Hutu-Tutsi ikibazo kitavugwa kirunduye Rayon-Sports (Igice Cya Mbere)

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu kanya nk’ako guhumbya hahindutse byinshi mu ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubwo uyu munota ifite ubuyobozi bubiri buhanganye, umuzi wa byose ukaba ivanguramoko n’amacakubiri aterurwa ngo ashyirwe ahabona. 

Abakurikirana ibibera muri Rayon Sports babifatiye mu kirere ntibazi iriva n’irirenga, ariko abazi umuzi w’ikibazo cy’ivanguramoko cyamunze u Rwanda n’ubu kikaba kigikomeje kurumunga, bazi neza aho ipfundo ry’ikibazo riherereye.

Ibibazo bihora muri Rayon Sport umunsi ku wundi byaba ibigaragara n’ibitagaragara, biterwa no kuba iyi kipe ifite intasi zikurikirana ubuzima bwayo umunsi ku wundi , kuko ubwayo ifatwa nk’ishyaka rigari kandi ry’irinyamaboko, bitewe n’umubare munini cyane w’abakunzi bayo. Ibi bigatuma birinda ko hari uwazana muri iyo mbaga nini imyumvire ihabanye n’umurongo igihugu kiyoborwamo. 

Perezida wa Rayon Sports uherutse gutorwa mu buryo bwemewe n’amategeko Sadate Munyakazi , yananijwe bikomeye n’abo yasimbuye, yongera kunanizwa cyane n’abandi bamusopanyirizaga iburyo n’ibumoso atabasha no kumenya abo ari bo, none bigeze aho bamurundura, bakabikora banagamije kumugirira nabi, kugeza ubwo yandikira Perezida Kagame inyandiko iremereye irimo amabanga ubusanzwe adashyirwa ahabona, ariko na none iyi nyandiko igasa n’iyishinganisha, n’ubwo amazi yamaze kurenga inkombe. (iyo nyandiko murayisanga ku mugereka)

Amakuru tubagezaho muri iki cyegeranyo ni umusaruro w’icukumbura tumaze iminsi tubakurikiranira duhereye mu mizi.

Byatangiye bite?

Kuwa 14 Nyakanga 2019 nibwo ku rwego rw’igihugu Inteko Rusange ya Rayon Sport yateraniye mu Bugesera itora Ubuyobozi Bushya, Perezida wa Komite agirwa Sadate Munyakazi waje asimbura Paul Muvunyi wari uyimaranye imyaka ibiri, mu buyobozi bwaranzwe n’amacakubiri no guheza abo atiyumvamo.

Gutorwa kwa Sadate Munyakazi byaratunguranye cyane, kuko bitari byitezwe. Yari asanzwe azwi nk’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, wigeze no kuyibera umwe mu bafana b’imena, ariko umwanya w’ubuyobozi ukomeye yigeze agira muri iyo kipe ukaba uwo kuba ushinzwe discipline, akaba yarigeze no gukurira itsinda rigura abakinnyi.

Nk’umugabo uzi gukoresha imvugo ya Gifana, akaba yariyamamaje avuga imishinga ikomeye azaniye Rayon Sport, irimo gukosora amakosa yatumye batakaza amahirwe menshi bari bagize yo kugera kure mu mikino nyafurika ariko ntibayabyaze umusaruro, abatangariza umushinga wa Gikundiro Stadium yagombaga kubakwa hagizwemo uruhare na buri mufana ku mafaranga make cyane buri wese yatanga, hakiyongeramo ayo azana mu bigo binyuranye by’ubucuruzi, abasezeranya gusenya ishyamba (aha yavugaga udukundi tubiba amacakubiri n’umwiryane mu bakinnyi n’abafana ba Rayon Sports) n’ibindi nyinshi binyuranye. Ibi byose byatumye agirirwa icyizere n’Inteko Rusange, atorwa bitagoranye, ariko bitunguranye.

Kunanizwa, kuburabuzwa no kwangishwa rubanda

Amatora akirangira, abashinzwe gusigasira ihame ryo guheza, bari batunguwe no kubona Rayon Sports ibacitse ikajya mu maboko y’umuhutu, niko gutangira gahunda yo kumutema ibitsi, baramunaniza karahava. Icyari kigamijwe ni ukugaragaza ko  yabaciye mu rihumye, ko adashoboye, ko ari Ntabwenge, ko atagira gahunda, ko nta gafaranga, ko mbese akomoka mu badasobanutse, Atari akwiye guhabwa ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi, kuko bibangamiye gahunda za Cyama. 

Mu kumunaniza, mu ikubitiro habayeho ko Komite ya Muvunyi yacyuye igihe yakoranye bya hafi n’ikipe APR FC mukeba wa Rayon, bemeranywa ko yiba abakinnyi b’imena ba Rayon Sorts, kandi ikabikora ntacyo yishisha kuko Muvunyi n’agatsiko ke bafite amakuru ahamye ko abakinnyi benshi batari bakongerewe amasezerano, kandi ko Rayon Sports yari ifite ibibazo bikomeye by’umutungo. Dore ko n’amafaranga Rayon Sports yari yarahawe na CAF mu mikino Nyafurika bari barayarigitshije, atagize icyo amarira ikipe.

APR yatwaye abakinnyi benshi b’imena ba Rayon Sports, abandi bajya mu yandi makipe anyuranye, bityo itakaza ingunga imwe abakinnyi beza umunani babanza mu kibuga, mu gihe yari inafite amarushanwa ya CECAFA yagombaga kwitabira muri uko kwezi yanyagwaga abakinnyi. Ibi byakozwe hagamijwe kumwangisha abafana ngo bijujute bamwamagane banasabe ko yeguzwa, ariko abyitwaramo neza agura abakinnyi  bagerageza kuziba icyuho.

Undi mutego wa kabiri yatezwe ni ukuba abakire bo muri Rayon Sports batanahuje nawe ubwoko bahise bahagarika inkunga yose bahaga iyi kipe, bavuga ko kuba we adafite amafaranga ahagije, bizamurenga akayamanika.  Yakoze iyo bwabaga agenda ashyiramo amafaranga ye bwite, yiganjemo n’ayo yafataga nk’inguzanyo, ku buryo kugeza uyu munsi wa none Rayon sp0rts imufitiye amafaranga abarirwa muri miliyoni mirongo itanu.

Umutego wa Gatatu wabaye ko mu kwanga kurekura mafaranga, Umutoza wayo Robertinio wakundwaga n’abafana yabuze itike imugarura mu Rwanda gukomeza gutoza, ikipe irahuzagurika itozwa n’abatoza babiri mu mezi atatu, aho Robertinio agarutse abura ayo ahembwa arasezera. Abafana barasakuje, ariko Sadate agerageza kubaturisha.

Umutego wa Kane w’abamurwanyaga ngo ntiyavukanye imbuto zo kuyobora umuryango mugari nka Rayon, wabaye uwo kumuca ruhinganyuma bakamuteranya na SKOL, bavuga ko itagomba gukomeza amasezerano ifitanye na Rayon, kuko ngo ubuyobozi bushya butumva neza gahunda za Leta, bukaba bwayakoresha mu bidafitiye igihugu akamaro. SKOL yahise ihagarika bucece, amafaranga yahaga ikipe ya Rayon Sports, n’ubwo amasezerano atasinyuwe.

Sadate yahise atangiza agahunda zo kuzahura Rayon Sports zirimo kuvugurura uburyo abafana bayitera inkunga bahereye ku giceri cy’ijana kuzamura, buri wese uko yifite, agirana amasezerano na AIRTEL mu cyiswe Rayon Pack, aho buri munyarwanda wese uguze iyi pack y’itumanaho, hari amafaraga AIRTEL yageneraga ikipe a Rayon Sports.  Ibi nabyo byaje gukomanyirizwa n’abanyembaraga bari bagamije kumurundura.

Umutego wa Gatanu, yagiriwe inama yo kutitabira igikombe cy’intwari kuko ngo ikipe yari ihagaze nabi, nta bakinnyi nta n’amikoro, ikaba yari ikeneye gukoresha amikoro make ifite yisuganya. Abamugiriye iyi nama nibo bahindukiye batangira kumuteza rubanda ko atumva neza agaciro k’intwari z’igihugu, ko no kuvana ikipe nkuru mu marushanwa nk’ariya ari yo iyashyushya ikanazana benshi ku ma stades ari Sabotage. Iki cyo ntiyabashije kukikuramo, ahubwo byamuteye uburakari aterana amagambo na FERWAFA, bimugusha mu mutego wa Gatandatu.

Umutego wa Gatandatu wabaye Guhagarikwa na FERWAFA mu bikorwa byose bya Football mu gihe cy’amezi atandatu, bikorwa hirengagijwe amategeko FERWAFA igenderaho. Yarabijuririye, amategeko akagena ko yagombaga guhabwa igisubizo mu minsi itarenze itanu, ariko yarategereje amaso ahera mu kirere, kuko gahunda yo kumurundura yari ihagarariwe n’abakomeye kandi itagomba gusubizwa inyuma.

Umutego wa Karindwi wabaye uwo gutera umwuka mubi mu bakinnyi, bakabasaba kwijujuta no gukora ibisa n’[imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga, uwabigizemo akabaraga cyane aba SARPONG, kuko bateganyaga ko Sadate namuhagarika abafana batazabyihanganira na gato. Yaramuhagaritse, anemeranywa n’abakinnyi ko nta mushahara w’ukwezi kwa Kane uzatangwa ku bwo kuba nta mikoro ahagije iyi kipe yari ifite.

Aba banyemali  bamunzwe n’ivanguramoko bahoze bayobora Rayon Sports, barikoze bakora inama  yateguwe mu buryo bwitondewe, bavuga ko bagiye gukusanya amafaranga bagahemba abakinnyi amafaranga y’amezi yose harimo n’ukwa kane, bakanagarura Sarpong. Bahise begera SKOL, bayisaba kurekura ya mafarnga bari barayisabye kutazaha Komite ya SADATE, SKOL ihita yemera kuyatanga. 

Ibi byose byari bigamije kwereka abakunzi ba Rayon n’Abanyarwanda muri rusange ko Munyakazi Sadate adashoboye kandi ntacyo amaze, ko ahubwo badahari ubuzima bw’ikipe yabo bwazimira.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, turabagezaho ibimenyetso byinshi by’ibyakurikiranye mu kwezi kumwe, kugeza ubwo Sadate yandikiye Perezida Kagame, ariko abanyemali bakanga bakamuhirika, umujyi wa Kigali nawo ukabagaragariza kubashyigikira.

Hashyizweho komite nshya ihagararira ikanareberera Rayon sports kugeza igihe amatora azabera