Ibihe turimo : Ikibazo si kiga-nduga ; si n’icya hutu-tutsi – Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Ibihe turimo hari abatabizi, cyangwa babyibeshyaho, kuko abenshi mu bahutu n’abatutsi, baba abakiri mu gihugu cyangwa abagihunze, bagiye bibeshyera ko impamvu badashyira hamwe, babiterwa n’uturere cyangwa indorerwamo z’amoko bireberamo. Impamvu nyamukuru ituma badashyira hamwe, ngo birukane abasazi babambuye uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo, zishingiye ku BWOBA, umuco w’UBUKORONI, bamaze mo imyaka 400, bategekwa n’ingoma ya CYAMI. Uyu mucow’ubwoba n’ubukoroni utuma buri wese, mu by’ukuri, yaba umuhutu cyangwa umututsi, umukiga cyangwa umunyenduga, yikururiraho akaringiti ke, akibera «bize ngarame» ; ingaruka mbi zabyo zikaba ukudaha uburemere ibyiza byo kugira igihugucyawe wigengamo, igihugu cyiza twarazwe n’abasogokuruza.

Indwara y’ubwoba : N’ubwo abahutu n’abatutsi ubutegetsi bwa Kagame bwabagize ibikange, iyi ndwara irangwa cyane mu bahutu kurusha mu batutsi. Ubutegetsi bw’agahotoro bukorera ubu mu Rwanda, buhora bubajomba ibikwasi ko ari bo bamaze abatutsi kuva muri 59 kugeza kuri «finale» ya génocide yo muri 94. Abatutsi biyita ko barokotse imipanga y’abahutu muri 59, ubu bitoraguriye ingoma mu giteme, na bo bakoresheje indi mipanga, ntibahwema gutwerera iyi mipanga abahutu bose, n’uwavutse uyu munsi ; inyongezo yabo ikaba ko ngo bagifite ingengabitekerezo yo gutsemba abatutsi basigaye. Iyi nkeke abahutu bahozwaho ikaba ituma na bo ubwabo bikekamo abicanyi, kandi wenda nta n’inyoni bishe, ingaruka zabyo zikaba iz’uko ubutegetsi bw’abasazi bubagira ibikange, insina ngufi, abatindi nyakujya, kuko n’ufite ubwenge yize mu mashuri, atari ayo mu mihanda, iyo adafunzwe, atinya kubukoresha ahagaragara, kugirango atamenyekana ; amaburakindi akaba ari uko bajya kwihisha iyo mu byaro, mu bindi bihugu bya Afurika, n’ahandi mu rutumva ingoma : za Malawi, Mozambique, Zambiya, n’ahandi, aho abashoboye kwirwanaho mu bucuruzi, n’ubundi bakirwaye ya ndwara yitwa «BWOBA». Ayo bakoreye yose, biyushye akuya, bayagabana n’ubutegetsi bw’abasazi, bwabirukanye mu byabo, mu gihugu cyabo. Kugirango bigure, batanga ayo maturo atarangwamo umugisha wa Yezu, bakanatanga ibitambo Imana itigeze ibasaba (kugambanirana), kugira ngo bucye kabiri, batazakurikiranwa n’ingoma «yica», ikabacira imitwe iyo bayihungiye.

Umuco w’ubukoroni : Nubwo uyu muco urangwa cyane mu bahutu, kubera ko ari umwihariko wabo wo guhakwa ku batutsi, no mu batutsi b’ubu uwusangamo. Imyaka 400 abasogokuru n’abasogokuruza bacu bamaze mu bukoroni, yadusigiye icyasha gikomeye. Izi ngaruka mbi kuzitirira abahutu gusa, byaba ari ukwikunda gukabije. Ingoma ya gikoroni yagarutse ubu mu Rwanda, n’abatutsi badaturuka mu bwoko bw’abega, bagomba kuyihakwaho kugirango bagire icyo bayishituraho ; udashaka kuyikeza, aricwa cyangwa agakiza amagara ye. Ni nde wakwihandagaza, akavuga ko abatutsi bose ubu bamerewe neza mu gihugu, ngo kuko ingoma iriho ubu ari ingoma y’abatutsi ? Ari ibyo nta n’umwe wagahunze u Rwanda, dore ko umubare wabo hano mu burayi na Amerika, wenda kurenga kure uw’abahutu, baba abatarigeze baba mu gihugu kuva muri 94, n’abagerageje gukorana n’ubutegetsi bwa FPR, bukabamenesha bidaciye kabiri. Ni ya Nyakibi ngo itajya irara bushyitsi !

Indwara yabo bose : Nubwo bari mu kaga, akaga baterwa n’ingaruka mbi barazwe n’ubukoroni ba se na ba sekuru babayemo, kuri aka gasi k’i burayi na Amerika banitseho bose, ntibasubiza amaso inyuma ngo bashakire hamwe icyatuma basohoka mu bundi bukoroni bushya, bwiyambitse umwitero wa Repubulika. Indwara yabo bose ni iyo kudashyira hamwe ngo barwanye umwanzi wabo umwe rukumbi : ubukoroni bushya bw’i Kigali. Icyo bahuriyeho bose ni umuco mubi, ugayitse wo kutumvikana, kwikunda, ubugugu, ubwibone, ubusambo, gupfa ubusa, kwiyemera (abansuzugura bazamenya uwo ndi we), kutava ku izima, n’ubundi bupfapfa butaranze abakurambere bacu, batuboneye izuba.

Si bibi kwiga, kuko abiga kuri aka gasi k’uburayi na Amerika, turi benshi ; n’iyo twaba tugeze mu za bukuru ; kugura amazu na byo nta cyaha kirimo, kuko biri mu kwiteza imbere n’imiryango yacu ; gucuruza, guhinga, gushabika, kugira ibirori runaka, kuruhura ubwonko bwatokojwe n’abakoroni bombi, na byo nta cyaha mbibonamo. Ikibazo kirimo nuko ari byo byadutwaye uruhu n’uruhande, tukiyibagiza ko kwigwizaho ibyo byose bitaduhesha ubudahangarwa ku bicanyi b’ejo.

Ko umenya amazi atakiri magari nka ya yandi tuzi, kuko ubutegetsi bw’abakoroni bashya twahunze butigeze buhwema kudukurikirana n’iyo twabuhungiye, aho buca imitwe y’abo bushaka, abandi bukabateramo indwara z’ubwoba budashira, bw’uko nibatabuyoboka ku ngufu bizababyarira amazi nk’ibisusa ? Ukwiyibagiza cyangwa guterera iyo indangagaciro yacu yo kugira igihugu, uburyohe bwo kukibamo n’abacu,kugikoreramo ubukwe, kugishyingurwamo nta kiguzi usabwe nk’ab’ubu, kukigiramo ijambo, kucyumviramo misa ya mu gitondo cyangwa iya nimugoroba, kukiriramo ibyawe udakebaguza, kucyumvamo amahumbezi meza, ni ukutamenya iyo tuva n’iyotujya, ku mugani wa Kizito Mihigo, inzirakarengane yacu.

Turwanye muraramo. Ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, ndavuga ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-inkotanyi, nta we utabwanga urunuka, yaba umuhutu cyangwa umututsi, umukiga cyangwa umunyenduga. Hari uwambaza ngo none niba aya moko yombi, abayagize bose banga ubutegetsi urunuka, kubera iki baburimo, ubasanga mu mirimo ya Leta n’ahandi, ndetse n’abaturage basanzwe, bene ngofero, bakaba bakiri mu gihugu ? Igisubizo cy’iki kibazo kiroroshye : no mu gihe cy’ingoma ya cyami, abakoraga uburetwa bari bahari ari benshi, uretse ko bitandukanye n’iby’ubu kuko bo bari abahutu gusa. Bakomezaga gucinya inkoro, kugirango biborohereze ukubaho, batamugajwe n’ibiboko. Uwahakwaga ku mwami, akanamwita Nyagasani, ntacyo yamutwaraga kindi, ndetse byaranatindaga akamugabira inka, n’iyo yabaga ari ibuguma, iri buhite imupfiraho. N’ubu ni ko bimeze mu butegetsi bw’umwami mushya w’u Rwanda, Pahulo Kagame. Ibigorofani bye bimwita «His excellence» ; utabimwise, aramunyaga, yamukekamo umwanzi w’igihugu, umwanzi we mu by’ukuri, agafungwa akandoyi iyo za Kami, cyangwa mu magereza ye, ubu yuzuye inzirakarengane zitazi inkiko.

Ibyitwa «girinka» yazanye mu gihugu, ni uburyo bushya bw’imitegekere y’ingoma ya cyami, uburyo bwo guhakisha inka abahutu ngo bayoboke neza ingoma ye, bajye banamwirahira, kuko uwaguhaye inka ugomba no kumwirahira. Kugirango gahunda ya «girinka» igere ku bahutu, ntibipfa kwikora gusa ; iyo nka barayihakirwa : kuba ingaruzwamuheto ku mukuru w’akagari, w’umudugudu, kubahingira badahembwa, kubakamira inka, dore ko ari bo batunze ; bimeze nko gukora shiku ya kera ; ibi ni nako byagendaga ku bitwaga abasurushefu; byitwaga gufata igihe : gukorera ubusa kugirango ubone icyo ushaka kugeraho. Urugero mfite ntiruri kure : ubwo nari maze kuba mukuru, Data yambwiye ko isambu abana be twese twakuriyemo, yayihakiwe ku musurushefu witwaga Ruzagiriza. Kugirango iyi sambu ayibone ngo yari yarakubiswe ibiboko nk’iby’akabwana. Ibi nemeza ko byari ukuri kuko umugongo we wari imirambi y’«inkovu z’ibihe», yabayemo. Izo nkoni yakubiswe nzigereranya n’izo na njye nakubitiwe mu gihome cy’abuzukuru b’abo bagiranabi. «Umugabo ubuze ukoagira, azingira amaboko mu maguru», Ben Rutabana ; na njye nti «ubuze uko agira, agwa neza», ariko izo nzigo zombi, sinkeka ko hari aho zagiye !

Inama isumba izindi : Nubwo agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo, ntawe ukwiye guheranwa n’agahinda ke, ngo yihanukire avuge ko byamucikiyeho. Bene Gihanga twese dufite icyo duhuriyeho, gikomeye, nubwo twakirengagiza kubera ubugoryi bwacu : gukunda u Rwanda. Ukwirukana ingoma mbi ya cyami iganje ubungubu, yaruduciyemo, birasaba ubufatanye bwacu twese, abahutu n’abatutsi, abakiga n’abanyenduga, kuko iyi ngoma nta n’umwe wera wirabura, itibasiye, muri iki gihe. Ukuyirukana burundu ntabwo ari ukubinyuza mu matora cyangwa mu bundi bupfayongo. Kayibanda na Mbonyumutwa, iyo batirukana CYAMI wa kera, n’ubu aba akiganje, agikubita ibiboko, akona abo ashatse. Izi ntwari zombi tuzazishakamo, wenda tuzite amazina ajyanye n’imyumvire y’amateka yacu, atandukanye. Icy’ibanze nuko intwari nshya ziboneka ; niba zitabonetse, ingoma iganje izatwicira gushira.

Ukwirukana ingoma ya cyami y’ubu ni ugukora mu mufuka itagira ubwiko ; ni ugukoraimishinga ifatika ; ni ugutanga imisanzu mu mashyaka n’amashyirahamwe akora neza. Iyo miryango yombi igomba kugira aho ibarizwa, hatari mu byumba byacu. Abayikorera bakaba bari aho, bazwi neza, bakanahembwa, kuko ntawe ukora adahembwa. Kuki hano i burayi cyangwa muri Amerika, aho bamwe twirirwa duta igihe, hatashyirwa ibiro bya «oppozisiyo nyarwanda» ? Ikibazo si ubwinshi bw’amashyaka cyangwa ubw’amashyirahamwe; ikibazo ni imyumvire yacu, n’icyo dushaka. Icyo dushaka ni ugutaha, tukava muri aya manjwe, gutaha tutamanitse amaboko kugirango abamotsi b’umwami uganje bazayatere ikamba uko bishakiye, cyangwa twibeshya ko ngo tuzataha binyuze mu matora. Nta bitambo tugishaka gutanga muri aya matora, kuko Imana ntiyigeze ibidusaba.

Amiel Nkuliza,

Sweden.