I Kampala bananiwe kumvikana cyangwa hari imyanzuro yagizwe ibanga?

Amakuru dukesha urubuga Kigali today aratumenyesha ko Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yari iteraniye muri Uganda yemeje ko hashyirwaho ikigega cyo gufasha Abanyekongo bahunze imirwano ibera mu burasirazuba bwa Kongo no mu bihugu by’ibituranyi.

Uganda yahise itanga miliyoni y’amadorali y’Amerika yo gushyigikira icyo kigega. Ibindi bihugu ndetse n’abaterankunga batandukanye barasabwa gutera inkunga icyo gikorwa; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyize ahagaragara nyuma y’iyo nama.

Muri iyo nama yabaga kuva tariki 07-08/08/2012, hemejwe ko hajyaho akanama k’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize uwo muryango mu rwego rwo kwiga uburyo bwihuse bwakoreshwa kugira ngo imirwano ibera mu burasirazuba bwa kongo ihagarare.

Ako kanama kagizwe n’abaminisitiri b’ingabo ba Kongo, Burundi, Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Angola kandi kazatanga ibitekerezo ku mikorere igomba kuranga ingabo mpuzamahanga zizaza kugarura umutekano muri Kongo.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu bahuriye mu kanama (RIMC) bazafasha abo baminisitiri b’ingabo bayobowe na minisitiri w’ingabo wa Uganda mu bijyanye na dipolomasi.

Biteganyijwe ko abo baminisitiri b’ingabo bazatanga raporo ya mbere mu byumweru bibiri na raporo ya nyuma ku bakuru b’ibihugu bigize umuryango ICGLR mu byumweru bine.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize ICGLR yemeje ko bakomeza gushaka uburyo imirwano ibera mu burasirazuba bwa Kongo yahagarara ndetse birashoboka ko ababangamira inzira y’amahoro bafatirwa ibihano.

Imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Kampala ije yunganira indi yafatiwe mu nama yabereye Addis Ababa tariki 15/07/2012 kandi yagendeye ku byavuye mu nama yahuje abaminisitiri b’ingabo bahuriya i Khartoum muri Sudani tariki 01/08/2012 ndetse n’iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yabereye i Kampala muri Uganda tariki 06/08/2012.

Perezida Kagame, Ministre Mushikiwabo, Lt Gen Karenzi, Gen Kabarebe, Maj. Gen. Mugambage

Iyi myanzuro irasa n’irimo urujijo kandi ikindi kigaragara n’uko ingingo nyamukuru zagomaga kwigwaho zitatangiwe imyanzuro. Kereka niba hari ibyagizwe ibanga wenda bizamenyekana nyuma bitangiye gushyirwa mu bikorwa.

Urugero:
– Nko ku kibazo kijyanye n’aho ingabo zizajya muri uwo mutwe ibihugu bizazitanga, niba hazaba imikoranire na MONUSCO, niba hazaba harimo iz’u Rwanda n’ibindi

-Nko ku kibazo kijyanye n’umutwe wa M23 niba uzagirana imishyikirano na Leta cyangwa uzarwanywa n’ibindi
Kuba iyo nama yarabereye mu muhezo kandi mu myanzuro y’iyo nama ntihagaragaremo ibibazo nyamukuru u Rwanda na Congo bitumvikanagaho. Bishobora kuba bishatse kuvuga ko inama ntacyo yagezeho kuri izo ngingo?

Ikigaragara n’uko nk’uko bivugwa na benshi Kabila yananiwe kumvikana na Kagame, bakaba ikibazo bakirekeye ba ministres b’ingabo maze abakuru b’ibihugu bakazongera guhura nyuma y’ibyumweru bine nk’uko Museveni yabivuze.

Tubibutse ko inama y’abaministres itari yashoboye kumvikana ku ngingo yagombaga gushyikiriza abakuru b’ibihugu aho U Rwanda na Congo batumvikanaga ku bihugu bizatanga abasirikare bazajya muri ziriya ngabo zidafite aho zibogamiye.

U Rwanda rwashakaga ko rwajya muri ziriya ngabo kandi ngo zikagirwa n’ingabo z’ibihugu byo mu karere gusa nta MONUSCO, mu gihe Congo yifuzaga ko hakoreshwa ingabo za MONUSCO zigafatanya n’ingabo z’Afrika y’Epfo, Angola na Tanzaniya.

Na none mu minsi ishize hari ingabo z’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo mu majepfo y’Afrika (SADC) zari i Goma zisura ibirindiro by’ingabo za Congo.

Marc Matabaro