Ibihe turimo: «Ubutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima» – Amiel Nkuliza

N’ubwo aya magambo mbaye nk’uyiyitirira, si ayanjye; ni ay’umuharanizi w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, w’icyatwa, wagaragaje ubwitange bw’indashyikirwa. Ni ay’umugabo witwa Joseph Matata, w’intwari, uzwi mu Rwanda mu miryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Cladho, n’iyindi. Anazwi cyane mu matangazo ahitisha kenshi, ayanyujije ku rubuga rw’umuryango ayobora muri iki gihe, na none urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, «CLIIR: Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda». Uwagenekereza mu kinyarwanda, ni nko kuvuga «Ikigo gishinzwe kurwanya umuco wo kudahana no gupfukirana ubutabera nyakuri mu Rwanda».

Gusubiramo aya magambo ya Matata, bisaba guhozaho mu kwibutsa ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda ko bwari bukwiye kuyatekerezaho ku buryo buhagije, bukareba akamaro n’uburemere bwayo, kuko ubu butegetsi bumaze imyaka irenga 22 buyirengagiza. Kuyirengagiza buri mwaka, iyo hibukwa génocide nyarwanda yabaye muri mata 1994, ntaho bitandukaniye no kwicukurira urwobo. Kwirengagiza aya magambo akomeye ya Matata ni ugupfukirana abaturuka mu bwoko bw’abahutu, na bo bakorewe itsembatsemba, ubwo ingabo za FPR zihôreraga aho zanyuraga hose, mbere na nyuma yo gufata ubutegetsi, zikoresheje uruhembe rw’umuheto.

Kuki hakirengagizwa ukuri?

Iki ni ikibazo buri wese ushyira mu gaciro yagombye kwibaza, yaba umuyobozi cyangwa umuturage usanzwe, witegereje neza amarorerwa y’ubwicanyi yabaye muri mata 1994. Ni byo koko génocide yo muri mata 1994 yari igamije gutsemba abatutsi. Ubihakana ntituri kumwe. Nyamara icyagaragaye ni uko abicanyi, ubwo bakekaga ko bamazeho abo batutsi, baje kwirara no mu bahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, ndetse n’abaturukaga mu turere two mu nduga, aho abari bagize ubutegetsi bwa Habyarimana bavugaga ko na bo bari ibyitso by’inkotanyi. Aba bishwe mo benshi, kandi mu by’ukuri bari inzirakarengane, nk’uko n’abatutsi bicwaga icyo gihe na bo baziraga ubusa. Aba bari bariswe abanyenduga, kimwe n’abandi bagiye bicwa za Bugesera, Kibungo, Kigali, Byumba, Gitwe (inama y’i Gitwe) n’ahandi, ntibishwe n’interahamwe gusa, kuko n’ingabo za APR zaje kubiraramo ziratsembatsemba, ibi mu rwego rwo kwihôrera uretse ko n’ubundi ingabo za APR zari zaratangiye kwica kuva mu 1990. Interahamwe zari zigabije aba bantu zica, zo zarahanwe, inyinshi muri zo zikaba zuzuye mu magereza yo mu Rwanda, mu gihe izindi zarekuwe nyuma yo kwemera ibyaha, n’izitaragize aho zihuriye na byo. Nyamara abasirikari b’inkotanyi, ubwo batsembatsembaga iyi mbaga yose yari yarokotse imipanga y’izo nterahamwe, ntibigeze bakurikiranwa cyangwa ngo bahanwe n’ubutegetsi buriho ubu; yemwe nta n’ubwo bibukwa muri mata ya buri mwaka, nubwo na bo ari cyo gihe biciwe mo.

Kuki rero kubibuka bikiri ingorabahizi ?

Kubibuka ni agatereranzamba ku butegetsi bwa FPR kuko bubibona mo inzitizi zikomeye, inzitizi zo kwishinja ibyaha by’intambara, na byo bihanwa n’amategeko, iyo hagize ubikurikirana. Niba bwemeye ko abo bantu na bo bibukwa, kandi barishwe n’ingabo zabwo, bivuga ko na bwo bukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, wenda kitari icya génocide yakorewe abahutu, ariko wenda icyaha cy’itsembabahutu. Ikigaragarira buri wese ni uko abapfu b’u Rwanda bose bagombye kwibukwa kimwe, wenda inyito y’urupfu bazize ikaba ari yo yakwitwa izina ubutegetsi bushaka, ariko na bo bakibukwa, cyane cyane ko «yaba uwazize génocide, cyangwa ukwihôrera, bose bari abavandimwe», Kizito Mihigo. Ngibyo ibyo Matata akomeje gusaba ubutegetsi bw’u Rwanda, kugirango bushyire mu gaciro, bwo gukomeza kwikururiraho akaringiti, bwipfukirana mu maso, bupfukirana n’ukuri kwambaye ubusa.

Ikindi gituma aba bantu batibukwa

Ni uko ubutegetsi bwa FPR, mu by’ukuri bushingiye ku ukwirebera mu ndorerwamo y’amoko n’ihôra. Byumvikane neza ko ubutegetsi bwa FPR bugizwe n’umubare munini w’abatutsi, aba bakaba bumva ko bagomba kwihimura ku bahutu, babirukanye mu myanya y’ubutegetsi bari bafite mu myaka ya za 59. Ni na yo mpamvu ingengabitekerezo ya FPR yemeza, nta gushidikanya, ko génocide y’abatutsi yatangiye muri uwo mwaka, ubwo abatutsi bameneshwaga n’ubutegetsi bw’abahutu. Ibimenyetso bishingiye ku ihôra ntibibuze kuko n’Ikibuga cy’indege cy’i Kanombe, cyari cyaritiriwe Perezida Gerigori Kayibanda, ubutegetsi bw’inkotanyi bwasibye ayo mateka, kugirango azagende ruhenu. Perezida Mbonyumutwa na we wari ushyinguye i Gitarama mu mugi rwagati, nk’ikitegererezo cy’uwazanye demukarasi mu Rwanda, na we yataburuwe n’ubutegetsi bw’inkotanyi, ku buryo aho bwimuriye imva ye, kugeza ubu hatazwi neza. Aha simvuze wenda undi muperezida w’umuhutu, Yuvenali Habyarimana, na we ushobora kuba yarazize urw’ihôra. Uretse izi nzika z’uruhererekane, n’imihanda yari yaritiriwe abayobozi b’abahutu icyo gihe, yose yahinduwe amazina n’ubuyobozi bwa FPR, amabara y’ibendera ry’igihugu, ryari ryemewe mu nteko ya Loni, na yo yahinduwe n’ubutegetsi bw’inkotanyi, ikirangantego cy’igihugu na cyo byabaye uko; ibi byose bikaba byarakozwe mu rwego rwo gusibanganya amateka y’ubuyobozi bwiswe ubw’abahutu, Leta ya FPR ikomeje kwita amateka ya Parmehutu n’abaparimehutu, amateka ngo agomba kurandurwa burundu, nk’ifuni iheze.

Ubutegetsi bushingiye ku ihôra nta cyo bwamarira abo bwita ko buhôrera.

Ubwo FPR yafataga ubutegetsi muri nyakanga 1994, amahame yayo yari atomoye neza: kwirukana ubutegetsi bw’abicanyi no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Nyamara uko ibihe byagiye bisimburana, inyungu z’ubutegetsi zagiye ziganza kurusha inyungu za rubanda, rwari rufite inyota y’ubumwe n’ubwiyunge, cyane cyane ko nta n’icyo rwapfaga kigaragara. Ingero zo kwihôrera ni nyinshi kuko hari uturere tw’u Rwanda tutabayemo génocide, kubera abayobozi batwo babigize mo uruhare rukomeye. Muri komini Giti yo mu cyahoze cyitwa Byumba, nta mututsi n’umwe wahaguye. Ibi si uko nta bahutu bari bahari bo kwica abatutsi, ahubwo byatewe n’uwahoze ari umuyobozi w’iyo komini, Edouard Sebushumba, wakumiriye ubwicanyi aho bwari guturuka hose. Ku wa 23 mata, ubwo ingabo za FPR zageraga muri iyo komini, zahatsembye abahutu batigeze bica abatutsi bari batuye muri Giti, mbere yo gusoreza ku bihaye Imana bo mu iseminari nto yo ku Rwesero. Ibi byagaragariye uwo ari we wese ko gahunda ya FPR yari iyo kwihôrera ku bwoko bw’abahutu, n’iyo aba baba bataragize icyo bakora cyitwa icyaha cya génocide, cyangwa ikindi gihanwa n’amategeko yari asanzweho.

Mu kwezi kwa munani 1994,

Ubwo major Ukurikiyeyezu, wari warahungiye muri «zone turquoise» ku Kibuye, yiyemezaga gutaha iwe muri komini Bulinga, abasirikare b’inkotanyi bamwiciye hamwe n’abo bari kumwe, babarashe urufaya mu kigo cya gisirikare cy’i Gitarama. Reka wenda tuvuge ko Ukurikiyeyezu yari umwe mu basirikare bakuru b’ingabo zatsinzwe, akaba wenda ari cyo yari kuzira, n’ubwo na we nta mpamvu yari ihari yo kubimuziza, kuko icyaha ari gatozi; ariko se abaturage basanzwe bari kumwe, bitahiraga mu mago yabo, bazize iki: abagore, abana, inkumi, abasore n’abasaza? Aba bose bakwiye kwibukwa buri mwaka muri mata, kugirango intabaza ya Matata irusheho kumvikana. Atari ibyo, nk’uko iyi nararibonye ikomeje kubivuga, «ubutegetsi buvangura abapfu babwo, bwamarira iki abakiriho»?

Ibi bihe turimo by’icyunamo biradusaba twese guhagurukira rimwe no guhindura ingendo, tukarwanira ukuri Matata yakomeje gushyira imbere, aho guterera agati mu ryinyo, twibwira ko ngo abafashe ubutegetsi, bakoresheje intwaro, bazagira icyo bahindura mu myumvire yabo. Igitutu ni icyacu twese twarokotse ubwicanyi, bwaba ubw’interahamwe cyangwa ubw’inkotanyi, zikomeje gutsemba n’abo zavugaga ko ngo zarwaniraga kurokora.

Ibivugwa muri iyi «video» yo mu nsi, biduhe ingabire yo kurwanira ukuri, ubutabera, kwamagana ikibi, ubwibone, ivangura n’irondakoko, aho byaturuka hose. Ni ijambo Matata yavugiye i Buruseli, nyuma ya misa yo «kwibuka bose», ku wa 10 mata 2016.

Amiel Nkuliza,

Sweden.