngo u Bufaransa buri ku ruhande rwa Congo mu kurwanya M23. Ngo uko ibintu bigenda birushaho kuba bibi nibyo byatumye u Bufaransa bufata icyemezo cyo kwereka Leta ya Congo ko buyishyigikiye no gusaba ko inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yakwamagana inyeshyamba za M23 n’abazifasha.

Madame Yamina Benguigui

Uyu mu ministre ntabwo yashatse kugira igihugu avuga ariko ukurikije uko bimeze yashakaga kuvuga u Rwanda uretse ko no muri iyi minsi hatangiye kugaragara ibimenyetso bishobora kuganisha no kuri Uganda.

Nk’uko bitangazwa n’abantu batandukanye, inyeshyamba za M23 zashoboye kwegera imbere ku buryo ziri mu kirometero kimwe cya Kibumba, mu gihe ingabo za Leta ya Congo byabaye ngombwa ko zisubira inyuma. Imirwano iherutse yo mu mpera z’iki cyumweru ishobora kuba yaraguyemo abantu 5 abandi 9 barakomereka nk’uko bivugwa n’itangazamakuru ryo muri Congo.

Hari amakuru avugwa n’umwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Congo ko ingabo za Congo zagize ikibazo cy’amasasu yabaye make cyane cyane aya za Kajugujugu z’intambara n’ibimodoka by’intambara (Char/Tank) kuko nibyo ingabo za Congo zari zakoresheje cyane mu gusubirana uduce twari twigaruriwe n’inyeshyamba.

Ayo makuru akomeza yemeza ko inyeshyamba za M23 zirimo gukoresha ingufu nyinshi ngo zirebe ko zakwigarurira uduce twinshi mbere yo kureba ko wenda habaho imishyikirano na Leta ya Congo.

Général Lafontaine

Hari amakuru atangwa n’abaturage ba Congo ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ahamya ko abaturage biboneye ubwabo abasirikare ba Uganda binjira muri Congo baje gufasha inyeshyamba za M23 mu gace ka Rutshuru. Ariko ayo makuru ntabwo aremezwa na Leta ya Congo cyangwa MONUSCO.

Ikindi kivugwa cyane ni amayeri ya Leta y’u Rwanda na M23 baba barimo gutegura muri iyi minsi yo kugerageza gukurura imitwe yindi y’abanyekongo muri iyi ntambara, muri urwo rwego ngo M23 yo n’indi mitwe y’inyeshyamba irashaka kujijisha ko yinjiye muri Union des Patriotes pour la Paix (UPCP) hagashyirwa imbere nk’udukingirizo abakongomani batari abatutsi nka ba Général Kakulu Sikuli Vasaka Lafontaine na Antipas Mbusa Nyamwisi wahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga.

Ibi birashimangirwa n’amagambo yatangajwe kuri BBC Gahuza Miryango n’umukuru wa PARECO yiganjemo abo mu bwoko bw’abahutu b’abakongomani Bwana Sendugu Museveni wavuze ko na PARECO ifatanije na M23 kuko ngo ibyo barwanira ari bimwe.  Ibyo byatuma M23 n’u Rwanda bibihisha inyuma bityo imbere y’amahanga ikibazo kikaba icy’abakongomani u Rwanda rugacika ibihano rwatangiye gufatirwa n’amahanga.

Mbusa Nyamwisi

Tubibutse ko ibihugu bya Amerika, u Buhorandi, u Bwongereza, u Budage, n’ibihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi (Scandinavie) byamaze guhagarika imfashanyo byahaga u Rwanda kubera icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye gishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. Ariko u Rwanda ibyo birego rurabihakana ndetse rukaba rwashyikirije inyandiko ihakana ibyo birego izo mpuguke zari mu ruzinduko mu Rwanda.

Marc Matabaro

1 COMMENT

  1. Uganda ntangabo yohereje gufasha m23 amakuru aturuka mubaturage ningaboza Uganda kumupaka , Uganda irikuruwo mupaka yakyira igafasha ningabo za Congo ziba zakubiswe incuro niza Kagame kandi M23 niki? Ibahe?Kandingo bariho bakurikirana niba PRA bahorabiteguye guturuka ahobaziko igira indiri ariho kwa kagame naza baringaze arizo za Boso. Kagame akoresheje Baruhorimbere na Ntaganda Bosco bahamagaye uwo munye Congo bita Lafontine wari warigumuye kubutegetsi bwa Kabila abobabiri nvuze haruguru bobaribaremeye gukorana na leta naho, Lafontene, Ngabo, Nsengiyunva hamwe na Janvier Urwanda rwaje kwica kyimwe na Nsengiyunva bagiye mwishyamba.
    Kugyeza igihe ibisambo nka Ntaganda Bosco bashakishirinjwe nurukiko mpuza mahanga kandi ariwe warigikangisho kya Kagame kuri Kabira: (kya wapfa mpamabuye cyagwa nkukore ikyonakoze so).
    Kabira yunvikanye na Kagame ko baringaye yabeshya koyigumuye ariko amahanga yarabirebaga nabaturage barabibonaga.
    Kagame yatangiye gupanga iyintambara yo M23 irimwo kurwanwa yayiteguriraga kuyikorera kubutaka bwa Uganda aciye Congo nundi baringa we uba Uganda bita Col Besigye ukuriye opposition muricyo gihugu. Urwanda rwanyuzaga ingabo zahoze ariza FDLL niza RDF na Bagande babaga baratorotse mugisirikare nabandi baribaraha we imyitozo na Numutwe witera bwoba wa Alishabu batorejwe muri za Yemen na Pakistan, ni zinkeragutabara banyuraga Goma bagerayo bagahabwa ibyangobwa bya Congo ubundi bagakwirakwizwa mumashyamba no mubasirikare babaga ba Kuriwe na Ntaganda na bagenzibe Nka ba Zimurinda, Ruhorimbere nabandi ariko cyane abenshiberekeraga mumashyamba ya Ituri aho basangaga PRA kugirango bazabone ukoba teza umutekano muke mugihugu cya Uganda.
    Kagame umutego mutindi ushibuka nyirawo akiraho yaje kutunvikana niyomitwe ya Col. Besigye ubwo yabwiraga ba Mande na Muzora kwihutisha igikorwa cyumutekano mukye mugice cyuburengera zuba bwa Uganda arikobaratinda kuko bunvagabadafite ingabo zihagije kandi muri ituri ingabo abantu nka Ruhorimbere ntibunvikanaga na babungirije babandande bata shakaga PRA kubutaka bwabo kuburyo bagyaga babafata bakabafunga Ruhorimbere akabafungura.
    Ibyo bitera ubwoba group ya Besigye biviramo guhitana umwe mubayobozibabo bahitanwe na DMI akoresheje kagashinge kihutisha abo Kagame abatishimiye.
    Ubu kagame yaguze Mbusa Nyamwisi kuko azwi nkuwigeze gushyigikirwa ho nubugande akabayenda gukoresha izina ryikyahoze arumutwe UPCP bakawuha Lafontine kugirango babeshye ko noneho Uganda ariyo irinyuma yimirwano, nyumayaho Uganda yangiye Kagame inzirayayo mabandiye gukoresha inzira ya Uganda bakagaruka Irwanda nyuma ya RAPORO YI NZOBERE ZA LONI.
    Nimwunve kwanduranya kwa Kagame.
    Ubu amabandiye yise intore zirazenguruaka Igihugu cyu Bugande zibeshya abana babanya Rwanda kuza baka gya mungabo zumwami cyagwa Kayumba iyo babagyanye barabahitana, ikyindi barazana ingabo zikanyura ku mwaro bita Kasindi uri kukiyaga bita lake Albert muburengera zuba bwa Uganda kugirango bereke abantu ko hari imitwe yaba Congo man barimwo gufashwa na Uganda gusanga Mbusa Nyamwisi.
    Kagame ubu afite undi mutwe witera bwoba yenda kurema uzaturuka Iburundi kukindi gikangeke muriyi minsi kyitazi ko arimwo kukyambika umwanda hari andi mabandi arimwo gutorezwa aho bita mukirundu ntago turabasha kumenya niba ariho yimuriye abaca nyi ba Col. Besigye nu mujura wumunya makuru Andereya Mwenda.

Comments are closed.