I Bruseli, taliki ya 7/6/2014 : Misa yo kwibuka no gusabira abayobozi ba Kiliziya gatolika biciwe i Gakurazo kw'italiki ya 5/6/1994

ITANGAZO

Imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu, yifatanyije n’umuryango wa Mme Espérance Mukashema, ibatumiye mu Misa yo kwibuka no gusabira abasenyeri, abapadiri, abafurere, n’umwana Richard Sheja, biciwe i Gakurazo kw’italiki ya 5/6/1994. Hashize imyaka 20 iryo shyano ribaye.

Misa izabera i Bruseli mu Bubiligi, ku wa gatandatu taliki ya 7/6/2014guhera saa munani (14h), mu Kiliziya ya Notre-Dame Immaculée, Rue Dr de Meersman 12, 1070 Anderlecht.

 Izasomwa na Musenyeri Linguyeneza Vénuste, ali nawe wayoboye imihango yo guherekeza ba nyakwigendera muli 1994.

Nyuma ya Misa, twese tuzahurira mu nzu yabiteganyirijwe. Tuzaze tuli benshi kwifatanya n’imiryango y’izo nzirakarengane, na Kiliziya Gatolika, tukazaboneraho no gusabira abandi banyarwanda bose bazize ubwicanyi ndengakamere mu Rwanda no mu bindi bihugu by’isi.

 

Bikorewe i Bruseli kw’italiki ya 18/5/2014

MATATA Yozefu, mw’izina ry’abateguye iyi mihango, alibo :

– Mme ESPÉRANCE MUKASHEMA, mama wa nyakwigendera Richard Sheja

 CPCH (Centre de prévention des crimes contre l’humanité)

– CLIIR (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda)

– CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)

– HOTEL RWANDA RUSESABAGINA FOUNDATION

– IBUKABOSE-RENGERABOSE (Mémoire et Justice pour tous)

 

Contacts : + 32 487 616 651 / +33 659 222 780/ +31.113.350.254

Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR)
Rue de la Colonne, n°54/4
1080 BRUXELLES

Tél/Fax : +32.81.601.113
GSM : +32.487.616.651 (Base)
& +32.476.701.569 (Proximus)