Human Rights Watch ivuga ko Paul Rusesabagina “yashimuswe ku ngufu”

Paul Rusesabagina yeretswe abanyamakuru ku itariki 31/08 mu gihe cy'umwanya muto, ntiyahawe umwanya wo kugira icyo avuga
Paul Rusesabagina yeretswe abanyamakuru ku itariki 31/08 mu gihe cy’umwanya muto, ntiyahawe umwanya wo kugira icyo avuga

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), uvuga ko ifatwa rya Paul Rusesabagina uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR) ryakozwe mu buryo bwo kunyuruza ku ngufu.

Uvuga ko ibyo ari ihonyorwa rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga.

Mu itangazo HRW yasohoye kuri uyu wa gatanu, ivuga ko leta y’u Rwanda ikwiye guhita yemerera Bwana Rusesabagina kubonana n’abo kumwunganira mu mategeko yahisemo, akaganira na bo mu ibanga kandi akajya avugana n’umuryango we mu buryo buhoraho.

Mu kiganiro yatanze kuri radio na televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko kuva aho Rusesabagina “yavuye kurinda agera hano, nta cyaha cyigeze gikorwa hagati aho ngaho na kimwe”.

HRW ivuga ko akwiye guhita yemererwa gukoresha uburenganzira bwe bwo guhinyuza mu mategeko uburyo yafashwemo, akaburanirwa n’abanyamategeko yihitiyemo.

Kandi ngo akaburanishwa mu rukiko rwigenga rukurikiza amategeko mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu. 

David Rugaza uri mu bari kumwunganira ubu, yabwiye BBC ko Rusesabagina yamuhisemo ku bushake kandi “afite uburenganzira bwo kumugumana cyangwa kumureka agafata abandi”. 

HRW ivuga ko kuba na mbere yuko urubanza rutangira, Perezida Kagame yaravuze ko Bwana Rusesabagina afite “amaraso y’Abanyarwanda ku ntoki ze kubera ibyakozwe” n’imitwe nka FLN, bibangamiye ko habaho ubutabera.

HRW ivuga ko abo mu muryango wa Bwana Rusesabagina – wahunze u Rwanda mu 1996 – bayibwiye ko bohererezanyije ubutumwa bwa WhatsApp ku mugoroba wo ku itariki ya 27 y’ukwezi gushize yerekeje i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu ndege. 

Ngo kuva icyo gihe ntabwo umuryango we wongeye kubasha kuvugana na we cyangwa ngo umenye icyamubayeho, kugeza umubonye i Kigali ku itariki ya 31 y’ukwa munani ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bumwereka itangazamakuru aregwa iterabwoba. 

Umuryango we uvuga ko ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa cyenda ari bwo wavuganye na we bwa mbere kuva icyo gihe. 

Ubu hari amatsinda abiri y’abunganizi be mu mategeko. 

Iryo mu Rwanda rivuga ko yarihisemo ariko ritemerwa n’umuryango wa Rusesabagina, n’irindi ririmo n’abanyamahanga ryatoranyijwe n’umuryango we ariko rivuga ko ryangiwe n’u Rwanda kumwunganira.

Bwana Rusesabagina ntaragezwa imbere y’urukiko, ahitezwe ko ashobora kugira icyo avuga ku bazamwunganira mu rubanza rwe. 

HRW ivuga ko ihonyorwa ry’uburenganzira bwa Paul Rusesabagina riteye impungenge zo kwibaza niba azahabwa ubutabera mu rubanza. 

Urubanza mu ruhame

Lewis Mudge, ukuriye HRW mu karere k’Afurika yo hagati, yagize ati: 

“Kuba u Rwanda rutarakurikiranye Rusesabagina runyuze mu buryo buteganywa n’amategeko bwo kohererezanya abacyekwaho ibyaha bica amarenga ko abategetsi batizeye gihamya bafite…”

“Ko ibyangombwa byatuma habaho ubutabera bitahura n’ibisabwa mu rukiko rwigenga, none bahisemo kutubahiriza amategeko”. 

Ku by’urubanza rwe, ku cyumweru Perezida Paul Kagame yavugiye kuri radio na televiziyo y’u Rwanda ko ruzabera mu ruhame.

Yagize ati: “Tuzi neza inshingano zacu, no mu rubanza nk’uru rukurikiwe cyane… Ruzabera mu ruhame, abitaye ku mucyo, kutabogama n’ibindi…rwose turumva neza iyo nshingano yo kubikora nabyo”.

Rusesabagina w’imyaka 66, yamenyekanye nyuma yo gushingirwaho inkuru ya filimi Hotel Rwanda y’abemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda mu 1994. 

Ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu. U Rwanda ruvuga ko ibyaha aregwa bishingiye kuri ibyo bitero.

BBC