Ibaruwa ifunguye kuri President Paul Kagame.

Jeanne Mukamurenzi

Nyakubahwa president wa Repubulika,mbanje kugusuhaza.

Nyakubahwa nanditse iyi baruwa mfite agahinda kenshi ku mutima, nagiye nifuza ku kwandikira kenshi kugirango nkugezeho ibibazo byugaije igihugu cyacu. Buri gihe ubwo nafataga ikaramu n’urupapuro ngo nkwandikire, nabonaga amashusho y’abaturage bishwe n’inzara batakamba, nkabona amashusho y’abaturage bishwe n’inyota kubera kubura amazi basangira ibiziba n’amatungo, nkareba abashinzwe umutekano bakubita bakica abazunguzayi ngo kuko baje gucururiza mu mujyi wa Kigali, nkagira agahinda, nkabona nkwandikiye mfite agahinda ikaramu yanyerera nkakubahuka.

Nakomeje kwibwirako Nyakubahwa wahagurukira ibi bibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu, ugashakira abaturage amazi meza yo kunywa, ukavugurura politike y’ubuhinzi dore ko politike mbi y’ubuhinzi igiye kwicisha abaturage inzara, narahebye ahubwo ibintu birarushaho kuba bibi.

Nyakubahwa iyibaruwa nyanditse mfite agahinda ku bw’ibyo, ndagira ngo nkwisegureho aho ndibukoreshe imvugo idakwiye, nta kindi ni agahinda ko kubona abaturage bagiye kwicwa n’inzara ukagerakaho n’inyota. Kera umuntu yarasonzaga akanywa amazi akaryama. Ubu abaturage barabwirirwa bakaburara ugize amahirwe akabona ibiziba inka zabyinagiyemo, dore ko izo nka nazo zitunzwe n’abaturage mbarwa.

Nyakubahwa Paul Kagame, ejobundi amakuru yasesekaye hose mu gihugu yerekeranye n’indege zitagira abapilote (drones) leta yawe yaguze ngo zizajya zigemurira abarwayi amaraso, nkaba nibaza aho aya maraso azajya ava mu gihe abaturage babura ibyo kurya bakabura amazi meza yo kunywa.

Izi ndege zaguzwe akayabo k’amafaranga, nyamara aya mafaranga yari gushyirwa mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage n’indi mishinga yindi ifitiye abaturage akamaro ibafasha mu kwikura mu bukene. Izi ndege zawe nyakubahwa ntacyo zizageza ku baturage biragaragara ko waziguze ku nyungu zawe bwite ubyitirira abaturage. U Rwanda ntirukeneye izi ndege muri iki gihe. Ibi tubyita misplaced priorities Nyakubahwa.

Nyakubahwa andi amakuru arimo acicikana hirya no hino mu ntore zawe ni aya Rwanda day izabera muri AmeriKa.

Nyakubahwa, biteye isoni n’agahinda kubona ukomeza kugira ingendo za hato na hato zitwara akayabo k’amafaranga mu gihe igihugu gifite ibibazo bikomeye.

Izo ntore uzaba ugiye gusura, nta n’imwe inywa amazi y’ibiziba, nta n’imwe iburara, ziratuje ziratunganiwe, zizaba zije kukubyinira, no kugushimagiza, nziko nta n’imwe izatinyuka kukubwira uko abaturage bamerewe. Ayamafaranga azapfa ubusa muri izi ngendo, yashyirwa mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage. Miliyoni makumyabiri za hoteli uzaba ugaramye mo, nyakubahwa, yakwishyurira abanyeshuri batari bake muri kaminuza.

Nyakubahwa,

Igihugu cyacu gifite ibibazo, urabyirengagiza ariko ibibazo ni byinshi kandi uko ukomeza ubyirengagiza niko bikomeza kuba umurundo. Ibi bibazo bigusaba guhaguruka ukabishakira umuti. Umuti w’ibibazo u Rwanda rufite ntuzava muri Rwanda day, ntuzava mu ngendo za hato na hato ujyamo ukabeshya ko wagiye guhaha. Iyaba koko uhaha nkuko wabivuze, nta muturage uba wicwa n’inzara, akicwa n’inyota, agasangira amazi y’ibiziba n’amatungo, abazunguzayi bagakubitwa bakicwa, abanyeshuri bakabura za buruse. Urihahira ugahahira urugo rwawe na ka gatsiko kawe ubundi rubanda ugaterera iyo. Wibuka rubanda iyo amatora ageze ubahatira gutora aha no gutora yego muri refendumu yo kukwimika ubuziraherezo.

Nyakubahwa niba udahagurutse ngo ufate ibyemezo bihamye, rubanda ruragukoza isoni kandi vuba cyane. Dore bimwe mu byo ugomba gukora kandi vuba ibyi ingendo bikajya ku ruhande.

Cost saving measures, nk’umuyobozi warukwiye kwiheraho, niba ugenerwa am modaka atanu, nibura ugasigarana atatu, ayo Nyakubahwa nibazako aguhagije, muri za minisiteri, minisiteri zimwe zigakurwaho, ntacyo zimariye rubanda, amafaranga azitangwaho yajya mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro. Imishahara y’abayobozi bakuru ikagabanywa bahereye ku mushahara wawe Nyakubahwa ndetse no muri za minisiteri.

Nyakubahwa, iki ni igihe cyo gusarangaya ibyiza ntibigenerwe bamwe mu gihe rubanda Nyamwinshi ntacyo ifite. Iki nigihe cyo kuvugurura politike y’imiyoborere, ubuyobozi bukareba rubanda rukorera, inyungu za rubanda zikaza ku mwanya w’ibanze aho gukorera inyungu za bacye. Iki ni igihe cyo kuvugurura politike y’imibanire n’ibihugu by’abaturanyi. Hakaba ubuhahirane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda, abaturage bakajya mu bihugu by’abaturanyi nta nkomyi.

Nyakubahwa intambara zawe ushoza mu bihugu by’abaturanyi zitumye abanyarwanda baba ibicibwa mu Burundi, Congo, Tanzania ndetse na Uganda. Ibi kuri wowe n’agatsiko kawe ntacyo bikubwiye kuko ubusanzwe izi ntamabara uzishoza ku nyungu zawe n’agatsiko kawe.

Igihe kirageze cyo gushyira inyungu z’abaturage imbere.

Ndagira ngo ndangize ngusaba gutanga ihumure mu baturage, ubagezaho ingamba ugiye gufata zitari izo kubarasa ku manywa y’ihangu, ahubwo ingamba nziza zizatuma umuturage yongera guseka aticwa n’agahinda yibaza aho avana icyo kurya, aho aribuvome amazi yo kunywa.

Tanga ihumure mu baturage, nicyo ubereyeho nka President
Tanga ihumure mu rubyiruko
Tanga ihumure mu mfungwa zirengana zifungurwe.
Tanga ihumure kuri mwarimu uhembwa intica ntikize
Tanga ihumure ku muhinzi, ubuzwa guhinga mu murima we.
Tanga ihumure mu bazunguzayi ibisumizi byawe byica nk’uwica isazi
Tanga Ihumure murwatubyaye.
Tanga ihumure mu banyapolitike, habeho ubwisanzure bwo kuvuga ibitagenda neza mu gihugu bageze gahunda zabo kuri rubanda maze rubanda izahitemo uwo ruyoboka.
Tanga ituze mu karere.

Nyakubahwa Paul Kagame,

Ndangije nkwifuriza kugira umutima wita ku bibazo bya rubanda, nkwifurije gutanga ihumure mu banyarwanda n’ituze mu karere.

Umwe muri rubanda,

Jeanne Mukamurenzi