Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n’ubutegetsi – Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Ku wa 07 gicurasi uyu mwaka, uwitwa Tewodoziya Uwamahoro yiciwe muri gare ya Nyabugogo, aho umwe mu bicanyi b’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda yamukoreyeho imyitozo yo kwica, nyakwigendera agapfa atyo, agapfa urwo baseka, urw’agashinyaguro.

Umwishi we ni umwe mu batojwe kwica n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda. Ni umwe mu nterahamwe nshya ubutegetsi bwa FPR bwahaye ubushobozi bwo kwica: interahamwe ntutsi zazimbuye imputu zahozeho, ubwo zahungaga igihugu zimaze gukaraba inkaba, mu mwaka w’1994.

Icyaha cyaviriyemo urupfu Tewodoziya Uwamahoro, ni icyaha kititwa icyaha mu by’ukuri; ni icyaha ubutegetsi bwitirira icyaha, nyamara gitunze imbaga ya benshi mu Rwanda batagira kivugira, batagira kivurira, batagira epfo na ruguru. Ni icyaha cyitwa kwirya ukimara kwa ba Ntahonikora kugira ngo bashobore gutunga imiryango yabo, yazahajwe n’ubukene n’ubutindi iterwa n’abayobozi yitoreye. Ni icyaha gikurikiranwa n’amategeko atariho, yashyizweho n’abahaze imitsi ya rubanda, barya bagahaga, bagasigaza, bagasagurira ibishingwe n’intozo zabo. Ni icyaha cyacuriwe mu bacurabwenge b’ubutegetsi bwa FPR, ubutegetsi bugizwe n’inkirirahato, zimaze gukira ubuheri no kwibagirwa iyo zaturutse.

Kwica inzirakarengane no kuzishinyagurira

Mu muco wacu wa kinyarwanda, iyo umuntu yiciwe, arasurwa; ni byo twita gufata mu mugongo; byaba na ngombwa abasigaye bakagenerwa ubufasha. Nyamara nyuma y’uko uyu mudamu w’imyaka 29 y’amavuko yishwe ku manywa y’ihangu i Nyabugogo, aho yazungurizaga ibinyobwa bidasindisha, ubuyobozi bw’igihugu, burimo ubw’ingabo n’ubwa komini ya Nyarugenge, aho kwihutira guhana umwishi wabwo no kuyagira umuryango wa nyakwigendera, bwahisemo gutumiza inkundarubyino z’ubutegetsi, ziza gushinyagurira umuryango n’inshuti z’uwiciwe. Ibi byabaye nyuma gato y’uko nyakwicwa azize abanyamurengwe, ubwo ubutegetsi bwakoranyirizaga Nyabugogo abandi bazunguzayi, bukabategeka kubyinana n’abayobozi bijuse ibya rubanda, ibyari icyunamo ubutegetsi bukabihinduramo ibihe by’imyidagaduro no kwishongora kuri ba nyakujya.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’umugi wa Nyarugenge, aho kwihanganisha abazunguzayi bari babuze mugenzi wabo, yihutiye gutanga ubutumwa rutwitsi, ubutumwa bugaragarira buri wese ko yari yabuhawe n’ibukuru; ubutumwa bw’agashinyaguro no kwishongora kuri aba ba nyakujya: «gucururiza mu kajagari ntibyemewe n’amategeko. Abakomeje kubikora, bazahanwa hakurikijwe amategeko».

Iri jambo ry’umuyobozi w’umugi wa Kigali ntaho ritandukaniye no kuburira abandi bazunguzayi ko niba bakomeje kuzunguza ibicuruzwa bitagurwa n’abahaze nka we, na bo iminsi yabo ibaze. Ibyifuzo by’aba ba nyagupfa, by’uko bashakirwa ikindi bakora, wenda bakibumbira mu ma koperative, ubutegetsi bwa FPR ntibubikozwa; ahubwo buhitamo gushushubikanya izi ngorwa no kuzifungira i Gikondo ahahoze hitwa mu ruganda rw’umunyemari witwaga Kabuga Felisiyani; ibi mu rwego rwo kugirango abakene bacike mu mugi wa Kigali, bityo usigare urangwamo abarabagirana gusa, b’i «Yeruzalemu» nshya.

Aka gashinyaguro n’ubwirasi bikorwa n’ubutegetsi bikaba ari nka bya bindi byo kwibagirwa aho twavuye, tukahatera umugongo kubera ko ngo umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa. Ibinonko iyo biri aho, bitarahura n’imvura y’umuhindo, biba bituje, nyamara iyo imvura imaze kugwa, nta n’umenya ko byigeze gukomera nk’amabuye y’amaskyogogo. Ibi si ugutega iminsi ibinonko byo mu ki, biba bitimaje ku zuba rimena imbwa agahanga, ahubwo ni ukubishishikariza kwirinda no kureba aho bikwiye kugama imvura y’umuhindo kuko, uko byagenda kose, irashyira ikagwa!

Intamenya ntibwira umugenzi

Ubwo FPR yafataga ubutegetsi muri nyakanga1994, abaturage barokotse ubwicanyi bw’interahamwe babaye nk’abaruhutse. Nyamara abenshi muri bo baje gutangazwa n’uko ubutegetsi bwari bumaze kujyaho na bwo bwashinze undi mutwe w’abicanyi b’ubundi bwoko. Icyo gihe abitwaga abalokodifensi, akazi kabo kari ako guhohotera rubanda no kubacuza ibyabo. Aba bagizi ba nabi b’indi sura bo bari banitwaje intwaro ku mugaragaro; ku manywa y’ihangu. Bari batandukanye cyane n’ab’interahamwe za kera, bari bitwaje ibibando gusa, ubwo na bo batangiraga gutozwa n’ubutegetsi kwica inzirakarengane nka ba Mahoro.

Lokodifensi, n’ubwo ntawabihamya, ngo yaje gusimburwa n’abitwa DASSO, aba bo bakaba ari abasirikari ba nyabo, ba ruharwa, barwanye urugamba, bakaza gusezererwa mu ngabo, ziyise iz’igihugu muri iki gihe. Aba basore n’inkumi bakaba bari baratojwe kurasa no kudahusha ingusho. Iyo badakoresheje intwaro bagendana mu byaro no mu migi, bitabaza indi myitozo y’amaboko bahawe, ijyanye no kwica, imyitozo batojwe nk’umwuga. Nguko uko abo bicanyi b’ubutegetsi buriho ubu batahushije ikico cya nyakwicwa, nyakwigendera Tewodoziya Uwamahoro. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Uyu mahoro, warangwaga n’amahoro mu gushakisha icyamubeshaho n’umuryango we, si we wa mbere wishwe n’abatojwe n’ubutegetsi kwica. Si n’uwa nyuma kuko ubutegetsi butoza abicanyi buracyariho; buracyanabyigamba mu mvugo yabwo isa nko kwirata ibigwi by’uko agapfa kaburiwe ari impongo: «gucururiza mu kajagari ntibyemewe n’amategeko. Abakora ubu bucuruzi bazajya bahanwa n’amategeko».

Ngubwo ubutegetsi bamwe twashyigikiye tutabuzi neza; ngubwo ubutegetsi bamwe twakoranye na bwo, twibeshya ko ngo buje guhagarika ubwicanyi bw’abandi bicanyi. Ngubwo ubutegetsi twatije umurindi wo kwica, ubwo twifatanyaga n’amashyaka yari abushyigikiye; ubwo twatizaga umurindi abagizi ba nabi, tubakekamo abana b’intama; ubwo twafungaga imihanda igihugu cyose ngo turirukana Habyarimana. Intamenya ngo ntibwira umugenzi !

Amiel Nkuliza,

Sweden.