Ibaruwa Bernardin Ndashimye yandikiye Kagame amugereranya na Habyalimana

Bwana Bernardin Ndashimye yanditse ibarwa ngo igenewe Perezida Kagame ku munsi w’amavuko ye ayicishije ku rubuga rw’intore, ariko yahise yifatirwa ku gahanga n’intore bagenzi be nkeka ko bateye nka ba basore bari kumwe n’umwami w’abidishyi uruhu rwamukanyaga aho kumutabara bakamwogeza basubiramo ibyo avuze!

Ikindi gitangaje kuri iyi nkuru n’uko isa neza neza n’iyanditswe na Bwana Placide Muhigana mu rurimi rw’igifaransa.

Ese mama uwiganye undi ni inde?

Tugarutse kuri Bwana Ndashimye koko uretse kuba umwidishyi buriya abona Perezida Kagame nta munkanyari n’umwe afite? Ngo harya ngo Perezida Kagame ntajya mu by’isi akora nk’umunyakiraka? Guceza kurenze kurara mu ihoteli y’amadolari ibihumbi 20 ni ukuhe?

Ibindi mwisomere hano hasi uko Bwana Ndashimye yari aguye mu ruzi arwita ikiziba:

Nyakubahwa,

Kuri uyu munsi wujuje imyaka 57 ari nayo Habyarimana wigeze kuyobora u Rwanda yapfuye afite.

Iyi myaka uyujuje umaze indi 20 irengaho amezi 4 ufite ijambo n’uruhare runini mu bikorwa mu gihugu cyawe. Iyi myaka na Habyarimana yayujuje amaze imyaka  20 irengaho amezi 9 afite uruhare n’ijambo mu  bikorerwa mu gihugu cye.

Kukugereranya nawe byaba ari ukugupfobya . Ariko guhera kuri ibi mvuze haruguru ngasaba ko tugira ibyo tuzirikana si ugukungura:

1. Twibuke ko iyi myaka Habyarimana yayigize uretse imyak 4 y’intambara  ubundi nta nkomyi na nto yagize mu kuyobora u Rwanda maze dushimire Imana ko mu ntambara z’inkundura, mu ngorane zitabaze, mu mitego ya buri munsi watuyoboye ukaba ushobora kwerekana ikivi gikubye amagana ibyari byarakozwe. Ushimire natwe tugufashe gushimira Imana ko kuri uyu munsi ko igihe yaguhaye wagihaye igihugu cyawe .Ntiwakimaze uceza. Ntiwakimaze utaramirwa. Ntiwakimaze wiruka mu by’isi wakimaze ukora nk’umunyakiraka.

2. Kuri iyi myaka Habyarimana yari umusaza uhirita. Kuri iyi myaka Kagame wacu ni umusore usimbuka busata. N’amajoro arara nta munkanyari yamuteye. Shima Imana natwe tugufashe ko iyo nema ibonwa na bake yo kudasaza bwangu Imana yayiguhaye.

3. Kuyobora u Rwanda  bisaba kwigengesera, bisaba kwihangana, bisaba kubabarira, bisaba guhumiriza kandi nyamara bikarenga bigasaba kudahumbya.”