Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde?

Amiel Nkuliza

Thomas Nahimana ni umusore w’umupadiri wavukiye, anakorera akazi k’ubusaserdoti muri Diyosezi ya Cyangugu. Mu myaka ibarirwa ku mashyi, ni bwo yashinze Ishyaka rye rya politiki, aryita «Ishema ry’u Rwanda». Ni ishyaka risa n’irishingiye ku matwara y’impinduka zihuta cyane, dore ko abarigize ari abasore n’inkumi bakiri bato, ugereranyije n’abandi bamutanze gushinga amashyaka ya politiki, na yo avuga ko arwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda.

Nyuma y’aho atangarije ko yiyemeje kuzajya kwandikisha iryo shyaka mu Rwanda, hari ababifashe nk’urwenya, ndetse abenshi – baba abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, ndetse na bagenzi be b’abanyapolitiki – batangira guhwihwisa ko abeshya, atazajyayo, ibyo kubera ko abamubanjirije, ubutegetsi bwabataye mu kagozi (intwari madame Victoire Ingabire Umuhoza, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka…).

Icyo cyemezo Nahimana yaje kugishyira mu bikorwa, ubwo ku wa 23 ugushyingo 2016, abanyagitugu ba Leta y’u Rwanda bategekaga indege ya Kenya Airways kutamwemerera kuyinjirimo, iyi ndege ikaba ari yo yari kumugeza i Kigali uwo munsi. Nahimana n’abari bamuherekeje, barimo n’umwana w’uruhinja, nyuma y’iminsi ibiri mu myigaragambyo «pacifique» yo ku kibuga cy’indege i Nairobi, bahise bahambira utwangushye, basubira iyo bari bateye baturutse, iyo mu Bufaransa, Canada n’ahandi.

Ku wa 23 mutarama 2017, Padiri Nahimana yongeye kugerageza indi «chance» isa n’aho ari iya nyuma, yo kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, ariko na none biba iby’ubusa. Leta ya Kagame yari yamubangamiye ubushize, yongeye kwandikira inzego z’ubuyobozi bw’ikompanyi ya KLM, yari imujyanye i Kigali, kutamwemerera gukandagiza ikirenge muri iyo ndege. Ibyo byabereye ku kibuga cy’indege cya Zaventem i Buruseli, ari na ho urugendo rwo gutaha mu Rwanda rwarangiriye burundu.

Ibi byose bikimara kumubaho, Padiri Nahimana yabaye nk’ubuze byose nk’ingata imennye, noneho ahitamo gufata ikindi cyemezo rubanda yakiranye ikindi gihunga: gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro ngo ihuriwemo n’amashyaka menshi, na yo akorera mu buhungiro.

Ni nde uzajya muri iyo guverinoma, ni nde utazayijyamo ?

Mbere yo kwibaza iki kibazo, ni byiza ko turebera hamwe uburyo abakorera politiki mu buhungiro bakorana. Mbere y’uko Nahimana yiyemeza kujya mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye no kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora yo muri kanama uyu mwaka, uyu mupadiri yari yaragerageje kuvugana na bagenzi be bahagarariye amashyaka yabo kugirango bazamushyigikire ku cyemezo yari amaze gufata, nyamara abamwemereye n’abamushyigikiye muri urwo rugendo, bakaba babarirwa ku mitwe y’intoki, abandi bakaba baramwitaga umwiyemezi ndetse n’umwiyahuzi.

Ubu bwiyahuzi ngirango bagenzi be babushingiraga ko abari baramubanjirije Kagame yahise abata mu buroko, noneho bakibaza we icyo azaba arushije izo mfungwa bagenzi be, aramutse ageze mu gihugu. Hari n’urundi ruhande rwemezaga ko Nahimana yaguzwe n’ubutegetsi bwa Kagame kugirango azahe umugisha amatora, bigaragara ko Pahulo azayatsinda ijana ku ijana, akoresheje uburiganya asanzwe akoresha muri ayo matora.

Ibi bibazo byose biri hagati y’abanyarwanda bakorera politiki hanze y’igihugu bikaba ari byo bishobora gutuma buri wese yibaza niba Nahimana azabona abamushyigikira muri iki cyemezo yamaze gushyira ahagaragara, cyo gushinga guverinoma ihuriwemo n’aba bavuzwe haruguru.

Aha bikaba ntawabura no kwibaza niba bagenzi be baramuse banze kujya muri iyo guverinoma, azahitamo gushyiraho igizwe n’ishyaka rye rukumbi, cyangwa izaba igizwe n’abo yita «Nouvelle génération». Niba se ari uku bigenze, iyi guverinoma yaba ifite imbaraga zingana iki, yafatwa ite n’abafatira u Rwanda ibyemezo, ababa bayigize bafite «calibre» cyangwa «maturité politique» bingana iki, byo kumvikanisha ibibazo bishingiye kuri politiki u Rwanda rurimo kwivurugutamo muri iki gihe kibanziriza amatora y’umukuru w’igihugu ?

Ko umenya Nahimana abatsinze icy’umutwe!?

Nyuma y’uko uyu mupadiri abujijwe kwinjira ku butaka bw’u Rwanda inshuro ebyiri zose, bamwe mu banyamashyaka bagenzi be batangiye kwibaza icyatumye Kagame amubuza kwinjira mu gihugu, mu gihe yari yatangarije ba Vuvuzera be ko ntawagombye kumubuza kuza mu Rwanda kugirango akurikiranweho ibyaha ngo by’amacakubiri, yagiye akorera mu nyandiko no mu mvugo ze zitandukanye yatangazaga mu bitangazamakuru bitandukanye.

Abanyamashyaka bongera kwibaza impamvu Kagame atamuretse ngo yinjire mu gihugu, ngo ahite amufunga, nk’uko yari yabivuze, cyane cyane ko na bagenzi be bagerageje gukorera politiki mu gihugu yabataye iwa Kajwiga. Bamwe muri aba banyapolitiki twashoboye kuvugana, bemeza ko uriya mupadiri ashobora kuba yarashoboye gucengera inzego nyinshi z’abafatira ibyemezo n’ibihano Leta y’u Rwanda, ndetse n’abayishyigikiye, aba bose bagenzi ba Nahimana bakaba ngo nta n’umwe wigeze atekereza kubageraho, uretse kubandikira amabaruwa akenshi ngo badasoma.

Hari n’undi munyapolitiki wambwiye ko abenshi mu bagize amashyaka ya politiki akorera mu buhungiro, bakorera politiki mu kwandika amatangazo n’amabaruwa bandikira abayobozi b’ibihugu bikomeye, ngo bakaba mu by’ukuri batabona umwanya wo kujya kubegera ngo barebane amaso ku yandi, ibyo kubera kubura akanya k’uko baba bafite indi mirimo ibatunze n’imiryango yabo. Nahimana ngo we ibyo akaba yari yarabirenze, kuko yigiragayo akabonana n’abo banyabubasha imbonankubone, ariko na none ngo bagenzi be bakibaza aho yakuraga inkunga yo kuzenguruka isi yose ahiga abo bantu, bashyiraho ubutegetsi bwo mu Rwanda, aho bashakiye bakanabukuraho.

Izi «contacts» uyu musaserdoti yagiye akusanya isi yose, ngo zikaba ari zo zatumye Kagame annya mu bihu, agatinya kwikorereza uwo mupadiri w’inzanduka. Undi munyapolitiki yanyumvishije ko Padiri Nahimana ngo afite «soutien» ifatika y’i Vatikani, kubera ko Kiliziya gatolika ngo ari yo nzira y’ubusamo ishigaje yo guhirika ubutegetsi bwa Kagame, bwakunze kuyikoma kuva bwajyaho mu myaka 22 ishize. Atanga urugero, uyu munyapolitiki ntiyatinye kwerekana ko n’uwahoze ari perezida w’Uburundi, Jean-Baptiste Bagaza, na we yahiritswe na Kiliziya gatolika nyuma y’igihe ayitoteza no kwikoma abayoboke bayo. Izi «spéculations» z’aba banyapolitiki, zaba zishingiye k’ukuri, cyangwa ku iraguzamutwe, «wait and see», ku mugani wa wa wundi!

Ibyo ari byo byose, byaba ukuri, kutaba ko, Padiri Nahimana arasa n’ubakubise icy’umutwe, baba abanyamashyaka bagenzi be, yaba na Leta ya Kigali, ihora ikangata ko ngo uwo mupadiri atari mu bashobora «guhungabanya umutekano w’u Rwanda». Uguhungabanya umutekano kuri Kagame ni umuntu uwo ari we wese watinyuka kumuvana ku ntebe y’ubutegetsi akoresheje amatora adafifitse, kuko azi neza ko yemeye ko aya matora akorwa mu mucyo, atayabonamo na 1%, ingaruka yabyo ikaba wenda iy’impinduka zikomeye, zirimo kwibasira aba «dictateurs» bo mu bihugu bya Afurika muri iki gihe.

Inama isumba izindi: findi findi ngo irutwa na so araroga!

Abakora politiki yo gushakisha uburyo bahindura ibintu mu Rwanda, bakwiye kwifatanya na Padiri Nahimana, bakemera bose kwinjira muri guverinoma yifuza ko yakorera mu buhungiro. Iyi guverinoma iramutse yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka bose, hagashyirwaho inzego zose, zaba urwa «parlement», n’izindi nzego za ngombwa, iyi guverinoma yagira ingufu kuruta ko Nahimana yashyiraho igizwe n’ishyaka rye ryonyine cyangwa yaba afatanije n’abo yita ko bagize «Nouvelle génération». Ibi, n’ubwo bishobora gusenya ariya mashyaka atanu yari yarishyize hamwe, byagira akamaro kurusha ukwironda kwa bamwe kw’abagize amwe mu mashyaka yo hanze, bumva cyangwa bibeshya ko gushingira ishyaka inyuma y’igihugu bigira perezida uwarishinze, nyamara aba bose bakirengagiza ko perezida w’u Rwanda aba ari umwe rukumbi, kandi ari ufite igihugu.

Nahimana na we, n’ubwo yaba yibwira ko atsinze icy’umutwe bagenzi be cyangwa ari we watekereje iki gitekerezo cyo gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro, bagenzi be baramutse bamwemereye kwifatanya na we, yagombye kwemera kwicisha bugufi hakabaho ubuyobozi bwumvikanyweho n’aba bose, batamutorera kuyobora iyo Leta akabyakira atyo, kuko ni yo demukarasi twese turwanira, tunifuza.

Icyo gihe wenda havuka ikindi kibazo cy’ibifi binini bisanzwe bishaka kumira udufi dutoya, mu kurwanira imyanya yo mu bushorishori, nyamara icyaba gikwiye nuko buri wese yarebera hamwe inyungu z’igihugu n’ubushobozi bw’umuyobozi, bushingiye ku bushishozi, uburambe cyangwa ubunyangamugayo. Nguwo umusanzu wange, njye nta myanya nifuza mu butegetsi, bwaba ubwo mu Rwanda cyangwa ubwo hanze yarwo. Ibyo ari byo byose, «bravo» kuri P. Thomas Nahimana, wanditse amateka mu gutera ubwoba ubutegetsi bw’igitugu, yitwaje Ishapule n’uruhinja rutagira amasasu!

Amiel Nkuliza,

Sweden.

2 COMMENTS

  1. “Egos- ndi igabo – zamunze abo banyapolitike sinzi niba zatuma bagira humilité yo kwemera iyo initiative. Nahimana se we, araproposa initiative yakwigirwa hamwe n’abandi cyangwa ni decision ye unilatérale yo gukora gouvernement ye n’abemeye ku mujya inyuma? Aliko ayo mashyaka atarashoboye no guhulira kuli principe pratique yo kwanga mandat ya gatatu ya Kagame, ngo wenda kiba ikintu kimwe bemeranyijweho….Niba ali mégalomanie cyangwa ambition obsessive yo gutegeka ili muli abo banyapolitike, nonese bo barusha iki Kagame niba bashobora gupfa ibintu bitanaliho?
    Amaherezo bizaba ibya wa wundi ngo: the devil you know( Kagame) is better than the one you don’t know( démagogue politicien ugaragaza indices za obsession de pouvoir ataragira concrètement sur terrain)

Comments are closed.