Ibihe turimo: Politiki ya FPR yo guhembera irindi tsembabwoko imaze iki?

Amiel Nkuliza

Imyaka ishize ari 22 ingoma ya Kagame iganje. Ubwo yimaga mu mpeshyi ya 1994, abatutsi n’abahutu barokotse génocide – dore ko abatwa bo ngo baticiwe – bose bariruhukije, bati: si twe twabona ingoma y’abicanyi (ngo y’abahutu), igiye nk’ifuni iheze. Nyamara uko byagenze nyuma gato, nyuma y’iyi myaka yose, ribara uwariraye; ribara umupfu; umupfu wapfuye ahagaze. Mu gihugu cye.

Ribara uwapfuye agihagaze kuko uwagiye we, nta nkuru aba akibara. Ababara inkuru ni twebwe; twebwe twarokotse iyo génocide, tutemerewe kugira icyo tuyivugaho. Nyamara umenya nta n’ukwiye kutubuza kuyibuka cyangwa kuyivuga, kuko n’abacu yarabahitanye, haba mu gihugu no muri Kongo; n’ubwo ibyitwa Ibuka n’ubutegetsi ikorera, ibi batabikozwa.

Umutwe w’iyi nkuru ugana akariho: politiki yo kwenyegeza irindi tsembabwoko imaze iki, igamije iki ?

Amatwi arimo kumpa amajwi y’abiyise abahagarariye abacitse ku icumu ry’abahutu. Amagambo abava mu kanwa, ntawatinya kwemeza ko ateye icyoba, impungenge. Ntawe utahamya ko amagambo yabo agamije kugarura inzangano hagati y’abahutu n’abatutsi, bari bagihomahoma ibibyimba, biganisha ku bwiyunge hagati yabo.

Perezida n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, ntibatinya kwifata ku gahanga mu guhamagarira aya moko yombi kongera kumarana. Dr Bizimana Jean-Damascène, ati «abasaza bagifungiwe mu magereza yo mu Rwanda ntibagomba gufungurwa kuko bagifite ingengasi ya génocide». Ngo barekuwe, bakwanduza urubyiruko basize hanze. Mugenzi we Dusingizemungu na we, ati: «abarokotse génocide baterekwa inzoga n’abayobozi (b’abaparimehutu), bigira abana beza, aho gukurikiranwa n’ubutegetsi». Ibi byo bisa nko kwivamo nk’inopfu.

Aya magambo y’izi ntiti zombi, ntaho ataniye n’aya mugenzi wazo Dr Mugesera, yavugiye ku Kabaya mu mwaka wa 1992, ari na yo afungiwe ubuzima bwe bwose. Muri kiriya gihe Mugesera yahamagariraga abahutu gutsemba abatutsi, abandi ngo bagasubizwa iyo za Abisiniya, aho baturutse. Dusingizemungu na Bizimana, na bo barimo guhamagarira abatutsi kwihorera ku bahutu babiciye. Iyo basubiramo amagambo nk’aya, bisa no kwirengagiza ko icyaha icyo ari cyo cyose, aho gikorewe hose, aho wakihisha hose, kigeza aho kigakurikiranwa, ndetse kigahanwa. Bisa no kwirengagiza ko kuririmbira ubutegetsi, ugamije indonke, ari uguta inyuma ya Huye, cyane ko bizwi neza ko nta butegetsi bw’iwacu bujya butera kabiri. Iyo buhirimye, buhirimana n’ababubyiniraga bose. Abo ni abo ba Mugesera, Dusingizemungu, Bizimana n’izindi ntore, zica umugara.

Kuki hatavugutwa umuti w’ubwiyunge, aho kuryanisha amoko?

Iyo umuntu yitegereje aho ibintu bigana ubu mu Rwanda, uwo ari we wese ukunda uru Rwanda ahita abona ko igihe cyo gutanga umuti umirika, cyangwa usharira, cyari kigeze, kuko uburwayi bw’abayobozi bacu busa n’ubwabaye akarande. Uyu muti nta wundi, uretse uw’imbabazi rusange hagati y’amoko yose, yicanye. Ni umuti wanyobwa n’abakiriho; biyumvamo ko bagize uruhare urwo ari rwo rwose mu bwicanyi bwayogoje igihugu cyacu; ubwicanyi bwakozwe mu rwego rwo guhiga ubutegetsi no kumenesha abari babusanganywe.

Ugutanga imbabazi rusange birarebwa cyane cyane n’abayobozi ba FPR, bayobowe na Kigenza wabo, Paul Kagame. Yaba we n’abo yasimbuye ku butegetsi, bose nta mudacumura ubarimo. Ni abicanyi bahotoye rubanda, bagamije kugera ku ntebe yo mu Rugwiro. Aba bombi bakoze ibyaha by’itsembabwoko n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Byose ni ibyaha bishingiye k’ukwica, nubwo abicanyi b’ubu bagikingiwe ikibaba n’amategeko mpuzamahanga, amategeko ya ba Gashakabuhake, bagamije indonke zabo bwite.

Ugukomeza gushyira imbere iturufu ya «génocide yakorewe abatutsi», n’ibindi binyoma bigamije kubeshya amahanga, ntaho byageza u Rwanda n’abayobozi barwo muri iki gihe. Iyi ndirimbo itakigira abayikiriza, indirimbo ya «génocide yakorewe abatutsi», ntaho itaniye no kugosorera mu rucaca, kuko ikibazo abanyarwanda bafite muri iki gihe ntaho gihuriye n’amoko yicanye. Ntaho bihuriye kuko ayo moko yombi ashonje kimwe; arasuhuka, agana aho byeze; arimo guhunga umudari uyugarije, arahunga ruzagayura yabatijwe «Nzaramba», iyi yatewe n’ubutegetsi bwimakaje abaswa, imiyoborere mibi (Ingabire M. Immaculée). Ubutegetsi bwiyemeje gusonjesha rubanda, rubategeka guhinga no kurya akataribwa, ntacyo bwamarira n’ababuri ku isonga.

Uwagaruka ku mbabazi rusange

Imbabazi rusange ni Kagame ugomba kuzitanga; ariko na we akaziha. Mbere yo kuzitanga, akwiye kugisha inama abize amategeko neza, amategeko atari ay’ishyamba; amategeko atari nk’aya Bizimana w’umuhezanguni; amategeko ashingiye ku buhashyi. Amategeko yarenze ihôra n’ihohotera. Aya mategeko yizwe neza, yanagera kuri benshi: abagifungiwe itsembabwoko n’abafunguwe, bagikora uburetwa (TIG); abafunguwe n’inkiko mpuzamahanga, nyamara bakaba barabuze amajyo. Aba bo bahawe izo mbabazi, bahitira mu Rwanda, imbaraga bakoresheje barusenya, bakongera kuzikoresha barwubaka bundi bushyashya.

Izi mbabazi Kagame nazitanga, azaba yikijije rubanda na Ibuka yashinze; abo yayishinze bafatwe n’ikimwaro; bakurikiranwe n’inkiko ku byaha bitajya bisaza, nk’ibyo Mugesera akurikiranyweho n’inkiko z’abatsinze. Kagame nazitanga, na we azaba yitanze; azitwa imfura y’i Rwanda, yihe agaciro ahora aririmba. Azaba ahaye agaciro na Nyiramongi, Cyomoro, Ange na Ian, barye ibyo se yasahuye nta we ubahagaze ku gahanga. Nazitanga, azirongorera umugore atuje; adakanaguzwa amaso ko agiye gushyikirizwa La Haye, rwa rukiko rwashyiriweho abatsinzwe!

Nazitanga, tuzisubirira iwacu twemye, tujye kwinywera urwagwa rw’umwikamire n’inturire iyo mu Kabagari k’iwacu; tutikanga abatubwira ngo «ngwino tugire icyo tukubaza, urahita utaha», nyamara ugiye ari nka za hene z’umukumbi! Blair, Buffet n’ibindi bisambo, ntibizongera kutunyaga ibyacu; ntaho tuzahurira na «Nzaramba» ukundi. Tuzahinga tweze, dusagurire n’amasoko.

Ababeshya Kagame ko atanze imbabazi rusange yaba «yikwegeye» ni abaswa muri politiki. Ari ibyo, Mandela ntiyari kuvuka; ntiyari gusaza akiri «une légende». Ni byo isanduku ya Leta yabaye isibaniro ye bwite. Iyi sanduku ntigira imbabazi ni byo, ariko ntigira n’inzigo. Ibyayisahuwemo ni amabyi ya shitani; nta mabyi, nta n’ibibabi; byose ni amazirantoki matabwa. Kuyakaraba ntibisaba amasabune ahambaye; ni icyuhagiro giterwa abanyakaboko karekare bose : abo mu butegetsi bw’ubu n’abo bwirukankanye, kibuno mpa amaguru.
Nguwo umuti w’u Rwanda; umuti w’u Rwanda si amatora; si amashyaka aruta uburo buhuye. Ni umuti witwa «Amnestine»; ibindi ni amagambo ; ni ukurangaza rubanda; ya rubanda yokamwe n’akaga; akandare gaterwa n’abategetsi bikunda.

Amiel Nkuliza,

Sweden.