IBARUWA IFUNGUYE YO KWAMAGANA AKARENGANE NAHUYE NAKO MURI RWANDA DAY YO KUWA 10/06/2017

Nyakubahwa Perezida wa Republika Y’U Rwanda,

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe,

Nyakubahwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga,

Ba Nyakubahwa mugize gouvernement y’u Rwanda (bose)

Ba Nyakubahwa Badepite (bose)

Ba Nyakubahwa Abakuru ba Police n’Ingabo z’Igihugu,

Impamvu : Kubagezaho hamwe no kwamagana akarengane nahuye nako muri Rwandaday yo kuwa 10/06/2017 Gent (Gand) mu Bubirigi.

Ba Nyakubahwa,

Mu rwego rwo guharanira u Rwanda rusangiwe kuburyo bumwe n’abanyarwanda bose, bamwe munyarwanda batabyinshimiye bansabye kwamagana ndetse no kubagezaho akarengane n’ivangurwa nakorewe muri Rwanda day yo ku itariki ya 10/06/2017 yabereye ahitwa Gent (Gand) mu Bubirigi.

Ubundi ndi umuntu usanzwe nisanga mubireba igihugu cyanjye mu Bubirigi. Haba muri Ambassade y’ u Rwanda, haba muri IBUKA no kwibuka, haba mubintu biteguwe na Leta y’u Rwanda ibyo aribyo byose, haba muri DRB Rugali n’amashami yayo ya Diaspora. Ndetse n’imyigaragambyo yo kwerekana ko ababyarwanda bunze ubumwe cyangwa bishimiye ko ari abanyarwanda siniheza.

Ariko tariki ya 10/6/2017, Ibyo nakorewe byababaje abanyarwanda benshi kuko nta nuwabikekaga ko byaba uko. Ndetse benshi baragerageje ngo hahite haboneka umuti muri iyo minota. Hari ababwiye bagenzi babo, hari abohereje intumwa kuri bagenzi babo, hari n’abashakuje bijujuta urusaku rurumvikana ndetse bigaragara mucyumba cy’inama yose kuburyo byateje umwuka utari mwiza. Ndetse hari n’umudepite wari waturutse i Kigali we wakoresheje camera ye afirima aho mpagaze nsaba ijambo kuburyo yangarutseho inshuro enye kugirango babone ko ndi aho mpagaze kandi ndi gusaba ijambo ariko sinitabweho nk’abandi.

Buri wese rero yakwibaza ati umuntu nkanjye asubizwa inyuma ate igihe bigeze kuntambwe umukuru w’igihugu ahibereye n’abakuru ba gouvernement n’izindi nzego.

Kuba narahawe ijambo mubihe bishize mumanama yose ya diaspora, ndetse nkaza mub’imbere kuri buri gikorwa giteguwe n’Ambassade ndetse naho rukomeye munama mpuzamahanga yo kurwanya abapfobya genocide yakorewe abatutsi nkahabwa urubuga kurusha n’abandi bayijemo, mu kwibuka nkaba mubayoboye icyunamo kumutwe wacyo hamwe n’Ambassadeur na President wa Ibuka, nkaba nari amaze iminsi ndi inkingi ikomeye ya mobilisation yo kugusha inkuta zibuza abanyarwanda gusabana muri diaspora nzengurukana n’ambassadeur na President wa DRB n’abo bafatanya kuburyo ndetse nari nsigaye mfite invitation yihariye y’abategura ngo sinzabure mugikorwa cyabo kuko iyo mpari bizamura urwego rwa debat mubibazo n’ibiganiro bikaryoha; Ibyo nakorewe le 10/6/2017 ntibyumvikana.

Wakwibaza uti rero inama nk’iriya ya Rwanda day bishoboka bite ko nimwa ijambo kandi ndimo kurisaba ndetse nkanarisabirwa ndetse hakaba no gusakuza cyane kw’abari baje muri Rwanda day ariko bikanga bikaba iby’ubusa. Ese icyemezo nk’icyo ni icy’abanyarwanda ubwabo? Ababishoboye nanone musome inyandiko iri hasi ivuga iby’abanyamahanga bakunze kundwanya banziza kwigisha ubumwe bw’abanyarwanda n’abanyafurika.

Hari ukunze gukurikira imitegurire wavuze ko mu nama nk’iriya ababa bari buvuge kenshi baba bazwi kugirango hataba ubaza ibiterekeranye bigatera ibibazo, none se hari icyo nari bubaze gitunguranye kandi nari nanabanje kubiganiraho na bamwe muribo ? Oya ikibazo kiri ahandi kuko na services z’umutekano zinzi byarazibabaje cyane abarenga barindwi bangeraho bambwira ngo ninihangane nabo ntibabyumva bagerageje biranga.
Ndetse abakuru muri diaspora bamwe benze kurira kuko hari n’uwaje amarira amubunga mumaso ati mbabarira urabizi ko tugukunda ihangane wenda birajya kurangira cyakemutse.

Abari bari imbere bayoboye byose, baramutse bavuze ko batabibonye cyangwa batabimenye byaba atari ukuri kuko hari n’abambwiraga ngo ninjye imbere mbegere bambone kandi byarakozwe ndetse abari imbere barambwiye ngo nindindire abakuru babibonye birakemuka.

Ahubwo icyavugwa nuko hari abantu bari bafite amabwiriza yo gukurikiza no kuvangura ariko abandi batazi ibyo aribyo ndetse batazi n’ikibyihishe inyuma kuko abantu banyuranyemo ukabona ari ibintu bidasanzwe.

Ikibazo rero ni uburyo ubantu bamwe bakora cyangwa bakoreshwa bigatungura abandi badasobanukirwa kandi icyemezo kiba kigomba gufatwa muri ako kanya kuburyo mukandi kanya amateka aba yarangije kwiyandika.

Kubatanga ibisubizo ngo ubutaha bizakosorwa mujye mubyihorera kuko byafatwa nko kwishongora kuko mugusenya igihugu no gusenya umuryango nyarwanda hatajya habamo ubutaha igihe imitima n’ibindi bintu biba byasenyutse. Akarengane n’ivangura ni ibintu bitera inkovu bikagira n’ingaruka kumuryango nyarwanda.

Kuri iriya migirire, ukurikije n’umubare w’abantu benshi bakoresheje uko bashoboye bakangeraho bambwira ko byababaje, ntagushidikanyako abanyarwanda babonye ko iyo migirire igaragaza ko hakiri intambwe nini igomba guterwa muri politiki nyarwanda kubijyanye no kubaha uburenganzira bwa buri munyarwanda.

Iyi migirire kandi by’umwihariko benshi babonye ko irimo amanyanga asanzwe akorwa mu Bubirigi no mubindi bihugu hanze y’u Rwanda kugirango abanyarwanda be gusabana kandi be kugira uruhare muri byose bireba igihugu cyabo. Muri rusange, iyo migirire iri no mubidindiza Diaspora nyarwanda kugirango iba yazanira umusaruro igihugu kurenza kure cyane uwo itanga ubu.

Abakora gutyo rero bahemukira igihugu muri ibi bihe ndetse no mubihe bizaza. Iyo ufashe ibyemezo biheza kandi bicamo ibice abanyarwanda uba urimo guha amahirwe wa mukoroni ubereyeho kurwanya ubumwe bw’abanyarwanda akaba akeneye abo ajya inyuma ngo igihugu cyongere gisenyuke.

Buri wese azirikane ko iyo umpeje kandi twasangiraga byose ukamvangura ukanziringa mucyondo imbere ya rubanda rurenga 3000 nk’uko byagenze tariki ya 10/06/2017 uba utanze message iremereye kubanyarwanda benshi cyane imyaka myinshi nubundi basetaga ibirenge mu kwegera ibikorwa bya leta y’u Rwanda.

Cyokora nanjye kugiti cyanjye byarambabaje cyane kuko numvise muntonetse. Iryo vangura nariherukaga rinkorerwa kungoma ya Habyarimana Juvenal aho natsinze ikizamini ngo nkore muri secretariat ya Colonel Renzaho Tharcice nahagera abagore b’abasirikare bakigaragambya bakanyangira kuhakora ngo ntibakoresha umututsi w’inyenzi nkanjye muri secetariat ya Prefet kuko yajya yiba amabanga akayashyira inyenzi zenewabo. Na Bucyana Martin nawe ataraba Perezida wa CDR batarayishinga nasabye akazi mu kigo yayoboraga cyitwaga “Papeterie du Rwanda” maze chef du personnel arakanyemerera antuma attestations za komini, nzizanye anyohereza kuzishyira Directeur Bucyana Martin ngo ntangire akazi, arazakira arangije arazintera ngo ntiyaha akazi inyenzi mubihe by’intambara barwana n’inyenzi. Nyuma amaze kuba Perezida wa CDR nibwo numvise neza umuntu yariwe. Ikibazo nuko yanapfuye nanone aba CDR bakantera.

Na Kabonabake Thomas wandikaga ikinyamakuru Echo des Milles Collines aho bari banyohereje gukora muri recensement maze kwangirwa akazi nari nishimiye kandi natsindiye ko gukora muri secretariat ya Prefet, Kabonabake Thomas we yaraje ndamwakira mukorera ibyo yifuzaga byose by’ibyangombwa kuburyo bwihuse nkuko nakundaga kwitangira abaturage, nawe icyo yahise ampemba ni ukunyandika mu numero ya yambere y’ikinyamakuru cye ngo kuki bahaye umututsi akazi ko gukora mubyangombwa mubihe by’intambara. Ndondoye amavangura nagiye nkorerwa nta nubwo nayava inyuma.

Namwe rero abari bafite ububasha mwese ba Rwanda day yo kuwa 10/06/2017 rwose mwarampemukiye kandi mwahemukiye u Rwanda kandi nabizeraga. Iyo munandya akara ko mwabigennye ukundi cyangwa hari amabwiriza mashya ntacyo byari bubatware. Mwanyanditsemo andi mateka y’ivangura rishyashya kandi munyihanganire ko mbibabwiye nkaba mbibwiye n’abanyarwanda kuko byababaje abanyarwanda benshi. Na none munyihanganire kuko nanone maze kurokoka 1994 kubwamahirwe, nasezeranije Imana ko igihe inyongeje cyo kubaho nzarwanya akarengane ubuzima bwanjye bwose busigaye.

Mumenyeko umuntu ukoreshwa mugukora gutyo ntakiza aba yifuriza igihugu niyo yakwigira mwiza. Ubibonye nawe akabyemera aba abaye umugome n’umuswa mukubaka igihugu kuko baba barimo kukimusenyeraho akemera. Kuri iyi ngingo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda afite ukuri kuko yavuze mubihe bishize ati niba ubona mugenzi wawe arimo akora nabi yangiza ibintu wirindira ahubwo muvuguruze ukosore ibyo arimo yangiza.

Tuzirikane rero ko u Rwanda rwubatse kukwakira abana barwo batatanye kubera amateka. Muri iyi myaka yose ishize benshi mubanyarwanda cyane cyane b’imbere mugihugu bakunda igihugu cyabo barabishoboye basabanisha abanyarwanda bafasha abandi gutahuka bahereye kubahunze muri 1959 na vuba kandi batuma abanyarwanda bafatanya kubaka igihugu niyo baba badahuje inyumvire kuko icyangombwa ni uguhuza intego kukigamijwe kugerwaho.

Ikigaragara ariko ni uko hanze y’u Rwanda muri za diaspora henshi basigaye inyuma cyane kuburyo bishobora no kuzabyara ibibazo mubihe bizaza kuko akenshi ibisenya u Rwanda bitizwa imbaraga no hanze. Kugirango twirinde ikibi cyazasenya u Rwanda ningombwa kwamagana kumugaragaro abanyuranya n’iyo migirire yo kunga abanyarwanda. Igikenewe si ukuririmba ko ibintu bigenda neza kandi hakirimo ibibazo by’iheza n’ivangura kuri bamwe.

Kubera diaspora nyimazemo igihe ndeba imikorere yayo ndetse ngerageza kugusha inkuta ziba hagati y’abanyarwanda zibabuza gusabana, ndagirango mbwire abategetsi b’u Rwanda n’abanyatwanda bose ko abanyarwanda ubwabo bibaturukaho ariko ko kurwego rwo hejuru hari abanyamahanga n’ibihugu bimwe bisenya ubumwe bw’abanyarwanda n’abanyafurika iyo bo ubwabo batabyikoreye. Abanyamahanga kandi uko gusenya ubumwe bw’abanyarwanda babishoramo umutungo ugaragara ndetse bigatunga benshi b’ingeri nyinshi.

Kuri iyi ngingo ninaho hagiye haboneka n’abarwanya abantu nkanjye bigisha ubumwe bw’abanyafurika n’UBUNYARWANDA butavangura kandi butagira umupaka.

Kubera iyi mikorere yo kundwanya ibera hanze kandi ikagera no mu gihugu imbere hifashishijwe amaturufu yabo, biri mubyatumye ntinda gusura igihugu cyanjye kuko uwo ariwe wese ashobora gukorerwamo igihe rubanda itabizi ukaba wahutazwa kandi bitavuye kubanyarwanda ubwabo.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 15/06/2017
Rutayisire Boniface

Tel : +32 466 45 77 04 (watsup & viber)
Email : [email protected] (yahoo.fr)

2 COMMENTS

  1. ni byiza kwima ijambo umuntu uhora yishyira imbere nk’akaguru kambaye ubusa. si ukugukomeretsa ariko jya umenya gutega amatwi abandi kandi wumve ko bashobora no kukurusha ibitekerezo,naho kuba wahoraga imbere ubwabyo ni ikibazo ni ukuvugako uwahaguzaga arangwa no gutonesha.na perezida ubwe hari inama ajyamo akavamo nta jambo ahawe .tuza rero

Comments are closed.