IBIHATO MU BWIYUNGE BW’ABANYARWANDA

Hakomeje kugaragara mu bategetsi b’u Rwanda ingengabitekerezo iganisha ku rugomo na jenoside.

Ubugome ntabwo butangiye none

Kuva u Rwanda rwaterwa na FPR-Inkotanyi kuwa 01/10/1990, ntabwo igihugu cyigeze kigira ituze : abantu bapfa buri munsi. Byahereye mu majyaruguru, i Byumba na Ruhengeri, bigenda bisatira utundi turere. Muri 1994 habaye genocide y’abatutsi n’ubundi bwicanyi ndengakamere bw’abahutu butarabonerwa izina ribukwiye, bisakara igihugu cyose. Naho kuva muri 1996, ubwicanyi bwa FPR bwarenze imipaka y’u Rwanda ndetse impuguke za Loni (ONU) zemeza ko ibyo byaha byakwita jenocide y’abahutu.

Kuva aho FPR Inkotanti ifatiye igihugu, ntabwo higeze haba ubushake bwa politiki bwo kugarura ituze muri rubanda kugira ngo buri wese abeho mu mahoro. Ahubwo inkotanyi zitwaye nk’intare iri mu muhigo, zigenda zihitana icyo zisanze cyose. Nyuma y’imyaka 25, iyo myitwarire y’ubugome iracyakomeje, abantu barakomeza gupfa umusubizo, intumbi zitoragurwa buri munsi mu turere twose, izindi zigatemba mu nzuzi. Mu mayere menshi zikoresha, inkotanyi zimaze kubigiramo ubunararibonye buzandikwa mu mateka y’igihugu.

Iyo urebye uko Inkotanyi zihora zirega abandi ibyaha byo kugira ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri ya jenoside no gukora jenoside, usanga zo zikora ibirenze ibyo zirega abandi, haba mu magambo no mu bikorwa.

Icyunamo cyabaye indahiro

Cyane cyane iyo igihe cy’icyunamo cyegereje cg se cyageze, abategetsi ndetse n’ibinyamakuru bimwe na bimwe byirara mu baturage bigamije kubatera ubwoba, kubahahamura ndetse no gukuramo bamwe ngo babikize cyangwa babanyage utwabo.

Ni bwo haba ibikorwa byo gutaburura abapfuye no kwoza amagufa yabo. Wabireba ukibaza ibibazo bibiri : 

– kuki iryo taburura rimaze imyaka 25, ariko rikaba ridashira?

– kuki iryo taburura ritegereza igihe cy’icyunamo aho gukorwa igihe cyose kandi vuba ngo rirangire?

Igisubizo ntabwo kiri kure: Inkotanyi zabigize igikoresho cyo guhora batera ubwoba ngo bahahamure rubanda kugeza n’aho abishoboye bigendera bakajya imahanga, bakazagaruka icyunamo cyararangiye. Iyo migirire, Inkotanyi zayibonyemo iturufu itagomba gushira izazifasha gukomeza gutegekesha iterabwoba. Ni nka ka kanani umukecuru yimariraho ubute, noneho akaba atifuza ko gashira.

Yego umwaka wose abaturage bahozwa ku nkeke (ibyo bigaragarira no mu nyandiko nyinshi zisohoka mu binyamakuru byo mu Rwanda), ariko igihe cy’icyunamo cyo cyabaye indahiro n’umwanya wo kugoreka amateka.

Muri 2019, abategetsi bamwe bareruye bagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside

Abayobozi bagaragaye kurusha abandi ni aba:

– Dr SEZIBERA Richard, Ministre w’ububanyi n’amahanga ;

– MASOZERA ROBERT, umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda

– Dr BIZIMANA Jean Damascène, ukuriye CNLG ;

– Général KABAREBE James, wabaye Ministre w’ingabo. 

Dr SEZIBERA Richard , ministre wuzuye ingengabitekerezo

Dr Sezibera avugwa mu bikorwa by’ubwicanyi, cyane cyane mu gufungirana abantu mu buvumo muri Ruhengeri, cyangwa muri programme yo gukona abagabo, none yahembwe imirimo myiza muri Leta kugeza abaye ministre. Muri video igaragara kuri Youtube, Sezibera agaragara avuga ko yatoraguye mu nzu ya Habyarimana Juvénal igitabo cya Mein Kampf cyanditswe na Hitler, ngo cyashyizwe mu Kinyarwanda. Ibyo ikinyamakuru IGIHE cyabisamiye hejuru mu nyandiko ebyiri (iya mbere, iya kabiri).

Mu binyoma no kwivuguruza, Dr Sezibera avuga ko atazi aho icyo gitabo kiri. Ikibazo ni ukumenya impamvu yategereje imyaka 25 ngo abitangaze, kandi akabivuga adashobora kwerekana gihamya. Ubundi muri icyo gitabo bavuga ko cyashyizwe mu kinyarwanda, Sezibera we yemeza ko ahubwo ari ijambo « abatutsi » ngo basimbuje ahari handitse abayahudi. Ugasanga rero ukuri kwabyo kutagaragara.

Mu by’ukuri, icyo Sezibera agamije ni ukurangaza rubanda no guhinga urwango yitwaje jenoside. Bityo nk’umuyobozi, akaba ari yo ngengabitekerezo agerageza gushyira mu bo ayobora.

Sezibera yagaragaye kandi avugana ubukana urutonde rw’abanyarwanda baba mu mahanga ngo ashaka gufatisha, ngo bitakorwa uko babishaka Leta y’u Rwanda ikazabyikorera, bishatse kuvuga ko yiteguye kujya kubica cyangwa kubanyereza i mahanga. 

Muri izo mvugo ze, Sezibera ari mu cyaha cyo guhamagarira rubanda kwangana no gushyamirana, kandi icyo cyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

MASOZERA Robert: afite imigirire izasiga umurage w’urwango mu Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza kugoreka mateka no kubeshya byagaragaye mu mihango yo kwibuka ku shuro ya 25, umuyobozi w’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, Masozera Robert, yerekanye bwa mbere igihangano ngo cyasanzwe mu nzu ya Habyarimana Juvénal, abikora yemeza ko ngo Habyarimana yacyifashishaga nk’uburyo bwo guhembera amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuntu akaba yakwibaza niba  uyu Masozera yari ari mu irushanwa na mugenzi we Dr Sezibera mu gukusanya ibimenyetso bihimbano byo kubehya abanyarwanda n’amahanga mu gihe ibyo bimenyetso bitigeze bigaragazwa mu nkiko haba mu Rwanda cyangwa se Arusha muri Tanzaniya.

Dr BIZIMANA Jean Damascène wa CNLG ahinga ingengabitekerezo aho kuyirwanya

Mu kiganiro yatanze igihe cyo kwibuka 25, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje ubukana bwibasiye cyane abahutu bose bize, kubera ko ari intiti. Iyo abavuga usanga nta muzima urimo, uretse Bizimana Jean Damascène wenyine. Ikiganiro cye cyuzuye ingengabitekerezo mbi gusa gusa. Iyo ubirebye neza, wibaza niba koko Bizimana ari umuntu wize akaba akwiye kwitwa docteur. Amagambo ye ni urwango gusa ku buryo bizagorana ko agaruka mu nzira nziza. Bigeze aho kwibaza niba atari umurwayi, wasaritswe n’urwango.

Dr Bizimana Jean Damascène kandi yagaragaye avuga ko abakuriye amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR ngo bashaka kuzana mu Rwanda ingengabitekerezo ya jenoside. Ndetse agera aho yerura avuga amazina ya Mme INGABIRE Victoire na Ntaganda Bernard. Avuga ko bagomba kubakumira, kubahana, bakababuza gukora politiki.

Iyo mvugo ya Bizimana JD ifite ingaruka ebyiri zikomeye :

– kubangamira ko hajyaho amashyaka menshi kandi itegeko nshinga ribyemera ;

– gushumuriza rubanda akahamagarira kwibasira Mme Ingabire na Ntaganda

Ibyo byaha bya Bizimana Jean Damascène nabyo bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

KABAREBE James, Général ugoreka amateka imbere y’urubyiruko

Général Kabarebe James nawe yagaragaye ari kwigisha urubyiruko amateka yihimbiye, arutsindagiramo urwango, akoresheje amateka agoretse. Azi kwiyemera iyo avuga ko ari igitangaza, ko yarwanye n’intare, kandi akibwira koko ko abantu bazabyemera.

Kabarebe nawe, kimwe na Bizimana, ngo ntiyakwemera ko Mme Ingabire na Ntaganda bakorera politiki mu Rwanda, ngo kwaba ari uguha ingengabitekerezo inzira inyuramo. Ariko by’akarusho, Kabarebe avuga ko hari abana bavukana ingengabitekerezo ya jenoside, cyangwa se ngo bayonse mu mashereka, bityo ngo bakaba bayikomora ku babyeyi. Ikinyamakuru IGIHE na none nticyatanzwe mu kubikwirakwiza.

Iyo mvugo nayo yagombye gukurikiranwa n’amategeko kuko igamije kugira abandi ibicibwa, gushyamiranya amoko, ivangura no guhamagarira bamwe kwibasira abandi.

Umwanzuro

Mu Rwanda hari abantu bo mu butegetsi bishyize hejuru y’amategeko kandi abashinzwe kubahiriza amategeko bariho bararebera. Inzego z’ubutegetsi zishinzwe kubakurikirana mu byaha byabo ntacyo zikora. Izo nzego ni izi :

– gouvernement, cyane cyane Ministère ishinzwe ubutabera, (twakongeraho abayikuriye aribo Ministre w’intebe na Prezida Kagame) ;

– urwego rw’iperereza rwa RIB (Rwanda Investigation Bureau) ;

– ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda (Rwanda Prosecution).

Abo bantu bavuyanga amategeko bafiye kandi ibinyamakuru byegamiye kuri Leta, birimo Igihe.com na Kigali Today, bibafasha mu gukwirakwiza urwo rwango n’amacakubiri, kandi na byo byagombye kubihanirwa n’amategeko.

Ibi birerekana ko Leta y’u Rwanda ari yo yica amategeko, ko ari yo ishyigikiye imvugo mbi, urwango n’ingengabitekerezo y’ubugome, ndetse n’urugomo abanyarwanda bakomeje kugirirwa hirya no hino mu gihugu. Nta gikorwa ngo urugomo rucike, akarengane gahagarare. Ahubwo abahagarariye Leta niba bafite imvugo mbi, nibo bafite ingiro mbi, abandi ibyaha byabo bishingiye ku kurebera gusa ntibagire icyo bakora kandi ari inshingano zabo.

Ntabwo twiriwe tugaruka kuri Prezida Kagame we ubwe kuko ingengabitekerezo ye yo kurasa no kwica atigeze ayihisha. Ni we usanga ngo abana b’abahutu bagomba gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze. Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.

Si abo bagabo bane gusa –Sezibera, Masozera, Bizimana na Kabarebe–  bagaragaje ingengabitekerezo mbi ishobora kuganisha kuri jenocide n’ubundi bwicanyi. Mu Rwanda barahari benshi, bumwise ko intero y’ubugome itewe n’abategetsi bo hejuru nabo bagomba kuyikurikiza. Nyamara birengagiza ko icyaha ari gatozi, ko bashobora kubibazwa ku giti cyabo bonyine.

Rumwe mu ngero nyinshi, ni insoresore zo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ziyobowe n’umunyabanga nshingwabikora (Exécutif), Karahamiheto, baherutse kwibasira Mme Ingabire, bakamubuza kuganira n’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI mu ituze. Kubera ko babonye ko bashyigikiwe n’ubutegetsi, ntabwo batinye no kujya ahagaragara bariyerekana, bifotoza bari kuvuga ibinyoma kugira ngo ubutegetsi bubarebe neza. Ahangaha biragaragara ko FPR yagushije izo nsoresore mu byaha byagombye guhanwa n’amategeko ariho.

Urundi rugero ni urw’intagondwa z’ibyegera bikoreshwa nk’abamotsi b’ubutegetsi, barimo Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa, bafite amagabo y’ubuhezanguni n’urwango, ariko bakomeje kwidegembya nta nkomyi.

Ishyaka FDU-INKINGI ryiyemeje gushaka umuti wo kubanisha abanyarwanda mu mahoro. Abarirega (ni bake bo mu gatsiko) ngo rirashaka kuzana ingengabitekerezo ya jenoside bazi neza ko nabo babeshya. Kandi rubanda yarabitahuye, nta n’umwe ukemera ibinyoma bya FPR n’agatsiko kayo, bihutira kurega abandi ingengabitekerezo ya jenoside kugira ngo ibone uko ihisha ubugome bwayo n’ingengabitekerezo ya jenoside yifitemo kuva kera na kare. Iyo ngengabitekerezo n’imigirire ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu nibyo byabaye ibihato bibangamiye ubwiyunge mu banyarwanda.

Ishyaka FDU-INKINGI ryo ryahisemo inzira ya demokarasi inyuze mu mahoro “résistance active”. Rirahamagarira abanyarwanda guhagurukira gushaka impinduka maze u Rwanda rukabona abategetsi batanga ihumure, abategetsi bazira ubugome n’ingengabitekerezo yabwo.

Mme Victoire INGABIRE ati : « Ubumwe bw’Abanyarwanda niyo soko y’amahoro arambye mu gihugu cyacu ». Duharanire ubwo bumwe bwa twese.

Byanditswe kuwa 14/05/2019

Pierre Célestin NDUWIMANA

Umurwanashyaka wa FDU-INKINGI