Ibaruwa irambuye Perezida Museveni yandikiye Perezida Kagame

Yasemuwe na Kanuma Christophe

Nyakubahwa Paul Kagame,

Abaturage ba Uganda nanjye ubwanjye turakuramutsa. Nkwandikiye nkumenyesha ko bintunguye, nabonanye n’umunyarwanda wiyemerera ko ari mu mutwe ukurwanya wigeze kumbwiraho — Rwand National Congress (RNC). Uwo ni umutegarugori uzwi ku izina rya Mukankusi, nizeye ntashidikanya ko umuzi gusa nta bundi nari narigeze mpura nawe.

Umwe mu barwanashyaka bacu wo hafi wa National Resistance Movement (NRM) yakomeje kumbwira ko hari umunyarwandakazi ufite amakuru akomeye yifuza kumpa ko ariko yifuza kumbona aherekejwe n’uwitwa Gasana nawe ufite amakuru y’ingenzi cyane yifuza kumpa. Nkimara kumva izina Gasana nahise ntekereza ko ari Gasana wanyigaga inyuma mu ishuri rya Ntare kandi umaze igihe kinini akora muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda.

Ubwo twahuraga mu minsi mike ishize naje kubona Gasana anyuranye cyane n’uwo natekerezaga, ndatekereza ko uyu mugabo nari naramubonyeho ubwo akanama k’umutekano (Security Council) kasuraga Uganda mu myaka yashize. Nahise mbabaza icyo bifuzaga kumbwira, Mukankusi yambwiye ko umugabo we, Rutagarama, yishwe n’abakozi ba Leta y’u Rwanda avugamo Nziza, Munyuza, n’abandi. Ese kuki yabyemezaga atyo? Yambwiye ko yabyibwiriwe n’abo bantu nyine. Nahise mubaza icyo yifuza ko nabikoraho kuko ibyo ari ibireba u Rwanda (internal matter of Rwanda). Yansubije ko yifuzaga kumenyesha amabi abera mu Rwanda. Yahise anambwira ko yinjiye muri RNC kugira ngo arwanye Leta iyobowe nawe kandi ko yifuzaga ko twabafasha.

Namubwiye ko tudashobora kubafasha kuko ibibera mu Rwanda bireba abanyarwanda ubwabo. Namusobanuriye ko Umuryango Nyafrika (African Union) ukora mu buryo bwa gihanga kandi usobanutse. Kwivanga mu bibazo by’imbere mu kindi gihugu gituranyi n’amakosa kubera impamvu zikurikira. Mbere ya byose ibihugu bindi ntibishobora gusobanukirwa neza ibibera mu gihugu gituranyi. Bishobora gukora amakosa menshi. Icya kabili uko kwivanga kwagira ingaruka zikomeye cyane kubikorwa bihuza ibihugu — ubucuruzi, ubuhahirane, n’ibindi. Niyo mpamvu bikwiye ko ibihugu bishyira imbaraga kubihuza ibihugu byombi cyangwa byinshi bikirinda na rimwe kwivanga mu bibera mu bindi bihugu. Mukankusi ibisubizo byanjye byamuciye intege ndetse mubwira ko nzakwandikira nkumenyesha ko twabonanye.

Gasana ku ruhande rwe yambwiye ko ntaho ahuriye na RNC ahubwo ko aje kuvugira umudamu witwa Wolfson twari twirukanye ku butaka bwa Uganda ko twamureka akagaruka gukomeza ibikorwa by’ubugiraneza. Bamwe mu bantu bacu bo muri diaspora bari barakoranye na Gasana kuri icyo kibazo. Yambwiye ko akorana n’abayahudi (Jewish Agency) kandi uko bigaragara nibo batera inkunga Wolfson.

Bwana Rujugiro yaje ukwe. Yasaga n’aho atemera icyifuzo cy’uko yagurisha ubucuruzi bwe afite hano nyamara yari yarabinyemereye. Yampakaniye yivuye inyuma ko nta mafaranga aha Kayumba anambwira ko n’ubwo yagurisha inganda ze afite muri Uganda ko ari hahandi kuko afite izindi nganda zinjiza cyane zigera ku munani muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi ko yaha Kayumba ku mafaranga aturuka kurizo zindi. Yampakaniye rwose ko nta mafaranga aha Kayumba cyangwa ko atari n’umunyapolitike. Yambwiye ko yafashije RPF yonyine abisabwe na Nyakwigendera Rwigyema nawe ubwawe.

Komeza usome ibaruwa yose kuri www.ihame.org