Ibihe turimo: P. Nahimana azagenda cyangwa aracyaseta ibirenge ? – Amiel Nkuliza

Padiri Thomas Nahimana

Ibihe turimo birakomeye; si ibya demukarasi nk’uko abenshi bashobora kuba babikeka. Padiri Nahimana yari yarasezeranije abakunzi ba demukarasi ko ku wa 28 z’uku kwa mutarama, azaba asesekaye mu Rwanda, kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu, yo muri 2017. Ko umenya atakigiye? Ntakigiye kuko aracyaseta ibirenge: ategereje ko Leta y’agatsiko, asa n’aho agiye guhangana na yo, ngo imwemerera imishyikirano, na ko ibiganiro. Ibiganiro by’iki niba we n’ishyaka rye bumva bagiye guhangana na yo mu matora, niba bagiye koko gukora demukarasi mu gihugu?

Ibihe turimo ntibyoroshye kuko bigaragara neza ko Padiri Nahimana yagize ubwoba bw’ingoma «yica». Ntashaka kwijandika mu bitamureba, mu bitari ibye, mu bitazashoboka, mu matora adaciye mu mucyo, amatora adashoboka ku banyagitugu, bifatiye ubutegetsi bakoresheje imiheto yabo.

Ibihe turimo byabara uwariraye kuko imiheto n’abarashi byarabuze. Ya madolari ibihumbi icumi yashakaga kugirango ahirike ingoma «yica», yabuze uwamuha n’isantimu. Kandi ni mu gihe abakayamuhaye, bafite izindi gahunda, zitari izo gutaha: kugura amazu i burayi, muri Amerika, n’amamodoka meza yo kwirandisha. Ku bwe wenyine ntaho yakura imbaho n’amatushi yazo, kuko muri Kiliziya y’i Le Havre habamo divayi yonyine, yacuraga abakirisitu baho, mu misa yo ku cyumweru!

Ibihe turimo biragoye niba yiyemeje kugenda; kugenda bivuze gucinyira inkoro ubutegetsi avuga ko arwanya. Niba ntaho agiye, aracyaburwanya. Azagenda cyangwa ntaho azajya? Kuri jyewe, ntaho akigiye, nta n’aho akwiye kujya, ntacyaba kimujyanye niba atagiye gufungwa nk’abamubanjirije, ubwo bageragezaga na bo kugenda. Nta kizaba kimujyanye niba azaba ari inkehwe, niba azaba ari Nyakamwe nka Mushayidi na Ingabire, babuze ababatera inkoni mu bitugu. Nareke Ntaganzwa na Akishuri bagende, ni bo bazi iyo ngoma cyane, ni bo ba nyagupfa, ba nyagukira. Ariko se bo barashaka gupfira iki ?

Ibihe turimo birakomeye niba Padiri Thomas Nahimana yaratangiye gusingizwa n’ibinyamakuru bikorera ingoma «yica». Ibisa na «opposition» nabirekere Frank Habineza. Ni we uzi gukirigita ingwe, ni we uzi icyo ashaka: umwanya wa senateri, utagize aho uhuriye n’ibisa n’umurongo w’ishyaka rye. Kugenda nabirekere «Green Party» kuko ubutegetsi buzi icyo buyishakaho: kuyigira ibendera mu matora ataha, kuko ubutegetsi bunigagura, bukanarigisa abari mu bushorishori bw’iri shyaka, umuyobozi waryo asa n’ubiha umugisha, aho kubyamagana ashize amanga.

Ukugenda kwa Padiri Nahimana nabirekere abambari ba FPR-Inkotanyi, babeshya ko bari ku isonga rya «opposition», nyamara ari abagambanyi kabombo. Nabareke bagende kuko ibisa no gukora demukarasi ntibizabananira: guhunahuna imbehe y’agahe gato. Ukugenda kwa Nahimana nakurekere abagambanyi ba mucuti wanjye Mushayidi, ubu baganje mu ngoma iganje, babikesheje kumuhakishwa.

Ibihe turimo birakomeye kuko FPR si iyo guhangarwa muri iki gihe. Abayigize bateye ubwoba uwo ari we wese, yaba uyirwanya n’utagize icyo ayiziho. Abitwa abahutu bo bashaka kuyikora mu manwa, umenya batazi «leur prédateur»; baravomesha akayunguruzo. Kuyihangara ni uguhiga imyanya ; ni ukudakangura inzoka yisinziriye, ni ukudakanga Rutenderi, ni uko, nta kundi.

FPR yifatiye ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, abashaka kuyambura ubu butegetsi sinzi ikindi bazaba bitwaje, kitari uruhembe nk’urundi. Ibiganiro cyangwa imishyikirano na nde, ko haganira uwatsinzwe cyangwa uwenda gutsindwa n’urugamba? Habyarimana iyo bitagaragara ko yari mu batsindwa, haba mu ntwaro no muri politiki, ntiyari gushyikirana n’abasazi; n’ubu aba akirwana, kugeza ku wa nyuma, uretse ko ari na ko byamugendekeye.

Ibihe turimo birakomeye nubwo ahari nta we ukwiye kuvuma iritararenga: reka wenda tumureke agende, ariko se agendane iyihe «stratégie»? Ni ya yindi itavugirwa mu ruhame nk’iya FDU-Inkingi? Ni iy’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubungubu? Ko umenya ahubwo ari iyo kubukeza? Inama isumba izindi: abo bajyanye ni bande, «calibre»yabo ni iyihe? Biteguye gufungirwa rimwe, bagasimburwa n’abandi mu magereza, bityo bityo, bamara kuyuzura ba gashakabuhake, basanzwe batanga ubutegetsi mu Rwanda, kubera inyungu zabo, bakaba ari bwo bagira icyo bakora? Abo tuganira kenshi, bakunze kumbaza, bati: «ariko ubundi mushaka iki, ngo tubafashe»? Igisubizo ntigikunda kumba hafi, kuko ndi muri benshi batazi icyo dushaka koko. Turashaka gutaha, ariko ntituzi kubisobanurira neza abakaduhaye imbaraga zo gutaha.

Ni nde witeguye kugwa mu ntege Nahimana, ubwo azaba yajugunywe mu rwobo rw’intare zishonje, agafata «la relève» y’ishyaka Ishema ry’u Rwanda? Nkeka ko ntawe, kuko iyo aza kubaho, aba yaranabayeho, ubwo Ingabire na Mushayidi biyemezaga guhara amafiriti n’imishito by’i Burayi, bagahitamo imirongo y’amamininwa y’ibishyimbo mu magereza yo mu Rwanda. Bari intwari, nuko babuze abo batabarana.
Gukora demukarasi mu Rwanda ntaho bihuriye n’amagambo meza Padiri Nahimana akoresha mu biganiro bye; si «philosophie» n’ikinyabupfura yize mu isominari ntoya n’inkuru, cyangwa amategeko yize iyo za Rouen, mu Bufaransa. Gukora demukarasi mu Rwanda rw’iki gihe ni ukuba uzi amategeko y’ishyamba, kuko FPR na yo ni yo igikoresha. Demukarasi ni ukuyirwanira, ntabwo itoragurwa mu mihanda ikubuye yo mu mugi wa Kigali, cyangwa mu biganiro ngarukakwezi n’abanyamakuru, bakeza ingoma y’«igisuti».

Ibihe turimo birakomeye, niba ugiye. Ni urugiye kera ruhinyuza intwari. Ariko niba ugiye koko, ntuzibagirwe ishapule ya Rozari n’iy’Impuhwe z’Imana, kugirango «Malayika urinda abanyapolitiki» azakube hafi. Uzitwaze n’amakanzu yo guhinduranya, ubwo uzaba urimo gusoma misa muri gereza nkuru ya Kigali cyangwa iya Kimironko (niba bazatuma uyisoma, batakureze ingengabitekerezo). Umunyepolitiki wapfuye, wafunzwe burundu, ntaba akiri umunyepolitiki wa nyawe; w’ibihe bizaza; nka we; wowe nyine; wowe, wenyine.

Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza, Sweden.