Ibihe turimo: «Bakomeje kwivamo nk’inopfu» – Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Uko iminsi igenda ihita, indi igataha, ni na ko abo Kagame yabogoreye amata, bagenda bayatokoza. Ubwo Leta iriho ubu mu Rwanda yashyirwagaho muri nyakanaga 1994, yo n’Umuryango w’abibumbye, barwanye inkundura yo kwemeza ko ubwicanyi bwakozwe muri uwo mwaka, bwari génocide yakorewe abanyarwanda bose, abahutu n’abatutsi.

Nyamara uko iminsi yagiye yicumacuma, ubutegetsi bw’i Kigali bwasanze iyo nyito itabubereye, bityo bwo na Ibuka yabwo, ibyari génocide y’abanyarwanda bose, babicura mo génocide yakorewe abatutsi, gusa. Ibi bikaba byari mu nyungu z’ubutegetsi bwa FPR mu kwerekana ko abahutu aho bari hose – n’uwavutse uwo munsi – ari abicanyi. Iyi kandi yari politiki y’abacurabwenge b’ishyaka rya FPR yo kwihorera ku bahutu no kubahahamura, aho kubunga n’abatutsi bari bamaze kurokoka, kugirango hashakishwe uburyo bw’ipfukapfuka bikomere by’abari bamaze kubura ababo.

Mu itangazo ry’Ihuriro nyarwanda rishya, ryashyizwe aharagara kuri uyu wa 15 nzeli 2016, abayobozi b’iri huriro baremeza ko «inyito nyakuri y’ubwicanyi bwibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ari jenoside».

Nyamara Dr Théogène Rudasingwa, umuyobozi w’iri huriro rishya, atarubikirwa inkongoro y’amata, yari mu bacurabwenge ba FPR, bemezaga ko génocide yabaye mu Rwanda, yari génocide yakorewe abatutsi, gusa.

Hakurikijwe iri tangazo we na bagenzi be babiri (Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe) bashyize ahagaragara, dufate iki, tureke iki? Bemera iyihe génocide, ukuri kwabo ni ukuhe, byaba se ari uburyo bwo gukurura abayoboke benshi mu bahutu, baba abatagiraga ishyaka barimo, cyangwa abari muri RNC ya kera, kugirango bayishingukemo, babayoboke ?

Leta ya FPR yubakiye kuri génocide yakorewe abatutsi

Kugirango ibe igitera akuka nyuma y’imyaka 22 imaze ku butegetsi, indirimbo n’inyikirizo bya Leta ya FPR byari génocide yakorewe abatutsi. Mu gushimangira iki kinyoma, Leta ya Kagame yashoboye koza ubwonko abatutsi hafi ya bose bari mu gihugu, ibumvisha ko ari yo ibarinze; ko iramutse itakiriho, abahutu bakongera bagatyaza imipanga yabo, bakabamara. Ku ruhande rw’abahutu na bo, mu bwoba bahorana bw’ingoma yabakanze amapumbo, bahora bigengesereye, bavuga bati Leta ya FPR irakarama, kuko iramutse ivuyeho abatutsi batwiraramo, bakihorera kubera bene wabo twishe.

Ibi bikaba bivuze ko impande zombi zahahamutse kubera ibibazo by’amateka aturanga, amateka ya nyuma ya génocide yo muri mata 1994. Aya mateka ashingiye ku batsinze n’abatsinzwe, Rudasingwa na bagenzi be bakaba ari yo bashatse kurandura, batitaye ku marangamutima y’ubutegetsi bwa FPR na kizigenza wabwo, Pahulo Kagame.

Mu itangazo ryabo, baragira bati: «Uruhurirane rw’ubucamanza bw’abatsinze abandi, umuco wo kudahana n’ikimwaro cy’umuryango mpuzamahanga rwatumye himakazwa ikintu gisa n’icyumvikanyweho cy’urukozasoni rwo guhakana jenoside yakorewe abahutu». 

Aya magambo yasinywe na Rudasingwa w’umututsi, ubwo yari akiri muri FPR wemezaga ko nta jenoside yakorewe abahutu yigeze ibaho, akaba akomeye, ariko na none by’umwihariko akaba akomereye imyumvire y’abatutsi hafi ya bose, bari baramize bunguri ikinyoma cya FPR, cy’uko ngo jenoside yo muri 94 yakorewe abatutsi gusa.

Muri iri tangazo, ntabwo ari Rudasingwa gusa wagaciye, kuko na mugenzi we Jonathan Musonera w’umucikacumu ry’abahutu, ari mu barisinye. Uwa gatatu ni Ngarambe w’umuhutu, bigaragara ko wenda yari amaranye igihe ipfunwe ry’uko RNC yahozemo, itigeze itomora neza, ngo yemeze ko ubwicanyi bwakorewe bene wabo b’abahutu, na bwo bwari jenoside.

Aba bagabo uko ari batatu, banatanga ibimenyetso bisa n’ibifatika, ariko byakunze kwirengagizwa n’ubutegetsi bamwe muri bo bakoreraga.

«Ibimenyetso simusiga bigaragaza, nta gushidikanya na mba, ko abantu bo mu bwoko bw’abahutu bishwe ku bwinshi byagambiriwe; ko kandi bashyizwe mu buryo bwari bwatekerejweho hagamijwe irimbuka ryabo bose cyangwa igice cyabo; kandi ko hari benshi bishwe (….) abandi bagahungabanywa bikomeye bahagaze».

Na none muri iri tangazo ryabo, amagambo akurikira arakomeye ku muntu nka Rudasingwa wari mu bashinze ubutegetsi bwa FPR, wanashinzwe imirimo ikomeye n’ubu butegetsi, nko kuba yari umunyamabanga mukuru wa FPR mbere na nyuma y’uko ifashe ubutegetsi, kuba yarabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no kuba Perezida Kagame yaraje kumugirira icyizere, akamugira umukuru w’ibiro bye (directeur de cabinet), mbere gato y’uko zibyaye amahari.

«Icyaha cya jenoside yakorewe Abahutu cyakozwe, uhereye hejuru ukamanuka, n’abayobozi b’ingabo (…), kubera uruhare rukomeye bari bafite nk’umutima wa DMI muri iyo gahunda yo gutekereza no gukora ibikorwa by’ihonyabwoko». 

Muri aba bayobozi b’ingabo hakaba havugwamo Perezida Kagame ubwe, Lt General Kayumba Nyamwasa, umubare w’abo bose, batekereje gukora jenoside y’abahutu, ukaba ugera kuri cumi n’umwe, bose uko bakabaye bakaba nta n’umwe urakurikiranwa n’inkiko, zaba izo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.

Ibikubiye muri iri tangazo bikwiye kumvikana gute?

Bamwe mu bakurikirira hafi politiki y’u Rwanda, bo mu bwoko bw’abahezanguni b’abatutsi, bemeza ko Rudasingwa na Musonera bakoze amahano, ko bamennye ibanga rusange, kandi iwabo bitemewe. Kuba bakiri mu gihugu ngo barakomeje kwemeza ko nta jenoside y’abahutu yigeze ibaho, iri banga bakaba bari barisangiye n’agatsiko bari kumwe ubwo bafataga ubutegetsi, bakaba bari banabihuriyeho na bamwe muri izi ntagondwa, ibi ngo ni ukumena amata, kandi ngo bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, ingaruka zo kongera kubahigisha uruhindu, haba mu butegetsi bakoreye no muri bene wabo batemeraga na gato ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bukwiye kwitwa jenoside.

Abandi bakora isesengura, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu, ubu bo barimo kubyinira ku rukoma, bavuga ko Rudasingwa na bene wabo batangiye kwivamo nk’inopfu, ariko na none bakishimira ko Rudasingwa na Musonera biyemeje kwitandukanya n’ikinyoma cyakomeje gupfukiranwa n’ubutegetsi bwa FPR, ikinyoma cyari gishingiye k’uguhuma amaso amahanga ko jenoside ngo yateguwe n’abahutu, bakanayishyira mu bikorwa, ko mu by’ukuri bari ba nyakwicwa n’ubutegetsi buriho, urupfu rwabo ntirugire aho ruhurira na jenoside. Ibi nyamara na none ngo bikaba bidakwiye gukuraho ko abahutu bagize uruhare mu bwicanyi bagomba kubihanirwa, mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.

Icyava rero muri izi mpande zombi kikaba gishobora kuba muri bimwe mu byiza byakuririrwaho muri gahunda yo gushakisha uburyo abahutu n’abatutsi bazicarana umunsi umwe, ku meza amwe, bakumvikana ku mateka y’ibyabaye hagati yabo, bagahurira ku myumvire imwe y’uko amoko yose yicanye, abitewe n’ubutegetsi bubi bw’abahutu n’ubw’abatutsi bwarwanirwaga, ko noneho igihe gishobora kuba kigeze kugirango izi nyungu z’abarwanira ubutegetsi zibe zaterwa umugongo, bene Kanyarwanda bongere babe umwe, ho kuzagira uwongera guhiga undi, amuziza ubwoko bwe.

Ikibazo cyaba gisigaye, kijyanye no kubogora amata kwa Rudasingwa na Musonera, kikaba ari icyo kumenya niba Ihuriro ryabo, risa n’irigaragaza ko ryemera ko habayeho na jenoside y’abahutu, ari ngombwa kumira bunguri ivanjiri yaryo, cyane cyane mu kumenya no kwizera ko aya magambo bashyize ahagaragara bazayahagararaho igihe cyose, kugeza Kagame abishe cyangwa bamuhiritse burundu.

Amiel Nkuliza,

Sweden.