Ibibazo byateye ihirikwa rya Repubulika ya Mbere. Sebatware mu murongo wa kudeta ya 73.

Nifuje kugira icyo mvuga ku gitabo “Ruhengeli, territoire du Rwanda. Jadis, hier, aujourd’hui” cya Andereya Sebatware. Igice kimpagurukije ni icyo Sebatware yise « Crises Politiques », (guhera kuri paji 119 kugeza kuya 165, igice gikubiye mu mutwe wa 9). Ni igice yageneye ibyo abona nk’ibibazo byakuruye ihirikwa rya Repubulika ya mbere.

Kwandika igitabo ni umurimo ukomeye. Ubikoze wese aba yafashe igihe gihagije cyo kubitekerezaho kandi aba afite impamvu ikomeye ibimuteye. Nyuma yo gusoma nitonze ariya mapaji 47, nyuma kandi yo kwumva ibiganiro atanga ku maradiyo, nasanze inyungu, intego rukumbi ya Sebatware ari ugukwirakwiza ibitekerezo bigamije gutesha agaciro Leta ya mbere, Prezida Kayibanda ubwe, na bagenzi be bahitanwe na Coup d’état ya 73.

Ntabwo ari igitabo kigisha amateka, nta n’ubwo ari igitabo nyirubwite agerageza kugaragazamo imyumvire ye ku bibazo byabaye, ngo yerekane aho yari ahagaze n’icyo yamaze. Ahubwo usanga icyo agamije ari ugushyigikira ibitekerezo n’imyumvire by’abakoze kudeta ya 73, agamije gutsindagira mwene iyo myumvire mu mitwe y’abantu, kabone naho azi ko ari ibinyoma. Ntawatinya no kuvuga ko agamije kwihimura (règlement de comptes), uretse ko atagaraza impamvu zabyo. Abo yandarika avuga ko bamugiriye neza, bari inshuti ze. Ibi byitwa nguki ?

Muri iyi nyandiko, Sebatware arasobanura ko impamvu zakuruye ihirima (tujye tuvuga ihirikwa ni byo bihuye n’ukuli) rya repubulika ya mbere ari eshanu. Mu by’ukuli, nk’uko nabivuze haruguru, usanga asubiramo atsindagiraimpamvu zatanzwe muri 73 n’abakoze Kudeta, yirengagiza nkana ko nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse, byamaze kugaragara nta shiti, ko abantu bashakaga gufata ubutegetsi ari bo bateje akaduruvayo, baje kuriririraho ngo bahirike Repubulika ya mbere. Usibye ko n’izo nyandiko benshi badakeneye kuzisoma kuko biboneye n’amaso yabo uko ibintu byagenze, n’ababikoraga.

1° Amatiku (amakimbirane) hagati y’abanyepolitiki ba Gitarama

Aha ingero Sebatware atanga ni ebyili : ivanwa rya Mbonyumutwa ku mwanya wa Perezida / Guta umurongo kwa Rwasibo nyuma y’amakimibirane hagati ye na Mulindahabi.

Nkuko umuryango wa Prezida Kayibanda wabimugaragarije mu nyandiko wamwoherereje nyuma yo gusohora kiriya Gitabo, Mbonyumutwa ubwe yemeye ko Prezida Kayibanda yari afite plus de légitimité kuri uwo mwanya nk’umukuru w’ishyaka, bitewe kandi n’uruhare yagize mu nkundura ya demokarasi. Ibi yabitangarije umuhungu we mu kiganiro bagiranye kigashyirwa mu nyandiko. Uburyo Mbonyumutwa yavuyeho bwaciye mu mategeko kandi nyirubwite yarabwakiriye.

Ku birebana n’amakimbirane hagati ya Mulindahabi na Rwasibo. Kayibanda yafashe icyemezo, bombi abakura muri Gouvernement, ariko bagumya kuba abadepite. Mulindahabi kugeza yitabye Imana, naho Rwasibo we yaje guta umurongo nyuma, yirukanwa mu milimo y’ubuyobzi bw’ishyaka. Bari inshuti ze bombi, ariko yarebye inyungu z’igihugu n’izi shyaka. Rwasibo wavugwaga kuba intandaro y’iyicwa ry’abana be, ntawamukozeho.

Iki kibazo cy’amakimbirane hagati ya Rwasibo na Mulindahabi, ntabwo cyaciye intege leta, cyangwa se ngo gishyamiranye abanyagitarama, nkuko Sebatware abyemeza, Leta n’ishyaka byakomeje imilimo yabyo. Buhoro buhoro Prezida Kayibanda yagiye asimbuza abasangirangendo be b’ibanze, abakozi bashya bari basohotse za kaminuza. La continuité de l’Etat était assurée et le fonctionnement s’en portait mieux.

Sebatware ahita na none azana ibindi bibazo agamije kwerekana ko Prezida Kayibanda yari umunyagitugu, ubundi ko yasuzugurwa n’abadepite: ati imyanzuro ya Commisions parlementaires yari igamije kwirukana Ministre Harelimana muri Gouvernement yaburijwemo, ati Mpakaniye yatowe kuba Perezida w ‘inteko Kayibanda atamushaka, Kayibanda yanze kongera gutoresha Makuza ku mwanya wo kuyobora inteko, …, ifungwa n ‘itoroka rya Semusambi, ….

Nyamara muri uko gushaka kwandagaza Prezida Kayibanda na Leta ye, Sebatware amwerekana mu buryo buteye ishema muri iyo myaka ya mbere ya repubilika, u Rwandarugisohoka muri cyami : Prezida Kayibanda yemeraga ko abadepite bavuguruza ibyemezo bye, abo atemeranijwe na bo ntabakureho (barangizaga mandat zabo), ntabajugunye mu minyuru cyangwa se ngo abice. Ibyo u Rwanda rubiheruka ryari ? Ngo guta umurongo ? Ni fonctionnement normal d’un système (parti) démocratique. Iyo uri mu ishyaka hari discipline usabwa, hari amahame ugomba kubahiriza, iyo utabishaka, uragenda, cyangwa bakagusezerera. Ba Rugira, Nzeyimana, Rwasibo, Bicamumpaka, Otto, ntibari abacuruzi babayeho neza cyane ? Yego wenda si byo bari bahisemo, ariko ishyaka rigira amategeko rigenderaho. Iyo bikomeza gutyo, abo dukuye muri Leta tukabaha amahirwe yo kwishakishiriza ubuzima hanze yayo. Makuza yigijweyo nyuma aragaruka, aba ministre ! ati ibyemezo bya commission byaburijwemo ! Ese ntibyaciye mu matora y’abadepite ? Kandi mu mpande zombi zahanganaga kuri icyo kibazo, hari abadepite bakomoka mu maprefegitura atandukanye, …Gufunga Semusambi, nagira icyo mbivugaho ari uko nzi amategeko yamufunze icyo yavugaga. Abanyamakuru ntabwo bagira immunité, bagira amategeko agenga umwuga wabo, kandi ateganya ko bashobora gufungwa nk’abandi baturage. Birashoboka ko haba harabaye un abus.

Bibaho. Demokarasi ni isafari. Nk’uko yadufashaga (Semusambi) kubiririmba muri MDR ivuguye, 25 ans après ! Ubuze icyo atuka inka, aravuga ngo dore urwo rucebe. Kuyobora igihugu si umukino, ese duhore Prezida kayibanda ko yageregeje kubahiriza amahame ya demokarasi ?

2° Kwikubira, gutonesha (Gitarama), guheza (Gisenyi, Ruhengeli)

Mu myanya ikomeye y’ubuyobozi bw’igihugu, Gisenyi na Ruhengeli si zo zari zihejwe ugereranije n’amaperefegitura nka Kibungo, Gikongoro cyangwa se Byumba. Ahubwo umuntu yavuga ko amaperefefigitura atatu ariyo Gitarama, Gisenyi, na Ruhengeli ukongeraho Butare yari yararyamiye andi mu mibereho ya Leta ya mbere kuva yashingwa. Muri 63, 64, Ruhengeli yari ifite abaministre bane : Bicamumpaka yari muri intérieur, Bagaragaza muri coopération, Otto Rusingizandekwe muri TP, Ayinkamiye muri affaires sociales. Kandi ntawabyinubiye icyo gihe. Umuntu ashobora kubyumva arebye aho abarwanashyaka b’ibanze ba Revolisiyo bakomokaga, ukongeraho n’ubushobozi bwo kwiga ku bantu bari hafi ya Rwaza, Kabgayi, Save, cyangwa se Nyundo.

Mu bihe bya nyuma bya Leta ya mbere ubwiganze bwa ba Ministre bava i Gitarama (nko kugira Cpt Bizimana ministre ; bari batanu), bugaragara nk’ingaruka za opposition qui se faisait de plus en plus sentir de la part y’amajyaruguru vis-à-vis ya Politiki ya Kayibanda ( Abakonde, ubushake bwo gucuruza ku bakozi ba Leta, abasilikare bashakaga imyanya politique (babona za coup d’état ahandi). Kayibanda yiyegereje abantu yizeye, bamwumva, nabo biyegereza abo bizeye, mu buryo bwo kugirango Leta ikomeze imirimo yayo, kandi baterane inkunga. Ibyo bitavuze ko amajyaruguru yari ahejwe. Iyo akarere kagenzura burundu inzego z’umutekano mu gihugu (ingabo, ubutasi, ubutegetsi bw’igihugu, ubutabera), kagategeka inteko ishinga amategeko, banki y’igihugu, …biraruhije kuvuga ko kahejwe.

3° Gushaka kugundira ubutegetsi

Inyandiko Bagaragaraza yasohoye kuri iki kibazo yerekana ko Prezida Kayibanda atifuzaga gukora mandat y’indi. We yabifataga nko kwigira umwami. Ariko bamwe mu barwanashyaka ba MDR bakabimuhatira. Nta mwanzuro yari yagafashe. Kubimugerekaho ni procès d’intention. N’ubwo constitution yari yarahinduwe, ntawari uzi icyemezo cye. Nk’uko bamwe babivuga dutegereze, wenda umunsi umwe Disikuru yari yateguye kubwira Congrès préfectoraux za MDR le 5 juillet izaduha igisubizo.

Ikiri cyo ni uko kuba yari acyuye igihe, byakajije amakimbirane hagati y’udutsiko twabifuzaga ko uwamusimbura yava muri bo. Bamwe batekereza ko byanyura mu nzira ya demokarasi, abandi bashaka kubicisha mu nduru y’amasasu n’imiborogo. Niyo yifuza gukomeza nari kubibonamo ubushake bwo gucubya amakimbirane hagati y abashakaga kumusimbura, noneho agafata umwanya uhagije wo gutegura igenda rye. Icyizwi uyu munsi ni uko atabyifuzaga. Bivugwa ko abo Prezida Kayibanda yifuzaga ko babahitamo umusimbura ari Makuza, Bagaragaza na Habyalimana. Izina rya Sebatware ryumvise bwa mbere mu gitabo cye !

4° Kunanirwa kwa Perezida Kayibanda utarugikora akazi ke (ananijwe n’abanyagitarama yari yiyegereje)

Iyi ni ingingo Sebatware agarukaho cyane, mu gisa n’umugambi ukomeye wo guharabika no gutesha agaciro Prezida Kayibanda. Ku bw’uwo mugambi ntatinya guhindura cyangwa se guhimba za citations. Biti hi se ati umuboyi, umuzamu runaka yarambwiye !

Ku rupapuro rwa 127 aratanga iyi citation avuga ko yakuye mu gitabo cya Baudouin Paternostre kuri page 221 :
“Audiences et entretiens se prolongeaient souvent jusque tard dans la nuit. Et son organisme avait fini par s’en fatiguer durement et par en souffrir, l’obligea plusieurs fois à s’aliter et même parfois à remettre l’hebdomadaire conseil de gouvernement. Le pouvoir s’en trouvait évidemment affaibli. Ce sont les termes personnels du président Kayibanda » (pg 127 AS).

Ibi sebatware arabivuga nk’ikimenyetso cy’uko Prezida Kayibanda ataragikora akazi, ngo yabaga yiryamiye ku manywa, yaraye mu bitaramo !

Ibintu bibili by’ingenzi :
Icya mbere. Iyi nteruro « Ce sont les termes personnels du président Kayibanda » ni iyo Sebatware yiyongereyemo, ntayiri mu gitabo cya Baudouin Paternostre. Nyamara Sebatware yayishyize nayo muri guillemets, nko kumvisha abantu ko iri mu gitabo cya Paternostre, ibi akaba ari Prezida Kayibanda ubwe wabyivugiye.Si ukuli.

Icya kabili. Dore citation complète et authentique ya Paternostre :
« Les activités gouvernementales se poursuivaient intensivement, en l’année 1973, sous la conduite du Président Kayibanda. Et pour celui-ci le temps passait sans diminuer en rien ses innombrables activités… au contraire, sa volonté délibérée d’écarter les règles du protocole, qu’il considérait comme un obstacle aux contacts humains, contribuait à alourdir sa tâche. Audiences et entretiens se prolongeaient souvent jusque tard dans la nuit. Et son organisme avait fini par s’en fatiguer durement et par en souffrir, l’obligeant plusieurs fois à s’aliter et même parfois à remettre l’hebdomadaire conseil de gouvernement. Le pouvoir s’en trouvait évidemment affaibli.» ¨BPM, pg 221

L’idée c’est qu’il travaillait trop et se fatiguait et non l’inverse.

Hari kandi n’iyi citations Sebatware avuga ko iri kuri page 22x (umubare wa nyuma ntusomeka) muri icyo gitabo cya Paternostre :
« En fait le Président Kayibanda était réellement fatigué, d’abord par son travail de fourmi, avant, pendant et après la révolution de 1959, ensuite par son entourage qui l’empêchait de dormir pendant la nuit et inconsciemment l’obligeait à garder le lit pendant la journée pour lui couper tout contact avec le reste du monde. Une information qu’il confirmera personnellement dans son carnet de notes journalières, après le coup d’état ». AS pg 150.

Narayishatse kuri page zose zitangirwa na 22 narayibuze.Uwayibona yambwira, nkayisomera, kuko nabonye trucage ari ikimenyerewe muri iki gitabo. Niba kandi itarimo nabyo tubimenye.

5° Imvururu mu gihugu. Perezida Kayibanda na bamwe muri Leta barareberega cyangwa bagakongeza.

Nka Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu n’ubucamanza, twari tumutezeho ko atubwira akari imurori ku mvururu, amakimbirane yabanjirije kudeta n’uburyo yagenze. Ariko ibyo umuntu asoma muri iki gitabo ni agahomamunwa. Habuze iki ?

Sebatware arakusanya ibintu byinshi, muri rusange byagiye bivugwa cyangwa byandikwa n’abari mu murongo wa Kudeta, n’ubwo bimaze kugaragara ko ari montage. Mu ntokiza Sebatware bihinduka uruvangitirane, umuntu ntamenya aho ibintu byabereye, igihe byabereye, n’ababigizemo uruhare.

Amasanira ari hagati y’ibintu n’ibindi ntagaragara. Ibintu avuga ni ibintu bikomeye, byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’igihugu, ku buzima bw’abantu batagira ingano, nyamara arabivuga nkucira abana umugani ku ishyiga. Aucune rigueur dans l’écriture, ni dans la présentation des faits. Tout est tronqué. Muri iki gice murebe mumbwire un seul événement abasha gusobanura neza uko yagenze, yerekana uko yatangiye, abayigizemo uruhare, aho yabereye, uko yarangiye. Muri aya mapaji yose nabonyemo amatariki atanu yonyine (de notoriété publique) : 5 juillet 1973, la nuit du 6 au 7 juin 73 (coup d’état imaginaire de Gahanga), 19 mai 73 (coup d’état du camp Kanombe), 26 juin 73 (Dissolution de la Police), 7 mars 1985 (Nomero y‘imvaho yatangaga lisiti y’abanyapolitiki bishwe). Muri rusange turi dans l’approximation, arabara inkuru.

Ku rundi ruhande Sebatware araceceka ibintu bizwi na bose kandi bigaragara ko bifite uruhare rukomeye mu gusobanura no kwumvikanisha neza biriya bihe. NK’uko umuryango wa Prezida Kayibanda ubimwibutsa mu nyandiko wamwoherereje amaze gusohora iki gitabo,

– Comités du salut public ntazo azi , ntazo yigeze yumva ? Ese asobanura ate ko abari bazigize bahindutse abantu bakomeye cyane muri Repubulika ya kabili, aho guhanirwa imvururu bateje mu gihugu ?

– Ijambo Prezida Kayibanda yavuze atanga ihumure mu gihugu ntaryo yamenye ? Inyandiko yasohoye, ibindi bikorwa byose yakoze afatanije na gouvernement ye ngo ahagarike imvururu, byabaye ari he ? None ko atabivuga ?

– Uruhare rw’inzego za gisilikare n’izishinzwe umutekano mu guteza no gukwirakwiza imvururu mu gihugu hose ntacyo abizi ho ? ubuhamya bwatanzwe na Colonel Balthazar Ndengeyinka uvuga ko abanyeshuli bo muri EO biboneye Colonel Kanyarengwe amanika ku biro bya Sirwa amalisti y abatutsi bagomba kwirukanwa, yatubwira impamvu ntacyo abivugaho ? Kagenza we ubwe wivugira ko Yavuye i Bugande aje gutegura kudeta ?Abakozi bo muri camp Kanombe kuri chantier bahawe congé zo kujya kwirukana abatutsi mu biro?

– Aravuga ibya Shyogwe (nta gihamya atwereka ko abana bagiye koko kwa Perezida akabasubiza mu ishuli kandi bishe abantu). Nyamara araceceka ko inama ya Leta yirukanye abanyeshuli bose ba Ecole des assistants médicaux, igafunga iryo shuli, coup d’état yaba ikimara kuba, inama ya Leta nshya ikabaha bose imbabazi bakagaruka mu ishuli. Témoignage ya St Lt Hakizabera Christophe ku buryo abana b’abatutsi n’abanyenduga barimo kwirukanwa muri Saint André n’abasore bo mu majyaruguru, … … ibyo byose se tuvuge ko atabizi ? Les faits sont têtus, monsieur le Ministre !

Ahubwo Sebatware aratuzanira izindi faits dont l’authenticité est plus que douteuse (asa nkaho yihimbiye ntagihamya atwereka, ngo ababoyi, abashoferi, Gervasi, baramubwiye, ibindi yabibwiwe n’abantu batakiriho : Nzanana, Habyalimana, …). Iyi méthode ya propagande irazwi, yo kuvuga ngo niba mutabashije kwerekana ko mbeshya (nari mpari nka ministre) ubwo ibyo mvuga ni ukuli ! Oya, Nyakubahwa, ni mwebwe mugomba kwerekana ko ibyo muvuga ari byo, mubitangira ibimenyetso, naho ubundi byaba ari ukwishyuhiriza ikiganiro. Ni nkaho nanjye nakwandika ko umuboyi wawe yambwiye ko …cyangwa ko data umbyara yasize ambwiye ko Sebatware…). Murumva se ibyo twabivamo ? Amateka y’u Rwanda yahinduka iki ? Ngo bashatse kukwica ? wowe kubera iki ? ngo za commando zagombaga kujya mu ngo kwica abantu ? harya ngo plus le mensonge est gros, mieux on y croit ? Mais si vous apportez des faits probants, je changerai d’avis.

Sebatware ati nakoresheje inama, Perefe wa Gitarama ntiyayizamo, ngiye kumureba nsanga yimuriwe muri ONACO, asize atwitse iyo Perefegitura. Sinzi uwo avuga uwo ariwe, kuko atanagararagaza ibyo avuga igihe byabereye, ngo atange n’amazina. Icyo nshaka kuvuga à ce sujet, ni uko Louis BIZINDOLI wagizwe DG wa ONACO ishingwa en juin 73, yahawe uwo mwanya avuye muri Présidence ya Repubilika aho yari umujyananama wa Prezida. Nta mulimo yigeze ashingwa muri Gitarama. Kudeta yanyu yabaye ataramara umwaka arangije kwiga !!

Muri make, tugarutse kuri iki gitabo muri rusange, Ingero ni nyinshi zigaragaza ko Sebatware abererekera ukuli nkana, ku nyungu zo gusebya no gutesha agaciro uwamubereye Perezida n’abo yita abaminstri na ba Ofisiye b’i Gitarama. Sebatware na Bagenzi be barimo guhembera ibyo bakoze birimo kubahirimana.

Nyuma yo guteza imvururu mu gihugu, no gufata ubutegetsi bazitwaje, nyuma yo kwica abanyepolitiki bo mu Nduga babititrira izo mvururu n’idi migambi y’ubwicanyi, byari ngombwa muri iki gihe abanyarwanda barimo kugenda bamenya ukuli kubyabaye byose, ko haboneka umuntu usohora inyandiko nkiriya isubiramo kandi ishimangira disikuru ya kudeta. Sebatware, wawundi Prezida Kayibanda yibwiriye ati uri umugambanyi (byanditse mu gitabo cye), ni we wahawe cyangwa witiriwe uwo murimo.

Mugire amahoro.

Albert BIZINDOLI.