Ibaruwa yandikiwe Paul Kagame ku kibazo cy’amacakubiri n’ihohoterwa ry’abarokotse Jenoside

Perezida Paul Kagame

Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kigali- Rwanda

Impamvu : Kubagezaho impungenge dutewe n’amacakubiri ari kubibwa mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi no kubibasira biyaherekeje

Nyakubahwa Perezida,
Twe abashyize umukono kuri uru rwandiko tubandikiye tubagezaho impungenge zikomeye dutewe n’amacakubiri ari kubibwa mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, aho abayabiba bavuga ko hari abarokotse ba nyabo n’abandi b’ibinyoma (fake survivors), ndetse ntibatinye no kwita bamwe mu barokotse jenoside abafatanyacyaha (collaborators) bayo cyangwa “abajenosideri” barenze “abajenosideri”. 

Kugabanya abarokotse jenoside mo ibice by’abuzuye n’abatuzuye, kwita abarokotse jenoside abafatanyacyaha cyangwa “abajenosideri” barenze “abajenosideri”ni umusonga ukomeye kuri bo, ni igitutsi gikabije ku bacu bazize jenoside no kubarokotse jenoside twabuze nyuma yayo, harimo ndetse bamwe bapfuye bishwe ntihagaragazwe uburyo bishwemo ngo n’ababishe bakurikiranwe.

Tubandikiye tubasaba ngo mu bubasha bwanyu mukore ibishoboka byose ibi bikorwa byo gucamo ibice abarokotse jenoside yakorewe abatutsi no kubatwerera kuba bari inyuma y’amarorerwa yabakorewe bihagarare kandi ababikora bakurikiranwe.

Nyakubahwa Perezida, ibikorwa byo gucamo imirwi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi no kwita bamwe muri bo abafatanyacyaha ba jenoside yabakorewe twibandaho muri uru rwandiko byatangiye cyane cyane bikurikiye kandi binasubiza urwandiko Diane Shima Rwigara yabandikiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019. Byatangiriye mu nyandiko zanyujijwe mu kinyamakuru Igihe.com zivuga uburyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, bamaganye ibaruwa ya Diane Shima Rwigara.

Inyandiko duhereyeho ni iyitwa “Diane Rwigara yamaganiwe kure kubera imvugo ze ku barokotse jenoside” yanditswe n’uwitwa Bukuru JC ku italiki ya 16 Nyakanga, hari aho igira iti: “Dr Bizimana avuga ko Diane Rwigara na bagenzi be bafite ikibazo cy’uko CNLG ihora ibagaragariza ukuri ku bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo”. Abo Dr. Bizimana yita “bagenzi be” n’ubwo badasobanurwa muri iyo nyandiko, iyo bihagararira aha, umuntu yari kwibaza ko Dr. Bizimana nta kindi akora uretse kurengera ubutegetsi akorera asubiza uvuga ko mu bo bushinzwe kurinda hari abicwa ntihagire inkurikizi, yakwemeranya na we cyangwa yabibona ukundi.

Twibutse ko iyi nyandiko yaje ikurikira indi y’Igihe.com yanditswe ku italiki ya 14 Nyakanga yitwa “Uwacitse ku icumu ushyigikira Jenoside arenze umujenosideri”. Iyi nyandiko y’ubwanditsi bukuru bw’Igihe.com (kuko nta zina ry’uwayanditse ririho) iragenda isubiramo amwe mu magambo Dr. Jean Damascène Bizimana yavugiye mu muhango wo kumurika igitabo “Amakayi y’Urwibutso”. Amwe muri aya magambo ni aya: 

“Abakoze Jenoside ntibahagaze. Hari abishe abishwe ariko hari n’abakomeza kwica kubibuka. Hari radiyo z’ibigarasha… Ubumwe yo bambwiye ko ari iy’umugore wacitse ku icumu. Yirirwa atuka Perezida wacu, atuka igihugu, Jenoside ntayemera”.

Andi muri ayo magambo ya Dr. Bizimana iyi nyandiko igarukaho ni aya : 
« Dufite abacitse ku icumu babi kuko uwacitse ku icumu ushyigikira Jenoside nta zina dushobora kubona tumuha. Arenze umujenosideri ubwe, aratatira abe, aratatira abahagaritse Jenoside, aratatira n’ejo hazaza h’u Rwanda ».

Nyakubahwa Perezida, Dr. Jean Damascène Bizimana n’abandi baba batekereza nka we bagombye kumva ko gucika ku icumu rya jenoside atari ishema cyangwa impeta umuntu yambikwa cyangwa yamburwa bitewe n’ibitekerezo bye. 

Uwacitse ku icumu aramutse akoze ibyaha agomba kubikurikiranwaho nk’undi munyarwanda wese ariko ntibimwambura kuba yaracitse ku icumu. 

Niba hari uwakoze ibyaha birenze iby’abakoze jenoside, yagombye gukurikiranwa n’inkiko. Kubikurikirana mu kinyamakuru Igihe.com cyangwa mu kiganiro mbwirwaruhame nk’icya Dr. Bizimana, ntitubona ikindi bigamije uretse gutesha agaciro uwo mucikacumu uvugwa no kumvisha abacitse ku icumu muri rusange ko badafite uburenganzira nk’ubw’abandi. 

Uwacitse ku icumu afite uburenganzira nk’ubw’undi munyarwanda wese, harimo no kugira ibitekerezo bitandukanye n’iby’ubutegetsi buriho. 
Uwacitse ku icumu agize amakosa akora yitwaje ubwo burenganzira yagombye gukurikiranwa n’inkiko nk’undi wese wabikora.

Nyakubahwa Perezida, kurokoka cyangwa kurokorwa jenoside yakorewe abatutsi ntibigomba gushyira abayirokotse mu mwenda udashira, ngo habe uburenganzira abandi bashobora kugira ariko uwarokotse adashobora kugira. 

Uwakoze icyo ari cyo cyose ngo arokore uwahigwaga mu gihe cya jenoside cyangwa uwafashije uwarokotse guhangana n’ingaruka za jenoside akwiye kubishimirwa ariko ibikorwa nk’ibyo ntibishyira uwarokotse mu mwenda udashira cyangwa ngo bimugabanirize uburenganzira. 

Ushyira uwo yagiriye neza mu mwenda udashira aba atesha agaciro ineza yagize kandi akambura uwagiriwe neza uburenganzira bw’ibanze bwo kwisanzura nk’umuntu. 

Ukoresha jenoside apfukirana umuntu mu burenganzira bwe aba ayigira igikoresho, aba ayipfobya.

Mu nyandiko yasohotse ku italiki ya 17 Nyakanga, yitwa “Umuntu afite amaso ariko atabona – Ibuka ivuga ku ibarwa ya Diane Rwigara” nayo yanditswe na Bukuru JC, hari aho uyu Bukuru JC agira ati: 
“Ahishakiye avuga ko kuba Diane Rwigara atinyuka akavuga ibi bintu nk’umuntu wari uri mu gihugu ari ibintu bigayitse dore ko yaba we n’umuryango we ntaho bigeze bagaragara mu gufasha abacitse ku icumu kongera kwiyubaka”. Arongera ati: “Ari we ari n’umuryango we mu rugamba igihugu cyagize, gusana ubuzima bw’abarokotse jenoside, mu rugamba abantu bagiye bishyira hamwe bagafasha abarokotse jenoside bakagerageza kubaka imiryango y’abarokotse Jenoside, ntabwo twigeze tubabona nk’imiryango y’abarokotse jenoside”.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, biteye isoni kubona uhagarariye Ibuka, umuryango uhagarariye abarokotse, ajya mu nzira yo kubacamo ibice ashingiye ku ruhare bagize cyangwa batagize mu rugamba urwo ari rwo rwose cyangwa mu gufasha abarokotse. Gufasha ni igikorwa gikorwa uko umuntu ashatse kandi ashoboye kandi ntituzi niba Naphtal Ahishakiye cyagwa Ibuka bafite aho banditse ubufasha buri wese yagiye atanga. N’iyo baba bahafite haba hatuzuye kuko ufasha si ngombwa ko abikorera ku karubanda. 

N’uwaba kandi atarafashije ntibigabanya ubucika ku icumu bwe, kimwe n’uko gufasha bitabwongera.

Nyakubahwa Perezida, aba bose bagombye kumva ko icyatugize abacitse ku icumu ari jenoside yadukorewe n’icyatumye turokoka, cyaba ubutwari bw’uwo ari we wese watumye bamwe muri twe bakurwa mu nzara z’abaduhigaga, cyaba ubuntu bw’abahishe bamwe muri twe, cyaba amahirwe bamwe muri twe bagize yo kurorongotana, kwihisha cyangwa kwirwanaho ku bundi buryo kugeza jenoside irangiye, nta kindi. 

Nyakubahwa Perezida, kuba umuntu yari mu gihugu cyangwa atari ahari mu gihe iki n’iki, ntibyagombye kuba ishema ryongera agaciro ke cyangwa ikinegu kikagabanya. Niba aya macakubiri adacyashywe mu maguru mashya, ntitwumva aho tugana n’aho abayari inyuma baganisha igihugu.

Ku italiki ya 18 Nyakanga, ni ukuvuga umunsi wakurikiye inyandiko itangaza amagambo ya Naphtal Ahishakiye, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, akoresheje tweeter, we yifashe ku gahanga avuga yeruye ko umubyeyi wa Diane Shima Rwigara, nyakwigendera Assinapol Rwigara ari umwe mu bafatanyacyaha b’ingoma yateguye jenoside, ko yamaze imyaka irenze makumyabiri “mu buriri bumwe na Habyalimana”, ko ntacyo yakoze mu gihe abo yita “bamwe mu nshuti ze batwaraga bakanafata ku ngufu abatutsikazi”, ko abandi muri abo yita inshuti za nyakwigendera Rwigara “bagize uruhare mu gutsemba abatutsi mu Bugesera, muri Nyaruguru, mu Bagogwe n’ahandi”. 

Ntibyahagarariye aha, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza yakomeje gutesha agaciro Rwigara n’abe ageza n’aho yibasira umuryango we wose awita “abiyita cyangwa abitwa ko barokotse kandi atari bo” (“fake survivors”).

Nyakubahwa Perezida, n’ubwo Gatete Nyiringabo Ruhumuliza yibasiye by’umwihariko umuryango wa Rwigara, yahamije ko hari n’abandi bafatanyacyaha. Niba hari abagize uruhare mu gutegura jenoside yadukorewe, nk’abayirokotse nta kindi twakwifuza, Nyakubahwa Perezida, uretse kubona bagezwa imbere y’ubucamanza bakabiryozwa. 

Ariko uru rubwa Gatete Nyiringabo Ruhumuliza ashyira ku muryango wa Rwigara akemeza ko hari n’abandi atavuze, si ikintu cyo kwihanganira. 
Urwo rwicyekwe rudafite aho rushingiye ashyira mu bantu abatwerera icyaha gikomeye cy’ubufatanyacyaha mu gutegura jenoside bakorewe, ni icyaha cyagombye gukurikiranwa n’ubutabera.

Nyakubahwa Perezida, nyakwigendera Assinapol Rwigara yarangije ubuzima bwe yishwe mu buryo n’ubu butarasobanuka. 

Mu gihe abe batahwemye kuvuga ko iyicwa rye abashinzwe umutekano barigizemo uruhare, Leta ntirakurikirana iby’urwo rupfu ngo bimenyekane n’uwakoze cyangwa abakoze icyo cyaha bakurikiranwe. 

Kuba Diane Shima Rwigara yarabandikiye asaba ko impfu za hato na hato zagiye zigaragara mu Rwanda zakurikiranwa, akibanda cyane cyane ku bacitse ku icumu barimo umubyeyi we Assinapol Rwigara na Jean Paul Mwiseneza wari umucungagereza avuga ko yari umuntu bari baziranye kandi bari basanzwe baganira, ndetse wishwe bamaze kuvugana, nta we biha uburenganzira bwo kubyuririraho ngo yandagaze uyu muryango ageze n’aho acamo ibice abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Nyakubahwa Perezida, nyuma y’iminsi itandatu Gatete Nyiringabo Ruhumuliza ashyize kuri tweeter aya magambo tutatinya kwita agahomamunwa, Igihe.com cyasohoye inyandiko yanditswe na Tom Ndahiro yitwa “Inkotanyi zirimo gutsindwa – Amagambo yo mu nyandiko ya Musenyeri Mbonyintege mu 1990”. Muri iyi nyandiko, Tom Ndahiro ubwanditsi bwita “umwanditsi n’umushakashatsi kuri Jenoside
yakorewe Abatutsi”
, yibasiye Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, amushinja icyo yita “igwingira ry’imitekerereze” n’“imvugo y’urwango” byakoreshejwe n’”abatoza ba Jenoside”. Bamwe mu bo avuga muri iyo nyandiko harimo, ukurikije uko ibitekerezo by’inyandiko bikurikirana, Anastase Makuza, Hassan Ngeze, Sixbert Musangamfura, Juvenal Habyarimana, Musenyeri Thadeyo Nsengiyumva, Simon Bikindi na Léon Mugesera.

Nyakubahwa Perezida, guhera ku nyandiko Musenyeri Mbonyintege yaba yaranditse mu 1990 Tom Ndahiro avuga muri iyi nyandiko ye, akamugereranya na bamwe mu banza ku isonga ahamya ko bateguye jenoside yakorewe abatutsi barimo Hassan Ngeze, Juvenal Habyalimana, Simon Bikindi na Léon Mugesera, turasanga ari urugomo n’igitutsi bikabije kuri Musenyeri Mbonyintege by’umwihariko no ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri rusange kandi ko Ndahiro abikora abigendereye. 
Turasanga ari ugupfobya jenoside yakorewe abatutsi ushyira imizi yayo kuri bamwe mu bayirokotse. 

Tom Ndahiro yarangije inyandiko ye avuga ati: “Biracyaza!” Nyakubahwa Perezida, oya mukore ibishoboka byose ntibikomeze kuza kuko si byiza.

Nyakubahwa Perezida, twibutse ko atari ubwa mbere Musenyeri Mbonyintege yibasirwa kuri ubu buryo. 

Umwaka ushize yatewe ubwoba bwo kujyanwa mu nkiko hashingiwe ku biganiro yagiranye n’amaradiyo BBC na VOA n’ibitekerezo yatanze mu misa yasomye ngo byari bitandukanye cyangwa byavuguruzaga ibyo Dr. Jean Damascène Bizimana yari yatanze.

Nyakubahwa Perezida, niba Diane Shima Rwigara yaranditse avuga ko hari abanyarwanda bicwa ntibikurikiranwe, ndetse akibanda ku bacitse ku icumu bitewe n’urupfu Jean Paul Mwiseneza yari amaze kwicwa n’igihe cy’icyunamo twarimo nk’uko abivuga mu ibaruwa ye, agasaba ko izo mpfu zahagarara zikanakurikiranwa, byaba bituruka ku nyungu za politiki, byaba bifite indi ntego we wayanditse yaba yihariye, igisubizo cyo kwibasira abarokotse jenoside bateshwa agaciro, bitwa abarokotse batuzuye, baregwa kuba bamwe muri ba nyirabayazana ba jenoside yabakorewe, turasanga atari cyo gisubizo gikwiye. Ahubwo igisubizo nk’icyo ni amahano akwiye kwamaganwa vuba bishoboka ndetse abayari inyuma bakihanizwa bakanakurikiranwa. 

Turabyita amahano kuko usibye no gutoneka no gucyurira abarokotse, birapfobya amateka ya jenoside yakorewe abatutsi kuko abayikorewe n’abo yahigaga babaye barizize, jenoside yaba ihinduye isura. 

Usibye ingaruka ku barokotse jenoside, ku bayizize no ku mateka ya jenoside kandi, aya mahano aracamo abanyarwanda ibice mu gihe Leta muyoboye idahwema kuvuga ko ishyize imbere kunga no kubanisha abanyarwanda.

Nyakubahwa Perezida, byumvikane neza ko ikigamijwe muri uru rwandiko rwacu atari ugushyigikira cyangwa kuvuguruza ibaruwa Diane Shima Rwigara yabandikiye kuko nta perereza cyangwa ubushakashatsi twakoze ngo tube twakwemeza ko abo yashyize kuri iriya liste bose bishwe, ngo tumenye n’ababigizemo uruhare. 

Icyo tuzi ni uko mu bantu bavugwa muri iriya baruwa Diane Shima Rwigara yabandikiye hari abo twari tuzi nk’abavandimwe, nk’inshuti cyangwa se twarabamenye mu nzira zitandukanye z’ubuzima twagiye tunyuramo (amashuri, akazi, n’ibindi) kandi ubu bakaba batakiriho kandi tutazi uburyo bapfuye. Gukurikirana impfu zabo n’ubwo bitabatugarurira byaduha icyizere ko dufite igihugu kigendera ku mategeko, ko ntawe uzongera kutuvutsa ubuzima ntihagire inkurikizi.

Nyakubahwa Perezida, niba Diane Shima Rwigara abinginga abasaba ko mu bubasha n’ubushobozi bwanyu mwafasha mu guhagarika “impfu za hato na hato” avuga ko ziterwa n’ubwicanyi, ntacyo tubona abasaba kitari mu nshingano zanyu nk’umukuru w’igihugu. Kwamagana ubwicanyi ubwabyo ni uburenganzira n’inshingano za buri wese, yaba akora politiki cyangwa atayikora. 

Diane Shima Rwigara abaye hari ukurengera yakoze muri ruriya rwandiko yabibazwa hakurikijwe amategeko, ntiyabibazwa mu nzira nk’izo Dr. Jean Damascène Bizimana, Naphtal Ahishakiye, ariko cyane cyane Gatete Nyiringabo Ruhumuliza na Tom Ndahiro, bahisemo. Kandi dushingiye ku buremere bw’ibyo bavuga muri iyi nzira bahisemo, turizera ko batabavugira.

Nyakubahwa Perezida, aba bose bahisemo gusubiza ibaruwa ya Diane Shima Rwigara ku buryo bucamo ibice abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bakanagereka kuri bamwe bayirokotse kuba baragize uruhare mu byayiteye, si abantu batazwi kandi batazi ubwenge bihagije ngo tuvuge ngo nta mpamvu yo gutinda ku byo bariho bakora. 

Ikindi kandi, Nyakubahwa Perezida, duhereye ku mirimo bashinzwe, uburyo bwakoreshejwe mu gusakaza inyandiko zabo, ibiganiro byazikurikiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, imyanya abo bari kumwe nka bagenzi babo kuri izo mbuga nkoranyambaga bafite mu buyobozi, turahamya tudashidikanya ko ibi bakora byamenyekanye ku nzego nyinshi. Nyamara kugeza ubu nta ngamba tuzi zafashwe ngo bihagarikwe.

Nyakubahwa Perezida, tubasabye tubikuye ku mutima kubikurikirana bigahagarikwa bidatinze kuko ingaruka zabyo zizasenya ntizizubaka. Nyakubahwa Perezida, niba abantu barebera ibi bikorwa bagaceceka, iri ceceka ni akaga kuko ntirizabuza ingaruka mbi z’ibi bikorwa. 

Twe twahisemo kubandikira tubibamenyesha kandi ntibifatwe uko bitari kuko nta kindi bigamije uretse ubusugire bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’amahoro mu mibanire y’abanyarwanda muri rusange. Uzabiha undi mugambi wese azaba atubeshyeye.

Nyakubahwa Perezida, mujya muvuga ko hari byinshi bigoye ubundi umuntu atagombye gusabwa abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bajya basabwa kubera ko ari bo bafite icyo batanga. 

Turabinginze mudufashe kudasabwa kwihanganira gucibwamo ibice no gukorerwa umuzigo wo kuba nyirabayazana n’abafatanyabikorwa b’amarorerwa yadukorewe.

Turangije tubashimira ingamba zose nziza mwazafata kugirango bihagarikwe kandi tunabifuriza akazi keza.

Bimenyeshejwe:
-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umukuru wa Sena y’u Rwanda
-Minisitiri w’Intebe wa guverinoma y’u Rwanda Minisitiri w’Ubutabera muri guverinoma y’u Rwanda
-Umukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu
-Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG)
-Ibuka (Rwanda)

Abashyize umukono kuri uru rwandiko:

1. Bamara Prosper: Sénégal
2. Basabose Philippe : Canada 3. Bayingana Jovin: USA
4. Cyamazina Jacqueline: Canada 
5. Gahondogo Gaspard: Belgique 
6. Gasake Albert: USA
7. Gasana Gallican: Canada
8. Gasirabo Dada: Canada
9. Gwiza Tabitha: Canada
10. Kabanda Aloys: Belgique
11. Kabera Enock: Canada
12. Masabo Samuel: USA
13. Masozera Etienne: Canada
14. Mukashema Espérance: Netherlands 
15. Munanayire Emmelyne: Belgique 
16. Muzima Philibert: Canada
17. Ndwaniye Siméon: Canada
18. Niwenshuti Richard: USA
19. Niyibizi Hosea: Canada
20. Nkaka John: Belgique
21. Nkurunziza Eric : USA
22. Ntaganzwa Israel: USA
23. Rugambage Louis: Netherlands 
24. Rutabana Benjamin: Belgique 
25. Rutayisire Angelique I.: Belgique 
26. Sendashonga Innocent: USA
27. Umurorwa Teddy: England
28. Uwanyirigira Donata: Belgique.

1 COMMENT

Comments are closed.