IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE PEREZIDA W’ISHYAKA P.S.D: NDAYISHIMIYE Eric

Muyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (P.S.D.), nyuma y’inyandiko nyinshi nagiye mbagezaho mu bihe bitandukanye, mbagaragariza buryo ki nagiye mbangamirwa mu buryo butandukanye, hagamijwe gusa kugira ngo ncike intege sinshobore gukomeza kuzamuka bigendanye n’urwego naringezeho mu Ishyaka P.S.D., kugeza ubwo ku munota wa nyuma nahatiwe guharira amajwi Depite NIYONSENGA Theodomir twarikumwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wungirije Ushinzwe Urubyiruko, kugira ngo asigare ku mwanya ari umwe rukumbi, kuko ijanisha ryinshi ryagaragazaga ko namurushaga amahirwe menshi yo gutorwa mu matora yo gushyiraho Komite Nyobozi y’Ishyaka PSD ku rwego rw’Igihugu muri Kongere ya 5 yabaye muri Gicurasi umwaka wa 2015. Icyo gihe Nyakubahwa MUKANDASIRA Caritas Guverineri wayoboraga Intara y’Iburengerazuba, iwacu aho nkomoka, niwe wangejejeho ubwo butumwa bwansabaga guharira umukandida mugenzi wanjye twari ku mwanya umwe. Igitangaje ni uko yambwiye ko yatumwe n’ibukuru, ngo kandi ko nimbyemera bizangirira akamaro, ariko siko byagenze kuko hejuru yo kuba narahatiwe kwirengagiza ihame ngenderaho rya demokarasi, P.S.D. ivugako iharanira: rwose iyo ibukuru nabwiwe narabumviye nkora ibyo bashakaga, ariko bo nta bufasha na buke bigeze bampa mu bikorwa byose bya politiki (amatora) nitabiriye, kandi mu by’ukuri aribo ubwabo babaga babinyoherejemwo babinsabye!

Nibutse ko ubwo Ishyaka P.S.D. ryateguraga abakandida bagombaga kujya ku rutonde rw’Ishyaka mu matora y’Abadepite yo muri Nzeri 2013, icyo gihe nanjye nk’umuyoboke nitabiriye igikorwa cyo gutoranya abakandida depite bagombaga kujya ku rutonde rw’Ishyaka, igikorwa cyatangiriye mu turere twose tugize Igihugu, abazamutse mu turere, bakomezaga ku rwego rw’intara. Njye icyo gihe natorewe iwacu aho nkomoka mu karere ka Rusizi, ndakomeza no ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ahaje intumwa za Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Dr. NGABITSINZE Jean Chrysistome, maze hemezwa urutonde rw’abayoboke barenga 20, maze nza imbere ya Madamu MUKANSANGA Clarisse ubu ni Visi Meya w’Akarere ka Nyabihu, ndi kumwanya wa 6, nkurikiye Depite MUKABIKINO Henriette wari nomero ya 5 akurikiye Visi Perezida w’Intara mu Ishyaka, nawe akurikiye KABAHIZI Celestin wari Guverineri icyo gihe, nawe imbereye hari Depite HINDURA Jean, ku mwanya wa 1 hari MUKANDASIRA Caritas wari Depite icyo gihe, nyuma akaza kuba Guverineri none ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushyinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ubwuzuzanye.

Muyobozi w’Ishyaka P.S.D., yejuru y’ibi byose mvuze hamwe n’ibindi byinshi byagiye bimputaza mu gihe kirenga imyaka 13 yose namaze nkorera Ishyaka P.S.D., Ishyaka nakuze nsanga iwacu, mbere y’uko muri Nzeri umwaka ushize wa 2016 nandika ndisezeramwo ku mugaragaro nk’uko Itegeko Nshingiro ry’Ishyaka ribiteganya: ubu rwose sinumva mpamvuki WEBSITE na SOFTWARE byanjye byafatiriwe bikaba ubu birigukoreshwa n’Ishyaka P.S.D., munyungu zitari izanjye nta burenganzira mbitangiye kandi muzi neza ko ari umutungo wanjye bwite mu by’ubwenge. Nk’uko mubizi, Itegeko No31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge: riteganya ko porogaramu ya mudasobwa ari umutungo bwite mu by’ubwenge. None ndabaza nti, kuki ndenganywa n’Ishyaka P.S.D. kandi ryakabaye rimpa ubutabera kuko rivuga ko intego yaryo ari Ubutabera, Ubwisungane, n’Amajyambere.

NDAYISHIMIYE Eric

Bimenyeshejwe:
-Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
-Nyakubahwa Perezida wa Sena y’u Rwanda
-Nyakubahwa Ambasaderi uhagarariye Igihugu/ Umuryango Mpuzamahanga m’u Rwanda (BOSE)
-Madamu/ Bwana Umuyobozi w’Igitangazamakuru (BOSE)