Ibibuye bya FPR byageze no mu Kiliziya

Imwe mu nkuru zivugwa mu Rwanda ni ugusuzuma niba Rugamba Sipiriyani n’umugore we bashyirwa mu rwego rw’abahire muri Kiliziya Gatolika.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda barabona neza ko ari ya politiki yo guhirika ibibuye yageze no muri Kiliziya. Muri iyo politiki tumenyereye ya FPR buri gihe hashakwa ikintu kirangaza abantu ntibite ku byo bagombaga kwitaho. Bakaba barangariye ibibuye bihirima.

Mbonako mbere yo kujya guhirika ibibuye nk’ibya FPR , Kiliziya Gatolika hari ibibazo bikomeye igomba gusobanurira Abanyarwanda muri rusange n’ibyo igomba gusobanurira abakristu gatolika by’umwihariko. Hano ndagerageza kuvuga bimwe kuko ni byinshi.

Inkomoko y’ikibazo cy’amoko mu Rwanda

Kiliziya Gatolika yagize uruhare runini mu mateka y’u Rwanda ku buryo bugaragarira buri wese. Kimwe mu bibazo bikomereye Abanyarwanda mu mateka ya bo ni ikibazo cy’amoko.

Byaranditswe, byaravuzwe kandi biracyavugwa ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare runini mu guha icyo kibazo cy’amoko isura gifite ubu ngubu. Birahagije kureba inyandiko za bamwe mu bapadiri bera ba mbere kugira ngo ubibone.

Kugera uyu munsi Kiliziya Gatolika mu Rwanda ntirasobanurira Abanyarwanda urwo ruhare n’uko yafasha mu gukosora ibishoboka. Ibi bisaba isesengura ryimbitse ritabogamye hanyuma ibitekerezo bifutamye byayobeje Abanyarwanda bigakosorwa.

Ntabwo ari ibitekerezo by’umwepiskopi umwe rimwe na rimwe utanafite n’ubumenyi buhagije kuri icyo kibazo cyangwa wifitiye ibye bikomere byagenderwaho. Bisaba abantu benshi n’impuguke zinyuranye, kandi ntizibuze, kugira ngo icyo kibazo gisobanuke.

Mbese bigakorwa ku buryo bwa gihanga nta maranga mutima cyangwa amabwiriza ya FPR nka bya bitabo by’amateka byandikwa ubu. Ubushakashatsi buzira kubogama. Impamvu n’uko ibyagiye byandikwa ku moko mu Rwanda babikoraga nk’abashakashatsi ntabwo rero kujya kubisesengura wabikora nk’utanga igitekerezo wiganirira bisanzwe. Ntibihagije kuba uri umwepiskopi ngo uhite uba impuguke mu bumenyi runaka.

Urugero niba Musenyeri Classe yaremeje ko amoko mu Rwanda asumbana, ko hari abafite impano zo kuyobora, ko hari abafite ubwenge kurusha abandi ingaruka z’ibi twese turazibona. Musenyeri Classe yabyanditse ahereye ku byo abashakashatsi bari baranditse. Kugera uyu munsi nta na hamwe Kiliziya mu Rwanda yigeze ivuguruza igitekerezo cye ku mugaragaro ni ukuvuga ko ikibyemera ityo!

Ushobora ute kwigisha Abanyarwanda ko bareshya kandi umuntu ukomeye muri Kiliziya yarabyemeje ukundi? Kutisubiraho no gukomeza gusigiriza amakosa yabayeho bivuguruza ukuri wavuga uko ari ko kose. Wakumva ute ibya jenoside udahereye kuri iryo sumbanyamoko ryatangajwe na Musenyeri Classe?

Ibyo bitekerezo bya Musenyeri Classe kimwe n’abandi benshi tuzi ingaruka yagize mu mashuri no miryango y’abihayimana b’Abanyarwanda yagiye ishingwa kugeza uyu munsi. Bizakosorwa ryari?

Ivanguramoko muri Kiliziya

Kiliziya Gatolika igomba gusobanurira abakristu gatolika igihe ivanguramoko riboneka muri Kiliziya imbere rihereye ku bapadiri n’abihayimana rizarangirira. Abashinzwe kwigisha no gusobanurira abandi bo ubwabo bamunzwe n’ivanguramoko bazafasha Abanyarwanda bate? Ivanguramoko n’umwiryane hagati y’amoko ryagiye rigaragara mu Nyakibanda aho abapadiri barererwa ntiryigeze risuzumwa ngo rikosorwe.

Hagati y’abihayimana ivanguramoko n’amacakubiri biraboneka. Uwareba uburyo hashyirwaho abakuru b’imiryango y’abihayimana yakumirwa. Imiryango imwe n’imwe yageze aho iba iy’ubwoko bumwe cyane cyane mu buyobozi. Kiliziya mbere yo kujya guhirika ibibuye nk’ibya FPR yavuye icyo gisebe cy’umufunzo kiyirimo imbere kibangamira kwamamaza Ivanjili?

Kuba Kiliziya yifitemo irondakoko mu buyobozi ntishobora gufasha Abanyarwanda gukira iyo ndwara. Muri iki gihe ivanguramoko rigenda rirushaho gukomera mu Rwanda ku buryo busa na “Apartheid” yo muri Afrika y’Epfo, Kiliziya ntibibona kuko na yo hari aho iryifitemo. Kiliziya yivure ibone gufasha Abanyarwanda naho ubundi ni ugupfuka igisebe cy’umufunzo kigenda kirushaho kubora.

Ivanguramoko riba mu miryango y’abihayimana niryo ryigishwa mu miryango y’abakristu. Inyigisho zikomeye burya zitangirwa mu miryango tuvukamo. Ku mugaragaro tuvugako turi abavandimwe ariko mu ngo hagatangwa izindi nyigisho. Aribyo bishobora kubyara amahano igihe cyose.

Kuva kubeshya, “gutekinika” byabereye imwe mu ndagaciro zikomeye z’umunyarwanda, kubeshyana ku bijyanye n’amoko byarushijeho.

Ikibazo cy’uruhare rwa Kiliziya muri jenoside

Imyaka irenze makumyabiri bivugwa ko Kiliziya yagize uruhare muri Jenoside yo 1994. Bikavugwa bikandikwa ariko abashinzwe kuvugira Kiliziya bakicecekera. Kuki badafasha Abanyarwanda n’abakristu gatolika by’umwihariko kuva mu gihirahiro?

Ubwiyunge bw’Abanyarwanda buzashoboka bute hakiri byinshi bidasobanutse kandi Kiliziya yagira uruhare mu gusobanura? Mu rwego rwo gushaka gutekinikana na FPR bamwe mu bayobozi ba Kiliziya bivugira gusaba imbabazi. Igikenewe ni ukumenya uruhare rwa Kiliziya kandi ntitugire amateka dusimbuka, hanyuma hakaza ibyo by’imbabazi. Gusaba imbabazi uterekana icyo uzisabira ni ukubakira ku kinyoma, “ gutekinika”.

Ikibazo cy’impunzi z’Abakristu

Mu mpunzi nyinshi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino cyane cyane muri Afrika harimo abakristu gatolika benshi. Iyo wumvise agahinda bafite ko kutabona uburyo basenga wibaza niba abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bazi ubutumwa bwabo? Kuri bo kuba impunzi ni ukuba umujenosideri, interahamwe n’umwanzi w’igihugu. Nyamara abenshi bafite abavandimwe babo mu mpunzi.

Ibyabaye ku mpunzi zo muri 1959 igihe zigiye muri Kongo no mu Bugande zikabura abazitaho zikihangira andi madini ntacyo byigishije. Abenshi mu bahungutse 1994 baje bafite ayabo madini batumva ibya Kiliziya Gatolika kuko yabatereranye. Umubare abakristu gatolika udahwema kugabanuka urabyerekana.

Mperuka kubona video y’umukateshiste wigisha abana iyobokamana mu ishyamba ryo muri Kongo nibaza niba Kiliziya mu Rwanda izi ko izo mpunzi zibaho. Aka kanya, bibagiwe icyo kutita ku mpunzi zo mu 1959 byabyariye u Rwanda?

Sinirengagije ko iki kibazo gikomeye cyane kuko Kiliziya ntiyabasha kugisubiza yararangije gucengerwa na FPR. Hari ubwo kujya kwita ku mpunzi byaba ibyo gukorera DMI. Bisaba abafite ukwemera guhamye bifitemo ubwigenge bakomora ku Ivanjili, batasaritswe n’ivanguramoko.

Ntabwo ibibazo byihutirwa Kiliziya yagombye kwitaho nabirangiza mu nyandiko imwe gusa abashinzwe kubyitaho babisesengura bakabyegeranya bikigwaho.

Kugera uyu munsi hari Abanyarwanda benshi bakibaza icyo kumenya Ivanjili byaba byaramariye u Rwanda. Niba se uburyo bwo kwigisha butarigeze buhinduka ntidushobora kongera kugwa mu mahano nk’ayo twaguyemo?

None se u Rwanda rutafashijwe n’Ivanjili ya Yezu Kristu ngo iturinde ivanguramoko ritugeze habi, rugiye gukizwa no kwiyambaza “Mutagatifu Rugamba” cyangwa ni ikibuye Kiliziya ihiritse ngo rubanda ibe igihugiyeho?

Musangwa Emmanuel