Ibihe turimo: «Na Semana koko w’umuseminari nka Nahimana» !

Aya ni amagambo umunyapolitiki w’umunyarwanda yanyandikiye kuri email yanjye «privé». Siniriwe muvuga izina, kuko ariyizi. Uyu munyapolitiki yakoraga «allusion» ku kiganiro umunyamakuru Tharcisse Semana yagiranye na mugenzi we, Saidati Mukakibibi, ukorera itangazamakuru mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki kandi, nubwo mbona ko atagombaga kunyandikira, kubera ko atari jyewe wari wahitishije icyo kiganiro, yansabaga ko ngomba kubwira mugenzi wanjye Semana ngo ntazongere guhitisha «amateshwa» yagiranye na Mukakibibi.

Ibi yise «amateshwa», ni byo bitumye nanirwa kwihangana. Ibyo Semana yahitishije ntabwo mbibona mo «amateshwa»; ni amakuru atarangwa mo isebanya, ahubwo y’ukuri kwambaye ubusa; ni ukuri umunyamakuru akeneye kumenya, akagutangariza n’abamwumva. Abarakariye ibyavuzwe muri icyo kiganiro bakaba bafite uburenganzira bwo kubinyomoza. Byitwa «démenti» mu rurimi rw’igifaransa. Aho ikosa ryaturuka ni uko wenda uwahitishije icyo kiganiro, atahitisha n’iyo «démenti». Aha yaba akoze ishyano, kandi Semana sinkeka ko yakora iryo shyano, kuko azi neza amategeko agenga umwuga we.

«Na Semana w’umuseminari koko»! Ngarutse kuri uyu mutwe w’inkuru, uyu munyapolitiki yashakaga kunyibutsa ko Semana, kubera ko na we yize mu iseminari nka padiri Nahimana, ngo yari kunyonga ibyamuvuzweho byose. Kuba Padiri yarize mu iseminari na Semana akigayo, sinkeka ko bihanagura amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru. Padiri ni umunyapolitiki na Semana ni umunyamakuru. Ni ibintu bibiri bitandukanye, bitanashobora kugira aho bihurira. Ntihagire unyumva nabi, kuko sindi umuvugizi wa Semana cyangwa uwa Mukakibibi; icyo ndwanaho ni amategeko abakora uyu mwuga bahuriyeho; amategeko abarengera.

Padiri Nahimana ubu ni we munyapolitiki ugezweho, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali. Ni we «sujet d’actualité», kuko yubatse amateka muri politiki y’u Rwanda rw’iki gihe. Ni we munyapolitiki wagaragaje (kimwe n’abandi bake) ubutwari bwo gushaka kugamburuza ingoma y’igitugu ya Kagame, uyu na we amwereka ko atari agafu k’imvugwa rimwe, ko aho kugirango amuzengereze ageze mu gihugu, ibiruta ari uko atakinjira mo.

Nahimana atandukanye cyane n’abandi banyapolitiki bamubanjirije. Muri aba hari abo ubutegetsi bwahise bujugunya mu magereza yabwo (nta cyaha bafite), abandi ubu bakaba bagitegereje uko bizabagendekera ubwo ihangana mu matora rizaba ritangiye. Aba bo ubutegetsi bw’i Kigali bwarabaretse binjira mu gihugu nta nkomyi, kubera ko ahari bwabonaga ntacyo babutwaye. Ibi binasa n’aho ari ko bimeze, kuko iyo uhanganye n’uwo ushaka gusimbura ku butegetsi, ntumusingiza kugirango wenda niyongera gutsinda amatora azakuvungurire ku bisigazwa by’ubutegetsi yari amaranye imyaka n’imyaniko.

Ubu butegetsi, bukoresheje abamotsi babwo, bwakomeje kuririmba ko Nahimana nagera i Kigali, buzamuta muri yombi (kandi nta cyaha afite). Iri terabwoba bwari bwamushyizeho, bwakekaga ko rizatuma adatinyuka kwinjira mu gihugu. Aho buboneye ko ntacyo atinya, bwahisemo kumukumira hakiri kare. Ngiyo inkuru idasanzwe yari itegerejwe na benshi. Inkuru si uko Nahimana yari atashye iwabo, ahubwo inkuru ni uko yabujijwe gutaha iwabo. Iyo nkuru ni yo Tharcisse Semana yatangaje, afatanyije na mugenzi we Saidati Mukakibibi.

Inkuru ni iki? Inkuru si uko imbwa yariye umuntu; inkuru ni uko umuntu yariye imbwa!

Uretse uyu munyapolitiki navuze haruguru, hari n’undi wanyandikiye ariko we adafite ubukana nk’ubwa mugenzi we. Ngo Semana yari kubaza padiri Nahimana icyo atekereza kuri guverinoma yenda gushingira mu buhungiro, atabibajije Mukakibibi. Kuri jyewe, nta mpamvu yari ihari yo kubaza Nahimana iby’iyo guverinoma kuko nyirubwite yari yamaze gutangaza ibyayo. Kuba Mukakibibi yarasobanuye uko abari mu Rwanda batekereza kuri iyo guverinoma ya Nahimana, ni yo nkuru yari ikenewe.

Inkuru si uko imbwa yariye umuntu, ahubwo inkuru ni uko umuntu yariye imbwa; kuko kuba imbwa yarya umuntu ni ibisanzwe, naho kuba umuntu yarya imbwa, ni ibintu bitamenyerewe. Ibi bivuze ko inkuru atari uko Nahimana yatangaje ko agiye gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro, ahubwo inkuru ni ukumenya uko abantu babona iyo guverinoma. Semana nta handi yari gukura inkuru ifatika uretse ku munyamakuru uri kuri «terrain», utagira ubwoba bwo kuvuga ibivugirwa mu gihugu. Nkaba mbona ko yaba Semana, yaba na Mukakibibi, nta n’umwe wagombye kubatera ibuye, kuko bakoze akazi kabo, batitaye ku marangamutima, ku nyungu cyangwa ku gitugu cy’abanyapolitiki.

Demukarasi y’ahandi ikwiye kugira icyo yigisha abanyapolitiki bacu

Mu matora abanziriza itorwa ry’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, amatora azaba muri gicurasi uyu mwaka wa 2017, uhagarariye ishyaka ry’aba «Républicains» yari yamaze kumenyekana. François Fillon, nyuma gato y’uko yarimo kwitegura guhangana na mugenzi we utaramenyekana neza mu ishyaka ry’aba «socialistes», ikinyamakuru gikomeye cyo mu Bufaransa «Le Canard Enchaîné» cyatangaje ko umugore wa Fillon, Pénélope Fillon, yahembwe umushahara atari afitiye uburenganzira, umushahara w’akazi katamenyekanye neza (emploi fictif), umushahara ungana n’ama euro arenga ibihumbi 800. Ibi bibazo bikaba bigikururana hagati y’abanyapolitiki n’abaturage batora bo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Nubwo Fillon yari yamaze kwemezwa nk’umudandida uzahangana n’uw’aba «socialistes», bigaragara ko iki kinyamakuru cyabineye mo. Kugirango azahite muri ayo matora,  cyangwa ishyaka rye rizemere kumwamamaza, sinshidikanya ko bizagorana; ibi kubera gutinya rubanda itora, inafite uburenganzira bwo guhana abanyapolitiki bashobora kumenyekana ho ubuhemu, aho bwaturuka hose, haba mbere cyangwa nyuma y’amatora.

Ibi byabaye kuri «famille» ya Fillon, byaba byo cyangwa bitagize aho bihuriye n’ukuri, ntibyigeze bibabaza uyu munyapolitiki w’inararibonye. Yabifashe nk’ibisanzwe; bivuze ko yizera agaciro k’itangazamakuru ryigenga, ridakorera ku gitsure cy’ubutegetsi cyangwa cy’abanyapolitiki.

Nubwo agitsimbaraye k’ugushaka kuyobora Ubufaransa mu myaka itanu iri imbere, bigaragara ko Fillon asa n’uwemeye icyaha, ndetse yemeje ko iki cyaha kiramutse gihamye umugore we, nta mpamvu n’imwe yo kuziyamamaza mu matora ataha y’umukuru w’igihugu.

Aha nkaba nakwibaza nti kuki abakandida b’iwacu bo ibi bitabaha isomo, ngo bumve ko niba hari amakosa wenda ababonetseho, bagomba kuyafata uko ameze, uko bayumvise, ahubwo wenda bakisobanura, aho guterana amagambo n’abashyize ahagaragara ibisa n’ayo makosa ? Icyaha kiba icyaha iyo cyaguhamye, iyo kitaraguhama, urisobanura, wagirwa umwere ugakomeza kwidegembya.

Ibi bikaba bivuze ko niba Nahimana aba banyamakuru baramuharabitse cyangwa baramubeshyeye, yagombye kugira «courage» yo kubibeshyuza kugirango abumvise kiriya kiganiro batazagifataho ukuri. Niba akomeje guceceka, abanyamakuru cyangwa abagombaga kumutora, babifate bate, kandi ko bigaragara ko ari we mukandida wari umaze kubaka izina no kwizerwa n’imbaga nyarwanda muri ibi bihe bikomeye u Rwanda rugeze mo?

Ibyo ari byo byose umuntu witeguye kwiyamamariza kuyobora imbaga y’abanyarwanda barenga miliyoni icumi, kumumenya neza no kumukoraho amaperereza ahagije, biri mu nyungu z’abanyarwanda bazamutora, kuko igihugu ntikigomba gukomeza kuyoborwa n’inyeshyamba, zikibeshya ko gutegeka u Rwanda ari uko zigomba kuba zarishe benshi kurusha abatazi n’ubwoko bw’imbunda zica.

Amiel Nkuliza, Sweden.