Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR – gusa – Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Yitwa Thomas Nahimana. Ni umushi wa hariya mu Bugarama. Aracyari muto cyane, ugereranyije na bakuru be barwanira intebe yo mu Rugwiro. Ni umupadiri utariyambura uyu mwenda, ngo yinjire mu buzima busanzwe, nk’ubwacu; bw’abatariyeguriye Imana!

Kimwe n’abanyacyangugu bose, ngo agira «ambitions» zidasanzwe, zo gutegeka, zo kuba hejuru y’abandi. Kayibanda, mu madisikuru ye, mwene aba bantu yabitaga abanyarwanda bacagase «…Banyarwanda, banyarwandakazi, na mwe banyacyangugu…»!

Padiri Nahimana amaze igihe atangaje ko azajya mu Rwanda kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, mu matora yo mu mwaka wa 2017. Yagombaga kuba ageze i Kigali ku wa 28 mutarama 2016. Yaje kugira ubwoba bwo kwicwa, bwo gufungwa, asubika uru rugendo. Ubu noneho ya ndwara ya «bwoba» ngo ntakiyirangwamo. Ngo azasubukura urugendo rwe mu ugushyingo 2016. Yizeye iki, yijejwe iki, arusha iki abamubanjirije mu guhiga intebe y’akaga: Bizimungu, Ingabire, Mushayidi, Niyitegeka, n’abandi bakigerageza aya mahirwe ?

Uguhindanya ubutegetsi bw’abasajya, gusa ?

Amakuru yizewe neza, anafite ishingiro, ni uko Nahimana adashaka kuba umuyobozi w’u Rwanda. Ngo si umuswa ku buryo yakwiyahura mu rwobo rw’intare, zasamuye imikaka yazo! Yarabishakaga, ni byo; ariko aho u Rwanda rugeze ubu, aho abarutegeka ubu barugejeje – aho umwanzi ashaka – ngo ntibatanga inda ya bukuru y’uwashaka kurubirukana mo, cyangwa gusangira na bo ibyiza byarwo. Ibi Nahimana ngo akaba abizi neza; ndetse ngo akaba yarabiganiriyeho bihagije n’abacurabwenge b’iyi si, abanyagitugu b’ubundi bwoko, batanga ubutegetsi mu bihugu bikennye, nk’icyacu.

Aba ngo bamuboneye ubundi buryo bwo guhirika ingoma yica; kuyihirika bitari iby’ejo, ahubwo by’ejobundi. Kuyihindanya buhoro buhoro, akarushaho kuyangisha rubanda, iyi rubanda n’ubundi yamaze kuyanga urunuka. Aba ba Mpatsibihugu bakaba barasobanuriye Nahimana ko bazamushyigikira ntiyicwe; ntafungwe, ubwo azaba yatsinze amatora; dore ko nta kizamubuza kuyatsinda. Ukumushyigikira ngo si ingabo bazamuha zo kumurinda; ni ubushobozi bwabo butagaragarira buri wese; ubushobozi bafite bwo kotsa igitutu abayobozi b’ingoma zica, bishyiriraho uko bashatse, bakurikije icyo bashaka.

Aba banyagitugu, bakunze kwitwikira umutaka wa kidemukarasi, ngo bemereye Nahimana ko agomba kugenda yemye, akiyamamaza yemye, agatsinda amatora yemye, ariko ntarwanire kuyabyaza umusaruro, kuko ngo atamara n’icyumweru atishwe.

Aba bacurabwenge bemeza ko Nahimana atabona uko ayobora ingabo z’abicanyi, zihagarariwe n’umwicanyi mukuru, wazitoje kwica uwo ari we wese washaka kuzirukana mu birindiro by’abicanyi. Ngo ni ugutegereza gatoya abagenga b’iyi si bakazagenda runono iyo ngoma yica, bakazerekana buhoro buhoro ko abagerageje kuyisimbura, bagiye banatsinda amatora, ariko bikananirana kubera ko ba nyir’ingoma badashaka kuyirekura, binyuze muri ayo matora. Ukutayirekura ngo binafite ishingiro kuko bahita bakurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga; ngo bahita baregwa uduhanga tw’abo bamaze gucagagura, uduhanga tw’abahutu n’abatutsi, b’inzirakarengane, gusa gusa!

Twagiramungu na we, ngo ni yo «mission» yari afite

Iyi turufu yo kwirukana ubutegetsi bw’abicanyi, babinyujije mu matora ya nyirarureshwa, abazungu ngo bayitangiye kera. Ngo n’ubwo intambara ari zo zifata ubutegetsi byihuse, ngo ntibashaka gushyigikira iyi nzira kuko imena amaraso menshi. Ibi kandi ngo ni mu gihe, kuko ubwo bashyiragaho umusazi wabo ngo ntibari bazi ko uyu azateza génocide yakorewe abahutu n’abatutsi, akabataba mu nama! Ngo bakekaga ko bazamuha ubutegetsi, ntiyibasire rubanda, rutagize aho ruhuriye na bwo. Ibi ni byo kuko ukwibeshya ni ibya buri wese; ni koko ntibari bazi ko uwo musazi babuhaye ari ka kamasa ngo kazivuka mo, gashirwa kazimaze burundu! Ni ya nzira ngo itabwira umugenzi. Na njye nti: «umanika agati wicaye …»

Reka ngaruke kuri Twagiramungu. Mbere y’uko na we yiyemeza kwiyamamaza muri 2003, yakoze ingendo nyinshi nk’iza murumuna we, Nahimana. Abitwa ko bari bafatanyije kurwanya ubutegetsi bwa Kigali, bari bamubujije kugenda, ariko ababera ibamba. Icyo bamuburizaga ngo ni uko ntacyo yari agiye gukorayo, uretse guha umugisha no gushyigikira uwo bari bahanganye mu matora: «nyakubahwa» w’ubungubu, w’igihe cyose, kugeza yinaze. Si icyo gusa bagenzi be bamuburizaga kujya kwiyamamaza, ahubwo ababikurikiranira hafi, banemeza ko byarimo n’ishyari, rya shyari rituranga, ryo gutanguranwa umushi!

Icyo uyu mushi yari agamije, ntiyigeze agihishurira abitwa ko bari mu nzira imwe yo kurwanya ubutegetsi bwa mwene Rutagambwa. Ryari ibanga rye, we wenyine, yari yibitseho n’abamuhaye ubutumwa bwo kugenda. Aba ba gashakabuhake, batanga ubutegetsi mu Rwanda, bari bamwijeje nk’ibyo barimo kwizeza undi mushi wo muri iki gihe: kumurinda gupfa no gufungwa, akimara gutorwa.

Mbere y’uko agenda, Twagiramungu we yanabatse «document» yanditse, isinye, iteyeho «cachet» y’umuriro; «cachet» yo kumurinda urupfu, nk’aho ari «cachet» y’Imana. Bitabaye ibyo, umuryango we ngo ukazishyuza impozamarira abamushoye mu bicanyi bo mu Rwanda. Iyo «document», n’ubu ngo Fawusitini Twagiramungu aracyayiryamanye iwe, nubwo yataye igihe cyayo; ntikinakenewe kunguruzwa kuko nyirayo yavuye mu nzira ya ba nyir’ukuyitanga. «Document» nshya ubu ibitswe na Nahimana, umupadiri wihinduyemo umunyapolitiki, umushi wa hariya mu Bushi, aho na mukuru we Twagiramungu, avuka.

Uguhindanya ubutegetsi gusa, bimariye iki abashaka ko buvaho?

Mu by’ukuri ntacyo. Nta na gito kuri rubanda rwashize rwicwa n’inzara; kuri rubanda rugisuhuka, rugana iyo bweze; kuri rubanda rurambiwe gucurwa bufuni na buhoro. Abo bigize icyo bimariye, ni abangaba bombi, n’abandi bazaza, bazakoreshwa ngo barahindanya ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, n’ubundi bwari busanganywe icyasha. Ni inyungu zabo bwite kuko bashyira mu mifuka yabo. Ibyakabaye uruhero rw’imiti, ni uko aba babakoresha, bakwiye kuvuga, bati «nimugende mutsinde amatora, mutegeke, tuzanabashyigikira kuyobora no kubohoza rubanda, igitsikamiwe n’inkirabuheri z’abagande»!

Abazungu uko nabitegereje, ni abo kwamaganirwa kure, cyane cyane iyo biruka inyuma y’inyungu zabo bwite. Izi nyungu, n’iyo bazigeraho mu myaka igihumbi, ntacyo bijya bibabwira. Ni aba «stratèges» bo mu rwego rwo hejuru, ariko nta n’umugayo kuko bigaragara ko ibyo bagezeho byose, babibonye biyushye akuya. Ni indushyi za gashyantare. Bakora «projet à long terme», batiteganyiriza ubwabo, ahubwo bateganyiriza «le bien-être» ya bene wabo, bazavuka ubutaha. Sinzi niba nabita abanyabwenge cyangwa ubugome mu mikorere yabo; ibyo ari byo byose si nka twe tuba turwanira indonke z’ako kanya, indonke zitamara kabiri; za ndonke z’abayobozi bacu, zitagize aho zihuriye n’inyungu rusanjye z’abayoborwa.

Ubusa ngo buruta ubusabusa

Twagiramungu yarakoreshejwe, ni byo; yibwa amajwi y’amatora, yatsinze ku mugaragaro; nyamara birangira bityo; ataha amara masa, ariko atahana itama. Ibyo yari yijejwe na ba Mpatsibihugu, ni byo yabigezeho: ntiyafunzwe, ntiyishwe, n’ubwo abahotozi b’ingoma bamugeraga amajanja.

Nahimana na we nagende, asohoze ubu butumwa bwa ba Mpatsibihugu. Gutsinda amatora, azayatsinda byo, kuko abatora bazamutora biyahura, bagira, bati: «nidushaka dushire, kuko n’urwo dupfuye si ruto». Nyamara abazaba bamutoye ni bo bazasigara mu majye, ubwo uwo batoye azaba amaze kurira indege, agiye gusohoza ubutumwa bw’abamutumye. N’ubwo ntashidikanya ko azaba afite ipfunwe ry’abamutoye, azaba asize mu kaga, na we ntibizamubuza gutahana itama: gushyira mu mufuka ibya Kayizari, iby’Imana akabiharira Imana!

Nyamara ariko, reka mugarukire; naba na we; kuko ubusa ngo buruta ubusabusa. Ni byiza ko agenda, akarangiza umuhango wo kwiyamamaza; akarindwa urupfu; agatorwa, agataha «mains bredouilles», ariko yagerageje. Byagombye kuba mahire haramutse habonetse abagerageza benshi, nka we. Bazashyira bakavumbura inyungu z’ababakoresha, bakazitera umugongo, bagahitamo kubohoza rubanda ibatora, ititangiriye itama! Aba babaye benshi, bazageza ubwo bashegesha ubutegetsi bya nyabyo, bagahirika burundu ababuriho, bakibeshya ko bazaburaga abana, abuzukuru n’abuzukuruza babo, ubuvivi n’ubuvivure!

Ikiganiro kirekire nagiranye n’abarebera kure politiki y’u Rwanda rw’iki gihe, ikiganiro kijyanye n’igenda rya Padiri Nahimana mu Rwanda, murahishiwe mu cyumweru gitaha.

Amiel Nkuliza, Sweden.