IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY’IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,

IMPAMVU: KUBASABA GUKURA  ABANYARWANDA MU GIHIRAHIRO MUTUBWIRA HAKIRI KARE ICYO MUTEGANYA KU MATORA  Y’UMUKURU W’IGIHUGU YA 2017. 

Nyakubahwa,

Kuva mukimara gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora u Rwanda (muri Kanama,2010) abantu b’ingeri zose bagize amatsiko yo kubabaza icyo mutekereza kuzakora nyuma y’iyi manda cyane ko nk’uko Itegekonshinga abaturage bitoreye rigatangira gukurikizwa kuwa 04 Kamena,2003 mu ngingo yaryo ya 101 ritabaha amahirwe yo kwiyongeza indi manda.

Akenshi mu bisubizo mwagiye mutanga,mwagaragaje ko icyo kibazo kitaziye igihe ahubwo mwagakwiye kubazwa ibyo muzaba mumaze kugeza ku banyarwanda kuko mutagiriyeho kuvaho ahubwo mugiriyeho kubakorera.

Duhamya ko icyo kibazo cyabaye nka ya ndwara itavurwa neza cyangwa ngo ivurirwe igihe,bigatuma irushaho kuzambya uyirwaye ndetse bikaba byanamuviramo izindi zishamikiyeho;ari nabyo bigaragaza ko kuba ikibazo mwabajijwe mutaragisubije uko biri byatumye kera kabaye cyaragiye gihindura isura,ubu abantu bakaba bibaza ibi bikurikira:

1.Ese koko azarekura ubuyobozi ?

2.Cyangwa agiye gutegura ubundi buryo bumuha amahirwe yo gukomeza kuyobora?

Ibi rero,ni ibigaragaza neza ko igisubizo mwatanze kitanyuze imitima y’abanyarwanda cyane ko mwasubije ibyo bagabwe bazi kuko nibo bari babatoye kandi bari babashyiriyeho kugirango mubakorere. Aha rero,akaba ariho duhera twibaza impamvu mwagiye mwirengagiza nkana gusubiza murasa ku ngingo,bigatuma mu kureba kure abantu babona ko mutiteguye kubahiriza ibyo itegekonshinga twitoreye riteganya.

Tugerageje rero kurebera hamwe mu buryo bwimbitse imiterere y’ibibazo biriho ubu mukwiye gusubiza mu rwego rwo gukura abanyarwanda mu rugabangabo kuri iyo ngingo;nk’ishyaka ry’imbaga nyarwanda (PPR-Imena) tuboneyeho kugaragaza uko tubibona dukoma urusyo tugakoma n’ingasire.

1.ESE KOKO MWITEGUYE KUBAHA ITEGEKONSHINGA MUKAREKURA UBUYOBOZI? 

Nk’uko bisanzwe muri kameremuntu habamo amarangamutima,bityo buri wese kubw’inyungu ze bwite cyangwa z’uruhande arimo bagira uko babona igisubizo bibwira ko  gikwiye kuri iki kibazo.

-Abari ku ruhande rwanyu,bifuza ko mukomeza kuyobora kugeza iteka ryose kubera kwanga ko umugati babakesha wava ku meza ; bamwe babigiranye urukundo ruhebuje babakunda, abandi babigiranye ubwoba bwinshi babatinya ngo ngaha batikura n’aho bari bari.

-Abandi nabo batari ku ruhande rwawe,bakifuza ko utakomeza kuyobora bamwe babigiranye urukundo ruhebuje bumva ko bakunda igihugu, abandi babigiranye urwango rukomeye bagufitiye rwa “vamo nanjye ngemo”…aha umuntu akaba yakwibaza uri mu kuri n’utari mu kuri.

Ku ruhande rwacu rero nk’ishyaka ryiyemeje kuba ijwi rya rubanda ribavugira, mu mugambi wacu twiyemeje w’uko ibibazo bimarwa no kubiganiraho kw’abo bireba bagakuramo igisubizo kibanyuze bose, dore uko tubibona :

Muvuga ko ibyo mumaze kugeza ku banyarwanda ari byinshi kandi mu nzego zose:

-Ubutabera

-Ubukungu

-Imibereho myiza

-Imiyoboreremyiza

Bishatse kuvuga ko n’amahame ya Demokrasi no kubaka imyumvire y’abanyarwanda nabyo bitasigaye inyuma. Ni byiza rwose ko ibyagezweho bikomezwa kandi bikarushaho gutezwa imbere , ariko aha umuntu akaba yakwibaza impamvu mushidikanya kurekura ubuyobozi kandi umurimo twabatoreye muvuga ko mwawukoze,muwukora,kandi muzakomeza kuwukora neza.

-Ese mubona nta munyarwanda ufite ubushobozi n’ububasha bwo kuyobora igihugu agakomereza aho muzaba mugejeje kandi nta cyuho kibayemo?

-Ese mubona nta wundi abanyarwanda bagirira icyizere ngo akomeze abaganishe aheza bifuza?

-Niba se gukomeza ubuyobozi mwaba mubiterwa n’urukundo ruhebuje mukunda igihugu kurusha

abandi, kuki mutarubatoza hakiri kare kugirango mubarememo ubushobozi bwo kuziyobora mu gihe kizaza cyane ko twese hano ku isi turi abagenzi…kandi akaba ari inshingano ya buri umwe wese kuyigira nziza kurusha uko twayisanze?

Bitari ibyo rero,mwaba muguye mu mutego ukomeye w’ikinyoma ; kuko mugufasha abanyarwanda kwiyubakamo imyumvire n’icyizere biboneye bibaganisha ejo hazaza heza muvuga mwakoze ntaho byaba bishingiye niba mubona ntawe ushobora kuyobora abanyarwanda ku rugero rwanyu cyangwa rwisumbuyeho. Ikindi,abanyarwanda bagomba kwikuramo ya myumvire ko ari wowe uzakomeza kubarobera ifi,ukayibatunganiriza,ukayibashyirira ku meza akazi kabo kakaba ako kuyirya nabwo ubibafashijemo…igihe ni iki kugirango mubigishe gutinyuka kujya mu bwato,bajyane indobane n’indi mitego bashobore kuyirobera,ni nabwo buryo bwiza muzaba mukoresheje kugirango ejo muzabone abo mubwira ngo “ mundinde bana banjye”,nk’uko nabo uyu munsi bakubwira ngo “ turinde mubyeyi”.

Kwemera mukarekura ubuyobozi rero,tubibona nka gihamya ntakuka igaragaza aho u Rwanda rwaba rugeze rwiyubaka n’aheza murwerekezamo uyu munsi no mu gihe kizaza…ku rundi ruhande rukagaragaza isura nziza mu ruhando mpuzamahanga aho bimenyerewe ko ubutegetsi bwo muri Afurika buvaho bugasimburwa n’ubundi  aruko habanje kumeneka umuvu w’amaraso.Bitabaye ibyo,kwiyongeza indi manda tukaba tubibona nk’aho hari izindi nyungu cyangwa indonke byanyu bwite byaba byihishe inyuma .

2.ESE HAZASHAKWA UBUNDI BURYO BUGUHA AMAHIRWE YO GUHAMA KU BUYOBOZI?

Nta bundi buryo twiteze usibye kuba mugiye gukoresha abaturage byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye , baba babishaka cyangwa batabishaka bakabafasha muri uwo mugambi wanyu wo kugundira ubuyobozi, kandi mukaba mwiteguye kubitangira ibisobanuro bizabanyura cyangwa ntibanyure, bakunda batakunda,nk’uko mwabyivugiye ko uko bizagenda bizajyana bikanatangirwa ibisobanuro.

-Ariko se,mubona ibyo bisobanuro kabone naho rubanda babiha umugisha bazabyubahiriza bibavuye ku mutima bikazaduha umusaruro,cyangwa bizaba aka ya mazi n’ubundi bavoma banga , nta kabuza akaba ibirohwa?

-Niba se ubwo buryo bizakorwamo n’ibisobanuro bigendanye bihari,kuki bitaba byiza kubibwira abanyarwanda hakiri kare mukabakura mu rugabangabo cyane ko twese tudafite ubushobozi, ububasha, imyumvire nk’ibyanyu bidushoboza gutekereza gusimbuka cyangwa kwambuka urutindo  ari uko turugezeho….ubwo se byaba bibamariye iki kurusimbuka mwenyine mugasiga inyuma abo mushinzwe?

Kuri iyi ngingo nayo,hari uburyo ishyaka ry’imbaga nyarwanda(PPR-Imena) ribibona mu rwego rwo gukoma urusyo n’ingasire yarwo:

Itegekonshinga uko ryatowe n’abaturage,rigomba kubahirizwa mu ngingo zaryo zose, habaho kugira ibihindukamo kabone niyo byaba ari mu buryo bwo kurivugurura bigakorwa mu buryo bukurikije amategeko  kandi ba nyiraryo bakabigiramo uruhare bitari kubwo kurengera inyungu z’umuntu umwe ku giti cye, ahubwo bigakorwa kubw’inyungu rusange z’abanyarwanda.

Nk’uko mubivuga rero,koko turabizi neza ko kukongera manda ari ubushake n’ubusabe bw’abanyarwanda kandi ingeso yo kubima icyo babasabye mutayisanganywe keretse ahari wenda mugiye kuyiga ubu .Bityo,biramutse bikozwe ku busabe bw’abaturage bitarimo agahato byaba ari byiza kuko nibo bagize uruhare mu gutora iryo tegekonshinga ninabo kandi barifiteho ububasha busesuye nabwo binyuze muri referendum. Ariko icyarushaho kuba cyiza kurushaho,nuko mutakongera kujya  mukenera ibitekerezo by’abaturage mu gushyigikira impamvu ibarengera,ngo nibigera ku mpamvu nabo zibarengera ntimukenere ibitekerezo byabo kandi muri Demokrasi abaturage bagomba kuyoborwa n’ibitekerezo byabo.

Aha turabivugira aho mu bihe byashize mwagiye muvugurura itegekonshinga muvuga muburyo bugendanye n’igihe tugezemo,abanyarwanda benshi ukaba utababaza igihe,impamvu y’iryo vugurura n’ibyavuguruwe ibyo aribyo,mukabakinga igitambaro mu maso mubabwira ko ingingo zirebwa na Kamarampaka zidakorwaho nk’aho abaturage mu gutora itegekonshinga hari izo batoye n’izo batatoye.

Mu mavugururwa y’itegekonshinga yagiye aba:

-Mu Ukuboza,2003

-Mu Ukuboza,2005

-Muri Kanama,2008

-Muri Gashyantare,2010

Abaturage ntibigeze bamenya impamvu n’uburyo byagenze,bigaragarira aho uwari Minisitiri w’ubutabera Tharcisse KARUGARAMA ubwo yagezaga ku ntumwa za rubanda umushinga wo kuvugurura zimwe mu ngingo z’itegekonshinga yasobanuye ko byifujwe kandi bigasabwa na Perezida wa Repubulika,bigatuma uwo ariwe wese wari ubifiteho ikibazo acecekeshwa.

Ibi rero,bikaba biduteye impungenge ko nanone mugiye kubisaba abaturage mubinyujije mu miyoboro yanyu bakazazamurira rimwe ijwi hejuru ko babemereye izindi manda batabivuze kubwabo ahubwo babivugishijwe.

Dukomeze duharanire ko ubworoherane, ubwubahane, ukuri,n’indi migenzo myiza mbonezabupfura bigendanye byubakirwaho mu kunoza ubumwe bw’abanyarwanda, bibaganisha ku iterambere rirambye,riharaniwe kandi risaranganijwe,binyuriye mu murimo n’umutima mwiza wo gukunda igihugu.

Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR Imena rirangije ribamenyeshako ritazihanganira na rimwe, umunyapolitiki uwariwe wese utubaha itegeko cyangwa ukomeza kugendera ku macakubiri n’umwiryane mu banyarwanda.

 Murakoze,     

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda!!

Bikorewe I Buruseli,kuwa 08 Ukuboza,2014

Ubuyobozi bw’ishyaka ry’imbaga nyarwanda(PPR-Imena).

Bonaventure Habimana