Ingabo za Angola na Zimbabwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo?

Muri iyi minsi mu nama y’Afrika yunze ubumwe yabereye Addis-Abeba, hafashwe icyemezo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zagenzura umupaka w’u Rwanda na Congo kandi zikarwanya imitwe y’inyeshyamba ya M23 na FDLR.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, Leta ya Congo mu ijwi ry’abategetsi bayo barimo Ministre w’ububanyi n’amahanga Bwana Raymond Tshibanda yatangaje ko izo ngabo zidafite aho zibogamiye zava mu ngabo za MONUSCO zisanzwe muri Congo zigahabwa inshingano nshya zaba zijyanye n’ubutumwa bushya zaba zihawe. Ari bwo kurinda umupaka w’u Rwanda na Congo no kurwanya imitwe y’inyeshyamba ya FDLR na M23, kuko ubusanzwe ingabo za MONUSCO zifite inshingano yo kurinda abasiviri no kuba zakwitabara gusa mu gihe zitewe.

Ubu MONUSCO igizwe n’abasirikare bagera ku 17000 bakaba bashinze ibirindiro cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.

Bwana Ntumba Luamba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CIRGL (Le secrétaire exécutif de la Conférence internationale de la Région des Grands lacs) we yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012 ko umutwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho ubogamiye uzashyirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo kugenzura umupaka no kurwanya inyeshyamba za M23 na FDLR, utaje gusimbura MONUSCO ahubwo bizuzuzanya, ibi yabitangaje mu mubonano yagiranye na Roger Meece umukuru wa MONUSCO mu rwego rwo kwiga imikoranire ya MONUSCO n’uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa.

Ku rundi ruhande ariko hari benshi bavuga ko byaba byiza hakoreshejwe ingabo nyafrika, kuri urwo ruhande hari amakuru avuga ko Leta ya Congo yaba imaze iminsi mu biganiro n’ibihugu bya Angola na Zimbabwe ngo bizatabare Congo mu gihe intambara yaba ikomeye. mu gihe ariko hashyirwaho ingabo nyafrika zishinzwe kugenzura umupaka w’u Rwanda n’Afrika, Congo ngo yaba yifuza ko hakwiganzamo ingabo z’ibihugu bituruka mu majyepfo y’Afrika bigize umuryango wa SADC.

Uwa mbere mu bayobozi ba Congo wakoreye urugendo i Luanda muri Angola ni Ministre w’ububanyi n’amahanga Raymond Tshibanda. Akaba yaragiye yo igihe intambara n’inyeshyamba za M23 yatangiraga. Hakurikiyeho ubu n’Ambassadeur Ghonda Mangalibi. Bose bajya muri Angola bajyanye ubutumwa bwa Perezida Kabila bugenewe mugenzi we Dos Santos w’Angola.

Tubibutse ko hari amakuru avuga ko Perezida Kabila yaba yararekeye igihugu cya Angola amariba ya Peteroli ari mu nyanja hakurya ya Bas-Congo bityo igihugu cy’Angola kikaba kiteguye kumufasha igihe yabigisaba.
Igiteye inkeke muri ibyo n’ukuntu ingabo za Angola na Zimbabwe zajya ku mupaka w’u Rwanda, mu gihe bizwi ko ingabo z’ibyo bihugu zahanganye n’iz’u Rwanda na Uganda hagati ya 1998 na 2002 mu ntambara ya 2 ya Congo. Kuri Leta y’u Rwanda byaba ari nko kuzana umwanzi mu mbere.

Ikindi kandi Leta y’u Rwanda ikuriwe n’abahoze ari inyeshyamba za FPR izi neza uko yabigenje igihe yazanaga ingabo zayo muri Kigali yitwaje amasezerano y’Arusha zikayifasha gufata ubutegetsi ku buryo bworoshye. Uretse u Rwanda kandi ntabwo inyeshyamba za M23 zishobora gutegereza ko izo ngabo zigera ku mupaka ahubwo zakora uko zishoboye zigafata ahantu hanini hashoboka ku buryo gushyira ingabo ku mupaka ntacyo byaba bikimaze mu gihe izo ngabo zaba zarafashe ahantu hanini kandi zimaze gushaka n’indi mitwe myinshi y’abakongomani bashyira imbere nk’udukingirizo ndetse bafite n’ibibuga by’indege byatuma u Rwanda n’ibindi bihugu bikomeza kubaha ibyo bashaka byose no gukomeza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uko bigaragara u Rwanda iki kibazo kiragenda kirukomerana, dore ko inama y’ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie) izateranira i Kinshasa kuva ku ya 12 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2012, Leta ya Congo ishobora kuyikoresha mu kwibasira u Rwanda mu rwego rwa diplomasi dore ko hari na rapport ya ONU.

N’ikimenyimenyi ururimi rw’igifaransa rusa nk’aho rwahawe akato mu Rwanda ku buryo ibihugu byibumbiye mu muryango wa Francophonie n’iyo bitagendera ku marangamutima ntabwo byakwirengagiza ibimenyetso bitangwa na ONU.

Marc Matabaro