Ibaruwa ifunguye kuri Bwana Ambasaderi MASOZERA Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi.

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ikigega cyiswe “Agaciro Development Fund”, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yageneye abahatuye ubutumwa bubashishikariza gutanga imisanzu muri icyo kigega.

Kuri Bwana Ambassaderi Masozera Robert ,

Gutanga umusanzu uwutanga ku gihugu cyawe muri gahunda zizwe neza ndavuga izifitiye abanyarwanda bose akamaro n’igikorwa cyiza kandi ni n’inshingano ya buri munyarwanda aho ava akagera uri hanze y’igihugu, hatabayeho kumwibutsa kuko buri wese azi aho ava. By’umwihariko ku banyarwanda tuzi ko igihugu cyacu kikiri mu nzira y’amajyambere bivuze ko urugendo rukiri rurerure mu kwiyubaka.

Mu kinyarwanda tugira duti “Akebo kajya iwamugarura” abayobozi ntimwabaho mudafite abo muyobora ndavuga twe abaturage bivuze ko mugomba gukorera rubanda, ariko mukunze kwiyibagiza inshingano zanyu buri gihe mukadushyiraho imizigo isa nk’iyabananiye kwikorera mugira ngo tuyibatwaze nyamara twe twabasaba serivisi ntoya mukaziduha museta ibirenge ndetse bamwe ntibarebwe n’irihumye. Buri gihe mudukenera mu mahina gusa, ngayo Amatora, one dollar campaign, bye bye Nyakatsi, n’ibindi nk’ibyo noneho ngo twizirike umukanda ngo hateye icyiswe Agaciro Development Fund.

Bwana Ambasaderi imvugo ya customer care yarishatse kuvuga iki? Ikipe mukorana aho ni agahoma munwa twe tuhagenda twarumiwe twibaza niba mukorera abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Kuhaza uhasaba serivisi uri umunyarwanda (utazwi) usa nk’ubateye isesemi nyamara ba rugigana ndavuga abazungu mu bihohoraho n’ikinyabupfura cyinshi, basigaye baturusha ikaze mu gihugu cyacu mwarangiza ngo twihe agaciro.

igipindi cyagombye gusimbuzwa serivisi nziza

Nta gaciro tukigira kuko hari abemerewe kuba abanyarwanda n’abandi bitareba, ingero ni nyinshi: muri ambasade iminsi isambwa yo kubona visa bamwe baraza bakayitahana abandi bakahiruka amaguru agashya ibyo namwe murabizi, kuhasaba nk’icyemezo cy’amavuko, icyuko uri ingaragu, n’izindi mpapuro nyinshi namwe mutayobewe muzi ukuntu bigoye, siniriwe mvuga passport yo yabaye umuti wa mperezayo!! Ariko numvise ngo ba rugigana nka Reverend Rick Warren n’abandi batazi ijambo na rimwe ry’ikinyarwanda baraziryamanye, harya ibi nabyo ni ukwihesha agaciro? Usigaye uhagera bati uragenzwa n’iki? Wamara kukivuga bati kuvuga ikinyarwanda ntibihagije kugira ngo witwe umunyarwanda. Ese muragira ngo tuvuge iki ? Ikigande se ? Tutari abagande? Nibura ikinyarwanda nimutacyumva mureke twivugire icyo gifaransa cyangwa icyo cyongereza.

Simvuze wa mugore w’inzobe ukora kuri reception uhora witotomba ndetse akavugira imbere y’abantu ngo arananiwe, iyo turiyo turyana inzara twibaza niba ananiwe kandi ashinzwe kwakira amadosiye gusa, byitwa ko ariko kazi koroshye ubwo ntiyaba akora ako atatse ? Cyangwa customer care mwayize ari muri konji? Siniriwe mvuga abo atambutsa bagahabwa serivisi mbere y’abandi. Tumaze kurambirwa dusigaye twifuza ubundi bwenegihugu.

Bwana Ambasaderi ndetse n’abandi mufatanyije kuyobora igihugu iyo mutubwira ijambo “Agaciro” mushaka kuritwigisha cyane nk’aho ari irivutse vuba munkoranyamagambo y’ikinyarwanda, agaciro kahozeho kandi buri wese afite uko akiha, urugero ruto ku munyarwanda wakera yarahingaga akeza agahunika mu bigega ndetse agasagurira n’amasoko, akajyana umwana mu ishuli. Ese mushaka kuvuga ko twamurushaga kwiha agaciro? Mwarimu yari umuntu ufatiye runini igihugu none yagizwe rubebe ntareme ry’uburezi rikibaho ese ako niko gaciro mushaka ?

Ijambo agaciro musigaye murijyana mubidafitiye abanyarwanda akamaro reba nawe bahagaritse inkunga bageneraga leta y’u Rwanda kubera gufasha umutwe wa M23 muti ayo abaterankunga batanganga tuyishakemo. Ese mujya gufasha iyo mitwe yitwaje intwaro mwaratubwiye?

Kuba turi hanze ntago tuhabaye nk’ibicucu mugomba kuzana umushinga mukadusobanurira icyo ugamije n’icyo umariye abanyarwanda. Igihe cyo kugenda buhumyi cyararangiye, imishinga yose nijye ahagaragara muve mu bwiru.

Bwana Ambasaderi ibyifuzo ndetse n’inama zanyu bizajya mu bikorwa ari uko abanyarwanda twese tureshye imbere y’amategeko, indorerwamo y’amoko ndetse na munyangire mufate iya mbere mu kuyirwanya muri diaspora muyobora .

Nawe se usigaye ujya kuzana urupapuro rumwe gusa (attestastion de naissance) i Kigali.  Ayo mafaranga dutakaza mu matike yakagombye kujya muri gahunda zo gufasha igihugu nyamara za brussels Airlines, KLM, Quatar Airways, nizo ziri kuhakirira. Byitwa ko muri za ambasade muyobora dushobora kuharonkera byose.

Sinakubwira u Bugande ndetse n’u Burundi byabaye indiri y’abanyarwanda bavuye hanze (AmeriKa, Canada, uburayi,..) kuko kujya iwabo bidashoboka murabyumva akayabo k’amafaranga abanyarwanda batakaza muri za hoteli, resitora,…. nyamara ayo mafaranga yakagombye kwinjira mu gihugu.

Simvuze abari kujya gukorera muri afurika: Zambiya, Malawi, Mozambike, Afurika yepfo, Angola, Kameruni, n’ahandi. Ayo yose n’amafaranga arikujya guteza imbere ibindi bihugu, nyamara bakagombye gukorana n’abana ba banyarwanda mu gihugu.

Bwana Ambasaderi aka wa mugani wo muri bibiliya ngo “Ingoma yibyayemo amahali irarimbuka n’imizi n’ibyayo byose” mwe ntimubona ko mwivuguruza mu mishinga yanyu ? Namwe se Marcel GATSINZI aje ino i Burayi ngo gusaba ko ubuhunzi burangira ku banyarwanda kandi abo banyarwanda nibo bagize diaspora namwe mugaca ku ruhande ngo mukeneye inkunga ya Diaspora, ese Bwana Ambasaderi muragira ngo iyo nkunga ive he kandi mwamaze gusenya iyo diaspora? Cyangwa se Diaspora bifite ikindi bivuze ?

Mbona mwakagombye kwigira ku bihungu bimwe na bimwe bikomejwe na za diaspora zabyo :Ghana, Senegali, Mali, Etiyopiya, Eritireya,..  abayobozi babyo nibo bafata iya mbere gufasha abaturage babo aho bari ku isi hose bityo abaturage bagatangira imishinga mu bihugu byabo. Abanyarwanda bose aho bava bakagera bafite imishinga yo gukorera mu Rwanda ariko ntibisanga iwabo ahubwo abanyamahanga nibo bituriye iyo i Kigali ikubuye neza nyamara u Rwanda ntirurangirira i Kigali.

Bwana Ambasaderi nituve mu bipindi iyo urebye ibyanditse ku rubuga rwa interineti y’ambasade mufite mu nshingano usanga byanditse neza nta makemwa ariko bikagarukira aho, nimutuvuganire mutworohereze mu byo tubakeneyeho bityo nitwe tuzafata iya mbere mukubashaka tubagezaho iminshinga ifitiye igihugu n’abanyarwanda bose akamaro.

Umukunzi w’u Rwanda n’abanyaarwanda.

Frank Mugisha.

11 COMMENTS

    • Gukunda igihugu si ukuba ikiragi ngo ntiwamagane ibitagenda. Birababaje rwose kubona umuntu ugerageza kwerekana ko ibintu bitagenda afatwa nk’umwanzi w’igihugu.

    • Humiriza nkuyobore yararangiye. Nta gushyigikira abantu badatanga ikizere haba mu maso y’amahanga haba mu maso y’abenegihugu

  1. Ahubwo ni bwo nabona umunyarwanda uvugisha ukuli ,ibibazo yavuze byose nibyo duhura nabyo abakaturengeye nibo batubuza amahwemo aho twahungiye

  2. Wowe robert wiyitiranyije n’uwanditse iyi nkuru,urabona bihwitse kujugunya imitungo yacu ngo dufashe Kagame mu ntambara yadushoyemo tutabimutumye?Ariko sha,aho uzi impamvu amahanga yagaritse imfashanyo yahaga u Rwanda?Cyangwa urivugira nk’umurenzamase wa Nyamujyiyobigiye,dore ko arimwe mweze mu Rwa Gasabo?
    Naho kuba Franck Mugisha yibukije iriya ngirwa-Ambasaderi inshingano ze,sinzi niba aribyo wita kubaca intege!Ese wa mugani ko numvise musaba ko guhera mu kwa 12/2012 ibihugu biducumbikiye bigomba kutumenesha,ubu nibwo mubonye ko “diaspora” ifite akamaro?Cyangwa nta n’ubwo muzi icyo iri jambo rivuga!!
    Sha,reka nkubwire:umunyarwanda yarihoreye ati:Imbwa ziri ukubiri:hari isaba iyo yimye,hakaba n’iyima iyayihaye!!Ngaho ihitiremo iyo muriyo!!!
    Ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe,ngaho nimuhanyanyaze wenda bwacya kabiri,ariko murarushywa n’ubusa,urujya gukomba rurara ruhese!Wabona iyi ari intangiriro y’irunduka ryanyu!!

  3. ibi bintu uvuze by’agasuzuguro kuri ambasade y’u rwanda ni umuco ahubwo ibyo uvuze byose ni ukuri kuko nanjye byambayeho.bariya bagore bombi bo kuri reception bateye ubwoba wari wabona umuntu ukwirukana utaratangira no kuvuga ikikugenza?birababaje

  4. Ariko kandi ngirango hari ikindi mupfa na bariya bagore!
    ubushize mperutse yo banyakiriye neza na visa nayibonye mu minsi itatu.
    kandi ibigarasha byari byaranteye ubwoba ngo hari umugore w’inzobe wa biciye.
    utagiye ibwami abeshywa byinshi. bariya bagore mubashyitse hasi.

  5. Kuri Reception nibyo hari umudame w’inzobe yamaramaje abantu. Abantu bavuga yuko amaso ye yatukujwe no kurara amenamo urusenda (AKABANGA)ngo kugirango yerekane ko yakamilitse, bityo ba Matata nibaza muri SIT-IN kuri ambassade abarebe ikijisho basimbuke umuhanda biture muri High-Way Road imodoka zibakanjakanje. Amayeri yazo.

  6. Si mu Rwanda gusa n’imahanga byarakomeye!

    Icyakora iyi ngoma izahirima isize amateka koko. Tuzayandika tutayagoreka kabisa.

    • Ariko muziko muravuga muzageraho mubure ibyo muvuga mutangire kwivuga.wagirango ayo mwize yapfuye ubusa.ariko ncyo murisha ntawabrenganya.ibyo muvuga byose ntawubumva murarushywa nubusa igihugu tuzacyubaka mwebwe muzabireke

Comments are closed.