Human Rights Watch irarega Perezida Joseph Kabila kwifashisha abahoze muri M23 mu guhosha imyigaragambyo

Yanditswe na Ben Barugahare

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch urarega Perezida Joseph Kabila wa Congo, kuba yarahaye ikiraka abahoze mu mutwe w’inyeshyamba za M23 cyo guhashya mu mivu y’amaraso abigaragambya mu Ukuboza 2016 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi ariko abategetsi n’i Kinshasa barabihakana.

Muri Raporo Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch washyize ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2017, uwo muryango uravuga ko abasirikare bakuru mu nzego zishinzwe umutekano muri Congo begeranyije abahoze mu mutwe wa M23 barenga 200 babakuye mu bihugu bituranye na Congo.

Ku matariki 19-20 Nzeli na 19-20 Ukuboza 2016, abaturage ba Congo barigaragambije basaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma yagombaga kurangira tariki ya 20 Ukuboza 2016 nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Congo.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch uvuga ko abantu 62 baguye mu bikorwa byo guhosha iyo myigaragagambyo.

Inyeshyamba za M23 zatsinzwe mu kwezi k’Ugushyingo 2013 nyuma yo kwigarurira igice kinini cya Kivu y’amajyaruguru harimo n’umujyi wa Goma zari zarafashe muri 2012.

Uwo muryango ukomeza uvuga ko abasirikare bakuru ba Congo bagiye gushaka abahoze ari abarwanyi ba M23 mu nkambi bashyizwemo mu bihugu by’u Rwanda na Uganda.

Ngo abo bahoze muri M23 binjijwe muri Congo, boherezwa mu mijyi ya Kinshasa, Goma na Lubumbashi. Abashinzwe umutekano ngo bahaye abo barwanyi ba M23 imyambaro mishya n’imbunda maze binjizwa mu gipolisi, igisirikare no mu mutwe w’abarinda Perezida Kabila.

Umwe mu bahoze muri M23 yabwiye Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch ko bahawe inshingano zo kurwana n’abarwanya ko Perezida Kabila yaguma ku butegetsi. Ngo bari bahawe amategeko yo kurasa mu gihe abasivire babashotora gato.

Abarwanyi ba M23 bakuwe mu Rwanda no muri Uganda mu mpera z’Ukuboza 2016 no mu ntangiriro za Mutarama 2017, benshi ngo bazanywe muri Congo hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2017 boherezwa i Kisangani.

Ministre w’ingabo wa Congo Crispin Atama Thabe arabihakana akavuga ko iyi raporo igamije gusebya ingabo za Congo FARDC. Yagize ati: twasubije inyuma ibitero bya M23, dupfusha abasirikare bakuru, dutakaza za kajugujugu, murumva twajya gushaka aba bantu baturwanya? Uyu mu ministre avuga ko Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch utari ukwiye gukorera muri Congo. Ngo agiye gukora uko ashoboye uyu muryango wirukanwe muri kiriya gihugu.

Umukuru wa M23, Bertrand Bisimwa, yemeza ko Leta ya Congo yegereye mu ibanga bamwe mu batorotse cyangwa birukanwe muri M23, ngo ibajyana mu bikorwa M23 itazi. Yemeje kuri twitter ko abo bahoze muri M23 boherejwe i Goma na Kisangani.

Iyi Raporo Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch uvuga ko ishingiye ku buhamya bugera ku 120, burimo 9 bwatanzwe n’abasirikare bakuru bo mu nzego z’umutekano za Congo ndetse na 21 bwatanzwe n’abarwanyi n’abanyapolitiki ba M23.