IBI KO BiCA AMARENGA BIHISHE IKI?

Théophile Ntirutwa

FPR yagumye gutangaza ko ifite amayeri igihumbi (1000)benshi ntitubyemere, abandi ntidusobanukirwe. Mbese ayo mayeri nayayigeza kuki? Ni ayahe?

Maze kwitegereza inzara iri guca ibintu mu gihugu, impfu za hato na hato, umubare munini w’abanyarwanda baborera mu magereza, umubare munini w’abanyarwanda baheze ishyanga, nasanze amayeri ya FPR ari ayo kuyifasha kwicira abanyarwanda kurwara nk’inda.

Reka duhere ku nzara iteye ubwoba mu rwatubyaye, abanyarwanda mu mpande z’igihugu havuyemo abacuramugambi bayo mayeri barashonje. Aho buri gace inzara bayihaye amazina.

Bamwe bayita (WARWAYE RYARI? )iri zina rikunda gukoreshwa mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo rikaba rikoreshwa kubera gutakaza ibiro kwa hato na hato kw’abanyarwanda kandi batarwaye.

Abandi bayita( KINGA METARIKE DUHURIRE MU GAHENEREZO )iri zina rikoreshwa n’abantu bo mu giturage, ubundi agahenerezo ni udusoko duto twafashaga abakene kubona ibya make kuko babiguraga ku mwandiko, byongeye kandi hajyagayo ibicuruzwa bitari byiza kuko ibyiza byajyaga ku masoko manini. Mu giturage umuntu ukingisha metalike yabarwaga nk’umuntu ukomeye bigatuma atarabarwaga mu bagombaga kujya guhahira mu gahenerezo. Ariko ubu nawe ya mayeri yaramurindimuye.

Abandi bayita (NTUNDATEHO ABUZUKURU) byo birumvikana ngo umusaza ushonje asiganya umuhungu we kugaburira abuzukuru be.

Abenshi bayita NZARAMBA bishatse kuvuga ko ntaherezo ryayo.

Ibi mbivuze nyuma yo kumva urusaku abaturage baturiye igishanga cya Muyumbu bamaze iminsi bafite. Ngo nyuma yo kunyagwa ubutaka bwabo bukegurirwa bamwe mu bayoboye impunzi z’abarundi kuza mu Rwanda, ntimumbaze niba ari ingororano. Insina zabo zaratemaguwe, ibishyimbo bararanduye, imboga n’ibigori bateye hejuru. Yewe ndetse ngo hari n’umuturage ugomba gusenyerwa ngo kuko ari mu mbago abo barundi biherewe na leta. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko nta ngurane bahabwa nk’uko amategeko abiteganya.

Tugiye kungingo ya kabiri yerekeranye n’impfu za hato na hato, ugirango u Rwanda rugiye kurangira nk’isabune. Ntabusobanuro bwinshi mbitangaho kuko benshi murabisobanukiwe.

Ibyerekeranye n’ibihome barundamo abanyarwanda ndumva nabyo ntawe utabizi kuko hari n’aho bapakira impinja zikaborera kwa Kabuga.

Abanyarwanda benshi bahejejwe ishyanga ntibemerewe gukandagiza ikirenge mu rwababyaye icyakora hatewe intambwe ngo imirambo yabamwe izajya iza mu Rwanda beneyo nibatabyemera tuyibe.

Nkaba narangiza mbaza nti ko kera iyo ibuye ryagaragaraga ritabaga ricyishe isuka? Nuko twe abanyarwanda tutabona?

Ntihagire untera ibuye.

Théophile Ntirutwa

1 COMMENT

  1. Komera, Marc. Urubuga rwawe rwasubiye nka mbere: gukopora article ntibishoboka. Niba atari ko wabyifuje, wagerageza kutworohereza gukoresha infos?

Comments are closed.