Ibaruwa ifunguye kuri Nyakubahwa Amb. Gasana Anastase

Day two.

Nyakubahwa, maze gusoma ibyo watangarije ku rubuga DHR ku ya 26/11/2016 nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Facebook rwa nyakubahwa Me Innocent Twagiramungu,

nshimishijwe n’uko wemera ko Kagame adashaka abatavuga rumwe nawe mu gihugu cy’u Rwanda. Uko ni ukuri kudashikanywaho n’uwo ari wese ushyira mu gaciro.

Kubw’ibyo, niba uzabona ubu butumwa bwanjye nifuza kumenya niba uzi impamvu Boniface Twagirimana yiyita umunyapoliki utavuga rumwe na leta kandi agakomeza kuba mu Rwanda. Mbese byafatwa ko yiyemera cyangwa ko afite ubutwari asumbije abandi? Keretse ahubwo niba nyakubahwa Boniface Twagirimana, ushyigikiye, ari ku isiri na FPR! Biramutse ari uko bimeze yaba yaratatiye igihango cya Madame Ingabire Victoire Umuhoza kandi mu gihe gikwiye yazabigayirwa. Nawe ntiwazabura kunengwa.

Nizera ko igisubizo uzampa kizatuma nsobanukirwa impamvu wahisemo gushyigikira ibyo nyakubahwa Boniface Twagirimana avuga anenga Padiri Nahimana Thomas n’abari bamuherekeje ashingiye ku byababereyeho i Nairobi ubwo bageragezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda.

Nanone nifuza kumenya niba ubufatanye ushyigikiye ari nka bwa bundi wahamagariraga abantu kuri radio Ijwi rya Rubanda ubashishikariza gufatanya na nyakubahwa Prof. Dr. Rev. Mupenzi Jean de la Paix! Nanakenera kumenya umubare w’amashyaka ya opposition yashinzwe n’abanyarwanda umaze kwifatanya na yo n’ ibyo mwagezeho. Niba udafatanya nabo ubiterwa n’iki kandi uhera kuki ushyigikira abanenga Padiri Nahimana Thomas mu by’ imifatanyirize ye n’abandi?

Urugendo rwa Padiri Nahimana Thomas rwatumye iby’uko Kagame adashaka la vraie opposition mu Rwanda bigaragara kurushaho. None se, wowe ni iki wakoze cyangwa uteganya gukora gisumbye umuganda yatanze muri urwo rwego? Ku bashishikajwe n’ubufatanye hagati y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, iki ni igihe cyo gushyigikira abataripfana. Si igihe cyo kubakina ku mubyimba no kubajora.

Sinasoza iyi baruwa nkwandikiye ntashimiye abayobozi b’amashyaka ya opposition bahisemo gushyikigikira abataripfana ku mugaragaro, batitaye ku byo batemeranywaho nabo.

Harakabaho u Rwanda ruha abana barwo amahirwe angana.

Horana amahoro,

Seburanga Jean Leonard
Belgique
E-mail: [email protected]


Seburanga Jean Leonard
Seburanga Jean Leonard

Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

1 COMMENT

  1. Gasana Anastase na Seburanga Jean-Léonard,

    Muraho.

    Nasomye inyandiko zanyu kuri politiki ya Padiri Thomas Nahimana numva nagira icyo mvuga. Simbona impamvu Padiri Thomas Nahimana yarebwa nabi kuko yashatse gutaha mu Rwanda ngo abe ari ho yakorera politiki ye. Kandi na none kuba yarangiwe kwinjira mu Rwanda sinakwihandagaza ngo mbigaye ubutegetsi bwa Kigali kuko ntazi neza impamvu nyamukuru zabibateye. Ni yo mpamvu nibaza niba tutumva neza politiki ya Padiri Thomas, ntitumenye neza ibyo ubutegetsi bwa Kigali butamweraho… twabiharira benebo. Ahubwo tugashaka kumenya neza ibibyihishe inyuma. Tukabigaya niba bitubaka u Rwanda, tukabishima niba bizana uburumbuke mu rwa tubyaye. Aho rero ntabwo turahagera. Murakoze.
    Umusomyi.

Comments are closed.