Ibaruwa ifunguye kuri ba Senateri Tito Rutaremara, Joseph Karemera, na Antoine Mugesera

Martin Ntiyamira

Kuri ba Senateri Tito Rutaremara, Joseph Karemera, na Antoine Mugesera,

Banyakubahwa ba Senateri,

Mbanje kubaramutsa; nishimiye kubandikira ngirango mbagezeho igitekerezo cyanjye mbona nk’umuti w’ikibazo mwasabwe gushakira igisubizo.

Nasomye inkuru yasohotse muri “The EastAfrican” yo kwitaliki ya 16 Gashyantare 2013 ivuga ko ari mwebwe Nyakubahwa Perezida Kagame yashinze umurimo wo gushakira igisubizo ikibazo k’ihinduka n’iherekanya ry’ubutegetsi mu mahoro no mu mutuzo igihugu kizakomeza intambwe y’iterambere; – aribyo bise mu cyongereza “transition formula”, “a formula that would deliver change, continuity, and stability”.

Senateri Tito Rutaremara
Senateri Tito Rutaremara

Ba Nyakubahwa ba Senateri,

Amateka y’igihugu cyacu aratwemeza ko ari ngombwa ko dushyiraho umusingi utajegajega, “inkingi mwikorezi” izajya ihagararira ihinduka n’ihererekanya ry’ubutegetsi kugirango ejo tutazasubiza igihugu cyacu mumahano n’amakuba cyaciyemo.

Nta wundi muti, umuco karande, umuco gakondo w’igihugu cyacu niwo tugomba kugira Umusingi, niwo tugomba kugira Inkingi Mwikorezi. Ni umuco waranze Abanyarwanda kera na kare kose, ni umuco waranze igihugu cyacu kuva cyakwitwa U Rwanda kugeza aho tuwamburiwe n’Abakoloni b’Ababiligi, aribo ba Gashakabuhake na Mpatsibihugu. Umuco mbabwira ntawundi, ni Ubwami bugendera kw’Itegekonshinga, aribwo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yarahiriye umunsi yambikwa Ikamba kw’italiki ya 9 Ukwakira muri 1959.

Ba Nyakubahwa ba Senateri,

Senateri Antoine Mugesera

Mbibutse ko Ubwami butakuweho n’Abanyarwanda ahubwo bwa kuweho n’Ababiligi kandi bo bakagumishaho ubwabo, ndetse bikanakorwa mumahugu no muburyo bunyuranyije n’amategeko. Ibyo mushobora kubyisomera muri za UN resolutions # 1579, 1580, and 1605; murizo resolutions zose nta ngingo nimwe yazo yubahirijwe. Ibyo mushobora kubisanga hano: http://www.un.org/documents/ga/res/15/ares15.htm

Rero kuba abakoloni baraturyanishije tukabyemera, birahagije. Icyo tudakwiye kwemera, ni ukunyagwa burundu kandi twari tugifite kwigarurira ibyo batunyaze. Ntabwo tugomba kwemera umurage w’Abakoloni kandi tugifite umurage ba Sogokuru na ba Sogokuruza badusigiye, umurage twarazwe na Gihanga cya hanze U Rwanda.

Ba Nyakubahwa ba Senateri,

Ndabibutsa ko guhagararira ihinduka n’ihererekanya ry’ubutegetsi mumahoro n’umutuzo biri munshingano z’Umwami ugendera kw’Itegekonshinga, Kigeli V Ndahindurwa; bityo ahubwo Itegekonshinga rikaba rikwiye guhindurwa ngo rimuhe ububasha n’uburenganzira bwo kuzuza izo nshingano yahawe umunsi yambikwa ikamba.

Col Dr Joseph Karemera.
Senateri Col. Dr Joseph Karemera.

Izindi nshingano akwiye ni ukurinda ubusugire bw’itegekonshinga kugirango ritazajya rihindurwa munyungu za kanaka cyangwa ishyaka runaka. Ikindi, akwiye kuba umugaba mukuru w’ingabo, no kuba umukuru w’igihugu mucyubahiro ariko adashinzwe ubuyobozi bwacyo. Kuyobora igihugu byaba ari inshingano z’umukuru wa government yatowe n’Abaturage binyuze muri Demokarasi isesuye, idafifitse.

Ibyerekeranye n’uwazasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa, igihe cyabyo kigeze ndumva mwabijyaho inama n’Umwami uzamusimbura akaboneka, kandi mu Itegekonshinga hakajyamo uburyo abami bazajya basimburana.

Ba Nyakubahwa ba Senateri,

Kugarura uyu muco w’Igihugu cyacu twari twaranyazwe bizagirira U Rwanda n’Abanyarwanda akamaro kanini cyane. Bizatuma bishoboka ko urubuga rwa politike mu Rwanda rufungurwa amashyaka akajya ahatanira ubutegetsi muburyo busesuye na Demokarasi nyakuri idashingiye k’umumoko, ku kwikubira, no gukumira. Gahoro gahoro, bizatuma Abanyarwanda bongera kugiriranira ikizere, biduhe kugera k’ubwiyunge nyakuri. Bityo bizaduha kugira amahoro n’iterambere birambye, abe aribyo tuzaraga U Rwanda rwejo ubushiraherezo.

Murakoze,
Murakagira Imana.

Martin Ntiyamira,Victoria BC, 02/17/2013, [email protected]

8 COMMENTS

  1. Urakoze Martin ahubwo wakagombye kumenya neza niba iy’ibaruwa yawe abo ba senateri barayibonye kuko iki n’igitekerezo cyiza abanyarwanda bakagombye kwemeranyaho ahakiri kare aho kwirirwa batekereza indi miyoborere igamije gusa gushimangira inyungu za bamwe no guheza abandi! Ubwo muzaba mwumva formula bazagezaho chairman wa RPF!!!!!!!!!!!

  2. Urwatubyaye turuture uwaruhanze , none ndabashimye arko se kdi ntabwo ingoma ya cyami yasezerewe ni ubwo ntarimpari? .reka mugitabure mo uko mushaka none ko rubanda rugufi twakanzwe.nababwira iki!KANDI AHO KUDUTESHA UMUTWE MUTUREKE IMIHINI, DUKUBITWA NA FPR TUZAGERAHO TUYIMENYERE NI AHO UBUNDI BIKUNZE KDI KAGAME AFUNGURE IMIPAKA USHAKA WESE URAMBIWE IKIGIHUGU ACEHO, BITIHI ABATURAGE TWISHAKEMO UMUTI.

  3. Shahu rero wowe Ntiyamira ibyo urimo niba ari ugushakira Kigeri akazi cg niba ari ugushaka ingoma ya cyami,icyo nakubwira ni uko ku BAHUTU B’ABANYARWANDA icyo ntibacyemera na gato keretse iyo ngoma igaruweho ku gitugu nk’uko n’ibindi byose duhatirwa gukora tubikora ngo bucye kabiri ariko tutabyemera.Kuvuga ngo hari umuryango runaka ubereyeho kubyara abami,abandi bose ngo babihejweho, kuko atari abanyiginya,ibyo nta demokrasi biduha kandi ariyo turwanira.N’ubwo Kagame n’ingoma ye nawe amereye nabi abanyarwanda benshi cyane ariko by’umwihariko ku batari abanyaginya gushyigikira ingoma ya cyami ni nk’uko umuntu yaba yarazahajwe n’izuba ryinshi ry’igikatu kandi igihe kirekire noneho akifuza imvura ati n’iyo yaba ari amahindu ariko igwe,kubera umubabaro,yibagiwe ko ayo mahindu ntacyo yasiga.Ntiyamira se noneho waba uteganya ko umwami yazajya asimburwa n’uwavukanye imbuto na n’ubu??!!Cyangwa yajya asimburwa n’uwo ariwe wese,wo mu bwoko ubwo aribwo bwose??!!Ubwo se uwo mwanya wakwiyamamarizwa? N’abahutu se bakwemererwa kuba umwami ra?!!Njye ndabona Ndahindurwa ashatse gutaha mu Rwanda yafatwa nk’uwahoze ari umwami Leta ikagira icyo imugenera cyo kumushajisha neza,naho ibyo kwiyita ngo umwami constitutionnel,ibyo ni ibyawe na We

  4. Ibyo muvuga ni nko kwirebera mu mazi. Ikigaragara ni uko buri wese akurura yishyira. Demokarasi ni yo muti wonyine. Abanyarwanda bakitorera abayobozi,kdi manda ikaba ngufi, byibuze imyaka hagati y’itati n’itanu gusa; ndetse manda zikaguma kutarenga ebyiri. Ibindi byose ntamuti urambye bizatanga kuko uwo mwami anagarutse bazongera bakamuhihibikanya nabi agize Imana ntibamuce umutwe. Mwitegereze ibibera muri Bahrene. Mushobora kutanyumva bitewe n’ibyo mushaka kumva, ariko mutekereze.

  5. Umuti ni ukubahiriza Itegeko Nshinga ririho, kuko ryakozwe tureba, ritorwa tureba. Icyo gihe nta wahigimye, habe na Kagame ubwe.

  6. This seems to be the only viable and acceptable solution to Rwandans as well as friends of Rwanda in the international arena if Kagame’s fantastic legacy as someone who deserve all the credits for having brought back the country from the brink and having presided over what is frankly short of socio-economic miracle. If he run for the third time all these gain will be loss as increasingly more Rwandans will come to see him as just another African dictator who refuse to leave power through constitutional manipulation. Also the damage this would cause internationally would be incalculable. It is not hard to imagine that the negative opposition including those wishing to harm Rwanda would find increasing support both in Rwanda as well as abroad. However, with a constitutional monarchy with limited power and an elected PM (preferably Kagame himself in the first instance to ensure continuity) with legistative power, this formula can work.

  7. Umunsi U Rwanda rushyirwa mu maboko ya Jacques Roger Booboh,rwari rugiye mu maboko ya ONU.
    Habyarimana yapfuye rero u Rwnada ruri mu maboko ya ONU.Ubwo rero ni nayo yagombaga guhita ishaka uko ishyiraho ubutegetsi buhuza amashyaka yose. Kuko atariko byagenze abafashe ubutegetsi bose ,jye numva barakoze coup d’Etat.KAGAME RERO NASUBIZE UBUTEGETSI ONU IKORERSHE AMATORA Y’AMASHYAKA YOSE ABISHAKA MAZE ABANYARWANDA BIMIKE UWO BIFUZA KOKO.
    Ibindi ni ukugora bariya bagabo kuko nta kindi bazemeza uretse kwemeza ihindagurwa ry’itegeko nshinga.

  8. It is clear that after chaos, darkness and trauma which have been left by genocide in very regretful failure of international community and former genocidal government. the Rwandans deserve a consistent and continuity political system, the one which is not based on individuals but on strong institutions and positive philosophy that can be long lasting till the sustainability could be achievable in all variables in all social economic strata.however the political system as i stated above can follow the root as the constitution provide today by making some adjustments. hire the importance thing to do is not to allow the king Ndahindurwa to to rule over the political system which is duplicated from Belgium.

    because the one He is ambitious may be is that originated from the traditional monarch which was absolute power.which is likely can’t work to day. on the other hand His excellence Kagame becoming the prime minister in order to insure the continuity of political system should sound as among RPF seniors there is no one can undertake the office. ultimately would show the failure of RPF to not having build the able institutions and to provide the future leaders.

    moreover Kagame him self said during press conference that if RPF could not find the one to replace him in president office, it will be a big failure on his behalf for not be able to train his successor. my confidence as a Rwandan is that there is many able Rwandans to insure the continuity and the Prosperity of Rwanda, there is no need of sophisticated Machiavellic formula. just allow the system in place to work properly and to respect the main constitutional guide lines and values.

Comments are closed.