Ibihe turimo : Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ?

Amiel Nkuliza

Nyuma y’aho Rudasingwa na Musonera bemeje ko ubwicanyi bwakorewe abahutu na bwo ari «génocide», impaka zabaye urudaca hagati y’abahutu n’abatutsi. Abahutu bacyumva iyo nkuru babaye nk’abiruhutsa, bibwira ko wenda igihe nikigera ababiciye na bo bazashyira bagakurikiranwa n’inkiko. Abatutsi bo babyumvise ukundi kuko abenshi muri bo – kubera ko biciwe n’abahutu muri génocide – batigeze bemera ko n’abahutu biciwe, n’ababyemera ntibatinyuka kubyita «génocide» y’abahutu, bavuga ko ahubwo bakorewe ibyaha by’intambara.

Muri iyi nyandiko sindi bugaruke ku magambo ya Rudasingwa na Musonera, kuko nta gishya kirimo, cyane ko n’ubundi «génocide» yakorewe abahutu yari isanzwe izwi, n’ubwo ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bwakunze kuyipfukirana no kuyipfobya, kubera inyungu zabwo zishingiye kuri politiki, politiki yo kwigisha ivanjiri ko habayeho «génocide» yakorewe abatutsi gusa.

Icyo iyi nyandiko igamije ni ukurebera hamwe impamvu abicanyi bamwe bahanwa, abandi bagakingirwa ikibaba. Ni nde ubakingira icyo kibaba, babifitemo nyungu ki?

Abishe Kayibanda barahanwe; abishe abatutsi barahanwe; abishe Habyarimana bo kuki badahanwa?

Mbere na nyuma y’uko FPR ifata ubutegetsi, ingabo zayo zarishe, ziraruha, zisoreza ku mukuru w’igihugu, zitembagaza inzego zose z’ubutegetsi. Abishe Habyarimana bari bazi neza ko ari yo nzira y’ubusamo yo gufata ubutegetsi, kuko inkotanyi – haba no mu mishyikirano ya Arusha – ntizigeze zishaka gusangira ubutegetsi na Habyarimana, n’ubwo uyu yari amaze gushyira umukono ku masezerano yo kubusangira na zo. Ibi ngirango zabiterwaga n’uko zari zishyigikiwe na ba mpatsibihugu, bakurikiraniraga hafi ibibera muri iyo mishyikirano.

Nakunze kwibaza impamvu ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Johan Swenen, yari abogamiye cyane ku nkotanyi, nyamara igisubizo nkakibura mo. «Délégation» ya guverinoma y’u Rwanda – nari ndimo – na yo ubwayo ntiyashoboraga kuvumbura ikihishe inyuma y’abo ba «diplomates», bari bashyigikiye inkotanyi, ku buryo bugaragara. Bamwe muri bo ntibanatinyaga kuvuga ko iyi mishyikirano itazasiga ubusa. Nyakwigendera Kabanda Célestin, mwene Munyabuhoro, wari «interprète-traducteur-français-anglais-anglais-français» muri iyo mishyikirano, iyo aba akiriho, nari kumwibutsa ijambo yambwiye turi Arusha, agira ati: «ibi byose turimo bizarangira iyi ndege duhoramo ihirimye». Ibi nzabigarukaho, nizitanca ijosi, kuko ni inkuru ndende

Habyarimana akimara kwicwa, jenoside yatangiye ubwo, abamwishe aho kuyihagarika, ahubwo bayitiza umurindi, bayitirira Habyarimana utarigeze amenya uko yagenze. Abafashe imihoro na bo ngo baramuhorera, batarigeze bamumenya – uretse kumwumva ku maradiyo – abenshi muri bo barahanwe, abandi baracyashakishwa aho bipfuritse iyo mu mahanga no mu mashyamba ya Kongo. Ubwo ni ubutabera. Nyamara abishe Habyarimana, iyo hagize ushaka kubakurikirana, intambara ihita irota, abishi be bakivuruguta mu byondo, bakavuna umuheha, bakiyongeza undi, ngo niba hari za «enquêtes» zigiye kubyutswa zijyanye n’uwamwishe, bazafunga za ambasades z’abafatanyacyaha.

Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwihariko wa Kagame, abacurabwenge be n’intagondwa z’abatutsi. Aba bose babifashwamo na ba mpatsibihugu mu kurimbura imbaga, haba muri Afurika n’ahandi ku isi, aho bateza intambara z’urudaca kugirango babone uko bacuruza intwaro zabo. Urwo rusobekerane rw’ibibazo, aho kubikemura, ahubwo barabiteza, kugirango buzuze imifuka yabo.

FPR ntiyigeze ihakana ko kuva  kuwa mbere ukwakira 1990, kugeza kuwa gatandatu mata 1994 irasa indege, abahutu ari bo benshi bishwe,  bazira ubwoko bwabo n’ubutegetsi bari bafite kuva mu 1959, aba na bo batashakaga kurekura. Gukomeza kubeshyana ngo uwishe ni uyu, uriya ntiyishe, ni inyungu z’abo bombi: abishe n’ababategetse kwica. Twebwe icyo dushaka ni ubutabera; ni uko abishe bose bahanwa, ababakingiye ikibaba bo nuko nta kundi, kuko ni bo bagena ukubaho kwacu.

Simpakana génocide yakorewe abatutsi, kimwe n’uko ntahakana na génocide yakorewe abahutu. Abagize uruhare muri izo génocides zombi bagomba guhanwa. Alison Desforges iyo aba akiriho, ni we wari guca uru rubanza rwananiranye. Imbere y’abadepite b’igihugu cye, yagize uruhare runini mu kwemeza ko habayeho génocide y’abatutsi, mu gihe bamwe muri bo bavugaga ko habaye isubiranamo hagati y’amoko yombi, abahutu n’abatutsi. Iyo Desforges aba akiriho, ndemeza ko yari guhindura inyito cyangwa agashyigikira izi nyito zombi. Ibyago ntibiza byonyine, nta n’ugenda ngo agaruke. Ipfa rye ni igihombo ku mateka yacu.

Mu Rwanda no muri Kongo, uretse kuba harakorewe itsembabwoko nyarwanda, hanabereye ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara, ku moko yombi, ibi kuva muri 90 kugeza n’ubungubu. Ibyo bintu byo kwica abantu ntibizigera bihagarara mu gihe u Rwanda rukiyoborwa n’abakoze bene ibyo byaha bishingiye ku itsembabwoko. Ibi ntibizanakemurwa n’abazungu bateza izo ntambara. Bizakemurwa na twe, ubwo tuziyemeza kwiha ijambo.
Iyo usomye inyandiko ya Mushayidi na bagenzi be (Le peuple rwandais crie justice), aba berekanye neza ko gahunda yo kurimbura imbaga izira ubwoko bwayo yateguwe n’ Abongereza n’ Abanyamerika, Museveni, Kagame n’abandi bacurabwenge b’ikibi. Aba bakinzi b’ikibaba ni bo bagishyira ibihato mu iburanishwa ry’uwahanuye indege ya Habyarimana, kuko aramutse aburanishijwe na bo bahamagarwa muri izo manza. Ibi bigaragarira mu mikorere ya Kagame, iyo avuga ko abashaka kuzikura akaboze, abashaka kugarura amaperereza y’abishe Habyarimana, azabyirangiriza. Ibyo aba avuga arabizi, kuko we ubwe ntacyo yakwishoborera, atabifashijwemo n’abafatanyacyaha be, mu gutsemba imbaga.

Ni iki Kayumba agiye kuvuga kidasanzwe?

Nubwo Kagame ahangayikishijwe n’ubuhamya bwa Gen Kayumba imbere y’abacamanza b’abafaransa, hari abakeka ko hari icyo buzahindura ku butabera bukenewe na benshi. Ibyo bazamubaza, ni ibyo basanzwe bazi. Ni ukugirango bihe akazi, kuko abazungu iyo babona akazi kagiye kubashirana, bashakisha akandi. Ngo baba bahiga amasaziro meza, igihe bazaba basukuma mu tugare no mu mazu y’abageze mu za bukuru.

Kayumba, wakunze kwemeza ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryakozwe na Kagame, nta kindi azavuga kirenze icyo; nta n’ikindi azavuga kirenze ibyo Lt Ruzibiza yatangaje muri «Histoire secrète». Ibyo, abazamubaza basanzwe babizi. Nta mpamvu yo kubitaho igihe, aho bazashakira bazakuraho uwishe Habyarimana, bashyireho undi, uzabemerera inyungu ziruta iz’uwa mbere. Icyo Kayumba wenda azabyungukiramo ni ukumuhungisha umuhiga, umwishi we, bakamuhisha mu buvumo bwabo iyo za Amerika no mu Burayi, mu rutava izuba; naho abishwe, imiryango y’abazize ihanurwa ry’iyo ndege, bakikomereza umuruho wabo. Nguko uko abazungu bateye, niba hari abari batarabamenya neza.

Ariko na none Kayumba ntazabura icyo abyungukiramo, kingana wenda n’umwenge w’urushinge: inyoroshyacyaha, kuko ubutabera bwigenga iyi nyoroshyacyaha buyiha agaciro. Abazamwumva babyita mu ndimi zabo «circonstances atténuantes». Ibi ariko ntibikuraho icyaha burundu, kuko aho bashakiye n’ubundi barongera bakagikurikirana, cyane ko inzigo y’indashima itajya ihera. Atari ibyo, Kadafi ntiyabahaye bike; yabahaye byose, abaha ubutegetsi, baza kumuzira gusa ko yabimye amariba ya peterori. Gbagbo we bamubikiye ko yabimye cacao, none bamusimbuje uwabemereye kuyicuruza. Utahiwe ni Nkurunziza, kuko na we yabimye icyambu bambukiragamo, bajya gucukura umutungo kamere muri Kongo!
«Amaherezo y’inzira ni mu nzu»

Uwaciye uyu mugani, ntaho yibeshye. Urupfu rwa Habyarimana, rwateje «génocides» zombi, sinkeka ko ruzigera ruhanagura mu mitwe inyungu z’abamwishe n’abamwicishije. Aba bombi bazi ko ari yo turufu yonyine bafite y’amakiriro. Ibisa n’imanza byaraciwe, abazishoje n’abaziburanye bose bazikiriye mo, bagura amadege, bubaka imitamenwa isi yose, bagabirwa ibikingi, bahabwa amasoko atanyuze muri «Tender board», indishyi z’akababaro ziratangwa, ntizagera ku bazigenewe, ubu bakiyicira isazi mu jisho! Ngizo inyungu z’abishi; inyungu z’ikibi, za sekibi.

N’ubwo amaherezo y’inzira ari mu nzu, ubutabera butinze nta cyo buba bukimariye imiryango y’ababuze ababo. Turasaba ubutabera bw’aba bicanyi bose. Abishe Kayibanda bahanishijwe igihano cy’urupfu, abishe abatutsi barimo guhanwa, abishe Habyarimana na bo birakenewe ko bahanwa, kugirango umuco wo kudahana ucike burundu mu Rwanda, hato hatazagira n’undi wica Kagame – dore ko ari yo kamere y’abahiga ubutegetsi – ntahanwe.

Amiel Nkuliza,

Sweden.

1 COMMENT

  1. Urakoze Cyane Kubibutsa Ko Uwakoze Icyaha Agomba Kugihanirwa Wenda Batinya Ntibazice Kagame Kuramukeneye Azabazwe Ibyo Yakoze

Comments are closed.