Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama!

Ibihe turimo mu karere k’ibiyaga bigari birakomeye; ni ibihe bibi, bikururwa na ba gashozantambara, badashaka kurekura ubutegetsi kugira ngo bahe Rubanda ituze. Ibikorwa by’ubwicanyi bimaze iminsi bibera mu Burundi, ubu byabaye urujijo kuri benshi, cyane cyane abagize imiryango y’inzirakarengane bihitana. Hari abakeka ko ari Perezida Nkurunziza ugaba ibyo bitero kugirango abe arangaje gato abamurwanya, kubera ikiringo cya gatatu yihaye ku ngufu. Hari n’abemeza ko ibi bitero bigabwa n’u Rwanda, kuko umubare munini w’abarwanya Perezida Nkurunziza, urimo n’abahoze ari abasirikare bakuru b’Uburundi, ubu wahungiye mu Rwanda, aho ngo iki gihugu gikomeje kubaha ibyangombwa byose, bijyanye no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza.

Iyi «hypothèse» ya kabiri yemezwa na benshi mu barebera hafi ubwicanyi burimo kubera mu gihugu cy’Uburundi, muri iki gihe. Bayemeza bayihereye k’uko Perezida Kagame, mu biganiro bye bitandukanye, nta na rimwe adashyira mu majwi perezida Nkurunziza, amurega ko ngo ashaka kugundira ubutegetsi kandi ngo abarundi batamushaka. Aha ariko na none bikaba ngo bisa na wa munnyi uzira undi kuko na Kagame yiyongeje indi mandat ya gatatu, abaturage na we batamushaka. Perezida Nkurunziza, mu gushakisha uburyo yakwihôrera kuri mugenzi we Kagame umurwanya, akaba na we akora aho bwabaga mu kurunda mu mihanda abamagana Perezida Kagame, asa n’uwerekana ko ibitero bimaze igihe byibasira abasirikari be bakuru, bigabwa n’u Rwanda.

Ni nde ufite inyungu muri ubu bwicanyi, amaherezo yabwo ni ayahe ?

Perezida Nkurunziza ashobora kuba nta nyungu afite muri ubu bwicanyi, kubera ko ahanini abicirwa mu gihugu cye, baba ari abasirikare bari mu nzego z’ubutegetsi bwe ba hafi, kandi akenshi bakaba bari basanzwe ari inkoramutima ze. Général Adolphe Nshimirimana wari umukuru w’iperereza ry’igihugu, mbere y’uko agirwa umujyanama mu biro bya Perezida, yari magara ntunsige wa Perezida Nkurunziza. Undi wishwe mu cyumweru gishize, Général Athanase Karuraza, na we yari hafi cyane na Perezida Nkurunziza, dore ko yari no mu baburijemo agaco kari kagiye guhirika ubutegetsi bwe, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abarebera hafi ibibera mu Burundi muri iki gihe bakaba bemeza ko u Rwanda ari rwo rushobora kuba ruri inyuma y’ubu bwicanyi, kugirango rutize umurindi abasirikare bakuru b’u Burundi, ubu bahungiye ku butaka bw’u Rwanda. Ibi bigaragarira cyane ko iyo hishwe umusirikare ukomeye w’umututsi, bucya hishwe undi wo mu bwoko bw’abahutu, abakora ubu bwicanyi bakaba mu by’ukuri ngo baba bashaka kwerekana ko ari intambara igiye kugaruka hagati y’amoko yo mu gihugu cy’Uburundi. U Rwanda ngo rukaba ari rwo rurimo kwenyegeza umuriro hagati y’aya moko yombi, kugira ngo abarundi babyuririreho, mu guteza akajagari mu gihugu, akajagari gashingiye ku bwicanyi, nk’akabaye muri 1993, ubwo Perezida Melchior Ndadaye yicwaga, nyuma y’amezi atatu gusa atorewe kuyobora Uburundi.

Aha ariko na none hari abibaza bati biramutse ari u Rwanda ruri inyuma y’ubwicanyi burimo kubera mu Burundi muri iki gihe, kuki rutatinyuka guha ubushobozi izo ngabo z’Uburundi zahungiye ku butaka bw’u Rwanda, zikaba zatera u Burundi ku mugaragaro, cyane cyane ko ngo ziramutse zifashijwe n’u Rwanda, iyi ntambara itatinda kurangira ? Ngo ni intambara itamara n’iminsi kuko u Rwanda ngo ruri mu bihugu byo mu karere bikungahaye cyane ku ntwaro, ku buryo hari n’abemeza ko ngo rufite na za zindi za kirimbuzi, zikunze kuvugwa muri Irani, n’ahandi ku isi.

Ku rundi ruhande na none bati Kagame nta nyungu afite mu guhungabanya umutekano wo mu Burundi kuko ntacyo ngo yaba ashakayo, cyane cyane ko ngo u Burundi butari mu bihugu bikungahaye ku mabuye y’agaciro cyangwa bicumbikiye abamurwanya nka Kongo, ubu igikingiye ikibaba abarwanyi ba FDLR, batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame.
Ikindi gice kitagize aho kibogamiye mu birimo kubera mu Burundi muri iki gihe, cyo cyemeza ko ibihugu byombi, u Rwanda n’Uburundi, bifite uruhare rukomeye mu kajagari karimo kubera mu Burundi, ariko abayobozi b’ibi bihugu byombi ngo bakaba barimo gucungana ku jisho, umwe ategereje ko undi amutera, kugira ngo uzaterwa bwa mbere azatange abagabo mu miryango mpuzamahanga ko ari we wasagariwe, noneho we akitabara.

Igice cya kane, kinagirwaho impaka cyane, ni uko cyo cyemeza ko abayobozi b’u Rwanda n’Uburundi, nta n’umwe watinya gutera undi kuko bombi ngo ari ibyihebe, ibikuke by’inyeshyamba, byafashe ubutegetsi ahanini bikoresheje uduteroshuma, nk’uturimo gukorwa muri iki gihe i Burundi. Utu duteroshuma ngo tukaba turi mu bimenyetso by’uko aba bayobozi bombi barimo gutegura intambara, kuko ni yo ngo bagiye banakoresha mu guhirika ubutegetsi barwanyaga, mbere yo kubufata mu bihugu byabo, u Burundi n’u Rwanda. Amaherezo y’izi nyeshyamba zombi akaba mu by’ukuri akomeje guteza urujijo, n’ubwo ngo amaherezo y’inzira ari mu nzu.

Intambara iratutumba hagati y’u Rwanda n’Uburundi

N’ubwo izi mpaka zikomeje kuba iza «ngo turwane» hagati y’abacurabwenge bo mu karere k’ibiyaga bigari, ntizihagarika na gato udutero shuma dukomeje guhitana abantu bakomeye i Burundi. Ibyo bikaba bibabaje, cyane cyane ko utu dutero tugwamo inzirakarengane nyinshi, zitagize aho zihuriye n’inyungu za ba Nyirabayazana. Icyiruta ikindi muri ibi byose, n’ubwo ahanini kigira ingaruka ziruta izirimo kuba muri iki gihe, kikaba ari uko yaba Perezida Nkurunziza, cyangwa mugenzi we Kagame, ngo hagira utera undi, kugirango ibi byose birangire burundu, abaturage baruhuke ubwicanyi n’ihunga rya buri kanya. Kagame we ahora anifuza gutera Nkurunziza nuko asa n’aho yabuze imbarutso, kuko mu gihe gishize yatangaje ku mugaragaro ko ari mo «kubabwa intoki». Ni nko kuvuga ati «ni ikibazo cy’igihe gusa», nk’uko iri jambo akunda kurikoresha, kandi icyagaragaye ni uko ntacyo avuga, gishingiye mu gukora ishyano, ngo yo kugikora.

Ku wa 04 nyakanga 1995, yavugiye kuri stade i Nyamirambo ko impunzi z’abanyarwanda zari zaramuhungiye muri Zayire, azazikurayo ku ngufu. Abamwumvise icyo gihe twakekaga ko ari ukwiyemera kwe asanganywe, nk’inyeshyamba yari imaze gutsinda intambara. Nyamara bwarakeye biraba, ubwo yasenyaga inkambi izi mpunzi zarimo, zimwe akazicyura ku ngufu, izindi akazitsinda muri izo nkambi nyirizina. Muri uwo mwaka na none, yatangaje ku mugaragaro ko inkambi ya Kibeho azayisenya, ubwo yaburiraga abahutu bari bayuzuyemo kuyivamo hakiri kare, agira ati «agapfa kaburiwe ni impongo». Bwaracyeye na byo biraba, impunzi z’i Kibeho azicamo abarenga ibihumbi umunani, izirokotse amasasu y’ingabo ze, zikwira imishwaro.

Ngaha rero aho abenshi bemeza ko Kagame agomba gutera Uburundi, niba Nkurunziza na we atamutanze, kuko mu by’ukuri icyamukiza uduteroshuma dukomeje kugarika ingogo mu gihugu cye ni ugutera Kagame, akamutsinda, cyangwa agatsindwa, akegama ! Ngo ababurana ari babiri, umwe aba yigiza nkana!

Amiel Nkuliza
Sweden.