Ibihe turimo: Gasimba Fransisko Saveri yaba agiye gukurikizwa Kizito Mihigo!? – «Ndamagana (…) nkanimakaza (…)», Gasimba Fransisko Saveri

Gasimba Fransisko Saveri ni umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda. Ubuhanzi bwe akunze kubunyuza mu mivugo y’ubuse. Ubuse ni ibisigo bikunze kumvikana mo gusingiza no kunenga, binyujijwe mu icurabwenge rihanitse. 

Bwana Fransisiko Saveri ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Yahimbye imivugo myinshi, ndetse yandika ibitabo birimo ibyakunzwe cyane nk’Indege y’Ubumwe n’Isiha Rusahuzi. Ni ibitabo byanengaga imikorere y’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, nyamara kubera ko uyu aticaga abahanzi, yaramuretse yiberaho. 

Umuvugo mushya Gasimba yashyize ahagaragara muri iki cyumweru, yawise «Umwanzuro». Ni umwanzuro w’iki, ko umuhanzi ahagarara guhanga ari uko yishwe cyangwa azize urw’ikirago? Gasimba arasa n’usezera ku isi kubera ko umuvugo we wa cumi na kabiri, avuga ko ari wo wa nyuma. 

None twemeze ko Gasimba, muri uyu muvugo we, yaba arimo kuraga, cyane cyane ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buzira urunuka ababukora mu jisho, babinyujije mu buhanzi bujimije? Mugenzi we wari umuhanzi, Gérard Nyamihirwa Niyomugabo, nyuma y’uko atangaje ko jenoside yabaye mu Rwanda ari ishyano ryagwiririye amoko yose, abishe n’abishwe, ntiyongeye kubonerwa irengero.

Gasimba Fransisko Saveri atangira umuvugo we agira, ati: «Ndamagana. Ndamagana ubukinduzi»! Ni nde mukinduzi arimo kwamagana uyu munsi, unamuteye kwanzura ubuse n’ubuhanzi bwe karemano? 

Mugenzi we wundi (Kizito Mihigo), wari umuhanzi mwiza w’ibihe byose, yakinduwe n’ubutegetsi bw’abicanyi ba FPR-Inkotanyi, mu ijoro ryo ku wa 17 gashyantare 2020. Abishi be, shitani ibakire mu bayo!

Soma mu nsi umuvugo wa Gasimba Fransisiko Saveri Munezero, maze wishungurire amagambo akomeye, akubiye mu buse bwe. 

Aratangira agira, ati: «Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira, ngiye kubagezaho umuvugo ari na wo wa nyuma. Nawise «Umwanzuro». Ndabanza muri uku kwanzura, namagana. Ndamagana ubukinduzi»!

Ndamagana!

«Ndamagana ubukinduzi nk’ubwa corona virusi! 

Mujye mwikiriza uko ndangije igitero!

Ndamagana umutima mutindi, utera gushahura uwo mwashakanye, utitaye ku bana mwabyaranye!

Ndamagana umutima mutindi, ugutera gukinduza urusoro ngo urubahiriza inshingano, kandi igihano cyo kwicwa cyarahanaguwe mu itegekonshinga, twitoreye hafi ijana ku ijana!

Ndamagana umutima mutindi ugutera gutaraka, ugatatamura ibyivugo, ko wivuganye abo wita ababisha, ukabashahura, ukabashinyagurira, nk’uterekera icumu rya Gahunde ka Nyakaja!

Ndamagana umutima mutindi, ugutera gusenyera abanyantege nke, ukabatekeza imbumburi mu mvura y’amahindu, ukabahindura imburaburaro, ngo babangamiye iterambere ry’abashoramari, nk’aho abashabitsi barusha agaciro abenegihugu!

Ndamagana abafite ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya jenoside yibasiye abatutsi, kimwe n’abashyira abahutu mu gatebo kamwe, n’abakomeje kunena abashigajwe inyuma n’amateka kugeza n’aho banena izina ryabo gakondo, ngo bibagirane, bazimire!

Ndamagana umutima mutindi ugutera guhunahuna no gushakira imari mu maraso y’inzirakarengane!

Ndamagana abaruca bakarumira, bagahitamo kuba ibyitso by’inkozi z’ibibi!

Ndamagana abakubitira abana ku mazi ba nyina bavomye, bakarenga bakamera nka ya ngwe ikurira umwana, ikakurusha kurakara!»

Ndanimakaza!

«Ndimakaza ubwunamuzi nk’ubwa Kristo ku musaraba! 

Murajya mwikiriza uko ndangije igitero.

Ndimakaza umutima w’ibambe, ugutera gutabara abari mu kaga, utitaye ku buzima bwawe, nta yindi nyungu utegereje uretse gukiza ubuzima bwabo!

Ndimakaza umutima w’imbabazi, ugutera kubabarira abanzi bawe kandi baraguteye kugira inguma ku mutima!

Ndimakaza umutima w’ubutwari w’abavugabutumwa batavugira mu matamatama, cyane cyane bari kuri Altari, bamagana ubukinduzi bwibasira umubiri, ubukinduzi bwibasira umutima, ubukinduzi bwibasira ibitsina n’imitungo, bamagana n’akarengane k’ibihekane!

Ndimakaza umutima nama utera abayobozi guhumuriza rubanda, birinda kubacundaga, «manipuler, manipulate», ahubwo bababwira ijambo ryiza mugenzi w’Imana!

N’ubundi umuyobozi yakabaye Imana y’i Rwanda!

Ndimakaza umutima w’impuhwe n’urukundo, ugutera kubura ibitotsi kubera umusonga w’undi, ukabigaragaza umuzanira igituma umutima we usubira mu gitereko!

Ndimakaza umutima w’urugwiro, utera abashakanye gushyira imbere ubusabane, nubwo baba bashavujwe n’ubukene, cyangwa ibihe by’amajye, nk’ibi bya Corona virusi!

Tubishimiye Imana!»

Bwana Gasimba Fransisko Saveri yanzura umuvugo we mu ndirimbo, agira ati: Amahoro ku isi y’abayituye twese, aho turi hose, turayakeneye!

Isesenguramvugo mu muvugo wa Gasimba Fransisiko Saveri

N’ubwo Gasimba asanzwe asiga mu bihangano bye tumenyereye, ikigaragara ni uko muri uyu muvugo we, noneho yiyemeje guturitsa igisa n’ikibyimba cyari cyugarije umutima we. 

«Ndamagana ubukinduzi». 

Gukeka ngo ni cyo cyaha. Nyamara aha ntawabura gukeka ko Gasimba asa n’uwamagana ubwicanyi bw’ubutegetsi bwa FPR na Kagame, bumaze imyaka n’imyaka bukindagura abantu, ntawe ubyamagana, amahanga na yo arebera. 

Ubu bwicanyi bwabaye rurangiza ejobundi, ubwo abicanyi ba Kagame bicaga Kizito Mihigo, bakamubeshyera ku manywa y’ihangu ko ngo yiyahuye, kandi aho yari afungiwe nta bwiyahuriro bubayo. Amajwi ya Kizito, yashyize ahagaragara mbere yo kwicwa, arivugira. Aremeza bidasubirwaho ko abamuhitanye bari barabiteguye agifungurwa, ku buryo urupfu rwe ubutegetsi bwa Kagame budashobora kubona aho buruhungira.

«Ndamagana umutima mutindi, ugutera gukinduza urusoro ngo urubahiriza inshingano, kandi igihano cyo kwicwa cyarahanaguwe mu itegekonshinga, twitoreye hafi ijana ku ijana!» 

Aha n’utazi gusiga, ntiyabura icyo arema muri iyi nteruro. Perezida Kagame nta gihe atavuze ko azajya arasa abo ashaka ku manywa y’ihangu. Igipolisi cye nta gihe kitarasa abantu, abavugizi bacyo bakabeshya ko ngo bari bagiye gutoroka. Mu bazwi cyane, harimo uwahoze ari umuganga bwite wa Paul Kagame, Dr Gasakure, na imam Mugemangango, barashwe ku manywa y’ihangu, igipolisi cy’u Rwanda kikavuga ko ngo bari bagiye gutoroka aho bari bafungiwe. 

«Ndamagana umutima mutindi ugutera gutaraka, ugatatamura ibyivugo, ko wivuganye abo wita ababisha, ukabashahura, ukabashinyagurira, nk’uterekera icumu rya Gahunde ka Nyakaja!» 

Ubwo, mu mwaka wa 2015, Col Patrick Karegeya yanigirwaga muri hoteli yo muri Afrika y’Epfo, Paul Kagame yigambye ko ari we wamwishe, ubwo yavugaga ko abarwanya u Rwanda ngo badashobora kubikira. 

Yongeyeho ko n’abasigaye ngo ari ikibazo cy’igihe gusa. Nyuma gato ni bwo abicanyi be bamishe amasasu kuri Gen Kayumba Nyamwasa, na we wari waramuhungiye muri Afurika y’Epfo, Imana igakinga akaboko. 

Paul Kagame yaje no kwigamba ko ari we wishe uwahoze ari minisitiri we w’ubutegetsi bw’igihugu, Seth Sendashonga, kuko ngo yari yararenze umurongo utukiura.

«Ndamagana umutima mutindi, ugutera gusenyera abanyantege nke, ukabatekeza imbumburi mu mvura y’amahindu, ukabahindura imburaburaro, ngo babangamiye iterambere ry’abashoramari, nk’aho abashabitsi barusha agaciro abenegihugu!»

Nusoma neza iyi nteruro ya Gasimba, urasanga nta buse buyikenewe mo. Uyu musizi aramagana ku mugaragaro ubutegetsi bwa FPR na Kagame burimo gusenyera abakene, kugirango abakire babone aho bubaka imitamenwa. Abarimo gusenyerwa muri iki gihe, si abari mu manegeka nk’uko ubutegetsi bwakunze kubihimba. Barimo n’abari bafite amazu akomeye, ubutegetsi bugomba kwimura ku ngufu kugirango abadacumura babwo bahubake imiturirwa, na ho ba nyir’ayo mazu arimo gusenywa bajye kwangara ku gasozi n’imiryango yabo. 

«Ndamagana abafite ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya jenocide yibasiye abatutsi, kimwe n’abashyira abahutu mu gatebo kamwe, n’abakomeje kunena abashigajwe inyuma n’amateka kugeza n’aho banena izina ryabo gakondo, ngo bibagirane, bazimire»! 

Aha n’utazi gusiga, yasiguza. Ni nde utabona neza ko Gasimba arimo gutera indirimbo mu ijwi rya Kizito Mihigo ubwo, mu ndirimbo ye «Igisobanuro cy’urupfu», yatinyutse akavuga ko n’abahutu bishwe bagomba kwibukwa, ndetse akanabizira? 

Ni nde utumva neza ko Gasimba arimo kwamagana jenoside yabaye muri 94, ariko akanamagana ubutegetsi bukomeje gushinja abahutu bose ko ari abicanyi ngo bagize uruhare muri iyo jenoside? 

Aha Gasimba anongeraho ko abatwa bambuwe uburenganzira bwabo, ubwo ubutegetsi bwa FPR bwababoneraga akabyiniro k’abashigajwe inyuma n’amateka, nk’aho bo atari abanyarwanda nk’abandi.

«Ndamagana umutima mutindi ugutera guhunahuna no gushakira imari mu maraso y’inzirakarengane»

Jenoside yabaye mu Rwanda muri 94, ni nde utabona ko ubutegetsi bwa Kagame ari yo burisha, bunakuraho amakiriro? 

Ba Gashakabuhake babufasha, bahora bamena umurundo w’amafaranga mu butegetsi bwa Kagame, akigurira amadege. Baba banigura kubera ko bananiwe guhagarika jenoside, ubwo muri 94 abatutsi bayicirwaga mo, ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda icyo gihe, aho gukiza abatutsi bicwaga, zikayabangira ingata! 

Ipfunwe amahanga afite nyuma y’imyaka 25 iyo jenoside ibaye, ni nde utabona ko ari ryo rituma amena uwo murundo w’amafaranga, wo gutetesha abagize ubutegetsi bw’uyu munsi? 

«Ndamagana abaruca bakarumira, bagahitamo kuba ibyitso by’inkozi z’ibibi»! 

Ni nde uyobewe ko iyo perezida Kagame yivuze ibigwi by’abo amaze kwica, abamwungirije bose uko bakabaye bakomera amashyi rimwe? Utabibona ni uko na we ari inkozi y’ikibi!

«Ndamagana abakubitira abana ku mazi ba nyina bavomye, bakarenga bakamera nka ya ngwe ikurira umwana, ikakurusha kurakara»! 

Mu maraporo yayo, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yakunze kwamagana ubwicanyi n’amabi ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwakunze gukorera inzirakarengane, kugeza magingo aya. Iyi miryango yiyongera ho abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, na bo bakomeje kwamagana ubwicanyi Kagame yagize intwaro mu gihugu. 

Aba bose, iyo bamaze gushyira ahagaragara ayo maraporo, abadacumura b’ubutegetsi buriho uyu munsi, bahagarariwe na Perezida Paul Kagame, bose barasara, bagasizora.

Imiryango nka Amnesty International na Human Rights Watch, ikunze gushyira hanze ayo maraporo arakaza ubutegetsi, yose yirukanywe mu Rwanda, ari byo Gasimba asa n’uwita ko ingwe ikurira umwana, ikakurusha kurakara. 

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo ni uko, kuko abo ubutegetsi bwa Kagame bwirenza, ababyamaganye bajugunywa mu magereza, bamwe bakicwa, abandi bakaburirwa irengero. 

Niba ushaka kwishirira agahinda, kanda kuri uwo murongo uri mu nsi, utege amatwi amajwi bwite ya Gasimba Fransisko Saveri. 

Ni amajwi yanyujije mu buse n’ibisigo by’umupadiri urimo gusoma inyigisho y’umunsi (Homélie) muri Kiliziya Gatolika zo mu Rwanda. 

Abakunda Yezu na Bikiramariya, nimujye ku mavi, musabe Imana iki gikombe kimurenge! 

Amiel Nkuliza, Sweden.

Source audio: umunyamakuru.com

1 COMMENT

  1. Rukarabankaba aramwivugana, araza gushakirwa uburyo bukwiye bwo kumukindura haba utuzi cyangwa ikindi

Comments are closed.