Ibaruwa ifunguye Ishyaka PDP-Imanzi ryandikiye Perezida Paul Kagame rimusaba kureka guharanira manda ya gatatu inyuranye n'Itegeko Nshinga.

Kuri Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

KIGALI-Rwanda

 

Impamvu : Kubasaba kureka guharanira manda ya gatatu inyuranye n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101.

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Nyuma yo gutahura ibikorwa bigayitse by’ishyaka FPR-Inkotanyi muyobora byo gusinyisha abaturage amabaruwa asaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka kugirango mukunde mubone uko mwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ku nshuro ya gatatu ;

Nyuma yo kubona ibimenyetso byinshi by’impungenge iyo migenzereze y’igitugu iteye Abanyarwanda ituma banabivugana ubwoba bihishe kubera gutinya itotezwa, ishimutwa, ifungwa, ndetse n’iyicwa ;

Tuzirikanye ko gupfukirana Abanyarwanda no kubavutsa uburenganzira bwo kwishyira ukizana ari byo byakunze kuba intandaro y’amahano yagwiriye Abanyarwanda kugera ku itsembabwoko n’itsembatsemba byabaye muri 1994 ;

Dushingiye ku mateka yaranze igihugu cyacu kugeza ubu atwereka uko ubutegetsi bwagiye busimburana hamenetse amaraso y’inzirakarengane z’Abanyarwanda, gufungwa cyangwa kumeneshwa no gucirirwa ishyanga kuri bamwe ;

Dushyize imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda n’ubushake dufite bwo gukemura burundu ibibazo bitera amacakubiri mu Banyarwanda kugira ngo dufatanye twese kubaka igihugu kigendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ukwishyira ukizana bya buri wese ;

Twebwe abahagarariye Ishyaka PDP-Imanzi ritavuga rumwe na Leta muyobora, turabasaba dukomeje guhesha agaciro Itegeko Nshinga Abanyarwanda bitoreye no kubahisha imvugo yanyu bwite igahuzwa n’ingiro, mukareka guharanira manda ya gatatu kandi mukima amatwi ababoshya kwizimba ku butegetsi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ishyaka FPR-Inkotanyi muyobora niryo ubwaryo ryaharaniye ko imyaka ya manda ya Perezida wa Repubulika iba irindwi aho kuba itanu, ko ashobora kongera gutorwa inshuro imwe ariko ko nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Iri shyaka rivuga kandi ko Abanyarwanda barikunda cyane ku buryo umukandida wese ryatanga yatorwa. Bityo rero, nta mpamvu yo gutsimbarara ku butegetsi kandi ubwanyu mwarivugiye ko 2017 nigera mutarabasha gutegura umukandida wabasimbura, muzaba mwarayoboye nabi, ko ubwabyo bizaba ari ikimenyetso gihagije cyo kutongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Turabasaba rero kudahindukira ku ijambo kuko amateka yazabibabaza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Muvuga ko mu byo muharanira harimo imiyoborere myiza. Nimutange urugero rw’iyo miyoborere myiza ishingiye ku gusimburana ku butegetsi mu mahoro no muri demokarasi, maze mutangarize Abanyarwanda n’abanyamahanga ku mugaragaro ko muri 2017 muzacyura igihe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mugaha urubuga abandi Banyarwanda.

Abanyarwanda n’ubwo bakwicecekera bagakomeza kwihanganira igitugu bashyirwaho n’abahagarariye ishyaka rya FPR-Inkotanyi mu nzego z’ibanze bagamije kwesa imihigo yabo yuzuye uburiganya, ntibazakomeza kwihanganira akarengane n’ipyinagazwa ritagira iherezo kandi ingaruka zizaba mbi. Kubera iyo mpamvu, turabasaba kwima amatwi ababoshya guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga kugirango gusa mukunde mwongere kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu. Ababawira ko arimwe kamara, ko batabaho muramutse mutongeye kwiyamamaza, aba bose barabashuka kuko ntaho bataniye n’abo ku ngoma zababanjirije bitaga abayobozi bazo ababyeyi, nyamara zahindura imirishyo bakaba aba mbere mu kubavumira ku gahera, kugira ngo bakunde bakeze ingoma yanyu. Nimubime amatwi rero, mubangire gukomeza kubashuka maze mubere Abanyarwanda n’Abanyafurika intangarugero mu kwigisha umuco wo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro no muri demokarasi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ubwinshi bw’abanyamakosa, ntibubuza ikosa kuba ikosa kandi kwambaza umutegetsi ni ukumuroha. Abarimo gusinya amabaruwa aboshya kwica Itegeko Nshinga, uko bangana kose, muzafatanya kwirengera ingaruka mbi z’amakosa bari kubashoramo, kandi umubare munini wabo ntabwo ubaha uburenganzira bwo kuyakora. Uburyo mukomeje gusaba Abanyarwanda kubumvisha ari benshi impamvu Itegeko Nshinga rigomba guhinduka ngo mubashe kugundira ubutegetsi, bugaragaza neza ko namwe ubwanyu mubona ko ibyo mushaka gukora ari amakosa. N’ubwo ishyaka FPR-Inkotanyi mubereye ku isonga rikomeje kwibeshya ko ubutegetsi bwanyu buzahoraho, ukwihanganira akarengane kw’Abanyarwanda ko kuzagira iherezo. Amajyambere muvuga ko mwagejeje ku Banyarwanda nimutaba aba mbere mu kuyasigasira mwubahiriza kandi mwubahisha itegeko nshinga azayoyoka nk’uko byagendekeye abababanjirije kandi ibi bizagira ingaruka mbi cyane ku Banyarwanda bose no kuri mwebwe by’umwihariko.

Turabagira inama yo kurangiza neza manda yanyu ya kabiri, maze muri iki gihe gisigaye kugira ngo mucyure igihe, mugafungura amarembo ya politiki, mukarekura imfungwa zose za politiki zirimo Bwana Mushayidi Déogratias, umuyobozi w’ishyaka ryacu PDP-Imanzi, mugafasha Abanyarwanda bose ntawe uhejwe kwicarana, bagasasa inzobe ku bibazo byose bibabuza kubana mu mahoro no gufatanya kubaka igihugu cyabo kandi bakumvikana kuri demokarasi ihumuriza buri wese.

Turizera, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ko mwakira neza iyi baruwa ifunguye tubandikiye kandi ko muzakoresha ubushobozi n’ubushishozi mufite kugira ngo mukurikize inama ziyikubiyemo, bityo mukirinda kugwa mu mutego wo kugundira ubutegetsi.

Tubaye tubashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n’ubufatanye mu Banyarwanda.

 

Bikorewe i Kigali na Buruseli tariki ku wa kabiri tariki ya 30/06/2015

 

Mu izina ry’ishyaka PDP-Imanzi,

 

– Mushayidi  Déogratias, Perezida Fondateri (Mpanga-Rwanda);

– Kayumba Jean Marie Vianney, Umuvigizi w’ishyaka mu Rwanda; Tel : +250722481057/783366214

– Munyampeta Jean-Damascène, Umunyamabanga mukuru (Belgique) : Tél. +32477971465