I Bugesera: Amarobine yarenzwe n’ibyatsi, hari abanywa amazi meza iyo bageze i Kigali gusa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru batunzwe no kugurisha amazi y’ibiyaga kuko nta mazi meza aboneka muri aka gace.

Iyo ugeze ku isoko rya Batima, uhasanga amajerekani asa nabi arimo amazi y’ibiyaga aterekeranyije, amagare menshi yiganjemo ashaje aparitse, ayandi ari kuza apakiye amazi azanywe ku isoko.

Abaguzi baba bategereje ku buryo nta guciririkanya. Birazwi ko ijerekani y’amazi igura amafaranga 100. Abayacuruza bamwe bayamara andi magare apakiye ahagera.

Kuba aya mazi avomwa mu biyaga bigaragara ko ari mabi, ntibibuza abaturage ba hano kuyagura bakayakoresha imirimo yose harimo kuyatekesha no kuyanywa. Uwimana Denis w’imyaka 28, atunzwe no kugurisha amazi avoma mu kiyaga cya Gaharwa.

Inkuru irambuye>>>