Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya «opposition» nyarwanda – Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Iyo Kagame aririmba ngo «nta coup d’état» ishoboka mu Rwanda, umenya aba asa n’aho avuga ibyo azi. Iyo ahinduye Itegekonshinga uko yishakiye, kugirango azasazire ku butegetsi, bisa no kwerekana ko abamurwanya badahari. Iyo minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga avuze ko abarwanya ubutegetsi bakorera hanze y’igihugu bameze nk’aba «charlatants», umenya na we aba azi ibyo avuga.

Nyuma y’uko RNC icitsemo ibice, izi mvugo z’abayobozi b’u Rwanda zisa n’izatsindagiye ukuri kwambaye ubusa ku biyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru abashinze ishyaka rya politiki, na ko ihuriro nyarwanda (RNC), bacitse mo ibice bibiri. Igice kimwe ni ikiyobowe na Gén. Kayumba Nyamwasa (wahungiye Kagame muri Afurika y’Epfo), n’ikindi gice kiyobowe na Dr Théogène Rudasingwa (wahungiye Kagame muri Leta Zunze ubumwe za Amerika).

Yaba Kayumba, yaba na Rudasingwa, bombi bari magara ntunsige ba perezida Kagame. Kayumba yakoze imirimo ikomeye nka maneko mukuru, chef wa gendarmerie, umukuru w’ingabo, ambassadeur, naho Rudasingwa we akaba yarigeze kuba ambassadeur w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kugirwa umuyobozi w’ibiro bya perezida Kagame (directeur de cabinet).

Ubwiru mu icikamo ibice kwa RNC

Iyo umuntu ateze amatwi ibisobanuro bitangwa n’abayobozi b’iri shyaka, ibisobanuro bijyanye n’icikamo ibice kwabo, bose usanga barangwa n’ubwiru, ubwiru bushingiye k’ukujijisha abanyamuryango b’iri shyaka, kugirango batagira icyo batahura ku byabaye (affaire interne).

Kuri Dr Rudasingwa, inzira zabyaye amahari kubera ko ngo hari agatsiko k’abasirikari b’abatutsi bakoreraga Gén. Kayumba Nyamwasa, aho gukorera ishyaka; naho Gerivasi Condo na Jean-Marie Micombero (bari ku ruhande rwa Kayumba) bo bakemeza ko icyajyanye Rudasingwa ari uko ngo yatinye amatora yari ateganyijwe vuba aha, amatora yashoboraga kumuhirika ku mwanya w’umuhuzabikorwa rusange, yari amazeho imyaka hafi itandatu.

Bamwe mu bayoboke ba RNC nashoboye kuvugana na bo, bemeza ko ibi bisobanuro abayobozi babo batanga ntaho bihuriye n’ukuri, ko ikibazo nyamukuru gishobora kuba ahubwo ari umutungo w’ishyaka wanyerejwe, dore ko iri shyaka ngo ryari mu mashyaka make akorera mu buhungiro yari afite umutungo utubutse, Rudasingwa akaba yabishingutse mo amaze kumenya ko abawucungaga batangiye kuwigabiza.

Nubwo ibi bigihwihwiswa, byenda gusa n’ukuri kuko ntibyumvikana ukuntu aba bagabo bombi bari gupfa ibintu bisa n’ibyo abana bapfa, ibintu bitagira umutwe n’ikibuno. Iby’uko muri RNC harimo abasirikari, nta banga ryarimo, cyane ko abashinze iri shyaka bose bahoze ari abasirikari bakomeye mu ngabo z’u Rwanda.

Icy’uko Rudasingwa yatinye amatora yari agiye kumuhirika, na byo nta gaciro bifite kuko politiki ya RNC yasaga n’irwanya ubutegetsi butinya amatora. Atari ibyo, abagize RNC iyo babona hakiri kare ko Rudasingwa ntaho yari atandukaniye na Kagame, bari kuba baramusimbuje undi, inzira zitarabyara amahari.

Irindi sesengura ritangwa na bamwe mu banyamuryango ba RNC ni uko ngo muri iri shyaka habonetsemo abashaka gushyira ukuri kose ahagaragara, ukuri kwerekeranye n’ubwicanyi FPR yakoze mbere na nyuma yo gufata ubutegetsi, kugeza ku rupfu rwa perezida Habyarimana, ubu rugifatwa nk’ubwiru na bamwe mu bayobozi ba RNC.

Jonathan Musonera, usa n’aho ashaka gutomora ukuri kose kujyanye n’izi mfu, kuko zimwe yemeza ko yanazihagazeho, na Rudasingwa watinyutse kwemeza ko indege ya Habyarimana ari ingabo za Kagame zayihanuye, ndetse agasaba imbabazi abanyarwanda z’uko ngo yakomeje kupfukirana ukuri, uku kuri ngo kwasaga n’ugukomeretsa Kayumba Nyamwasa, kuko ngo yari mu bafashe iya mbere mu gufata ibyemezo byo guhanura iyi ndege, mu by’ukuri yabaye imbarutso ya génocide yakorewe abatutsi.

Isesengura ryaturutse ku rundi ruhande rwizewe ni uko ngo imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yakomeje gusaba ko Kayumba, uri mu basirikare bakuru 40 b’ingabo z’u Rwanda bashakishwa n’inkiko mpuzamahanga, yashyikirizwa izi nkiko, akaburanishwa ku cyaha akekwaho cyo guhanura iyi ndege ya perezida Habyarimana. Ibi ngo bikaba bishobora kuba mu mpamvu zatumye Rudasingwa atandukana n’uyu mugenzi we, kuko ngo Kayumba ashobora kuba ikigusha mu kugirira icyizere ishyaka ryari ritangiye kuyobokwa na benshi, abahutu n’abatutsi.

Irindi sesengura rituruka mu bahutu bari bagize iri shyaka, ryo risa n’iriheza inguni: ngo ntibavugaga rumwe n’abatutsi barishinganye kubera ko ngo muri aba batutsi abemera «révolution yo muri 59» ni mbarwa.

Impaka ngo zari urudaca, iza ngo turwane, hagati y’aya moko yombi, impaka zijyanye n’iyi nyito yitwa «révolution yo muri 59», mu by’ukuri yamenesheje abatutsi benshi mu gihugu.

Bamwe mu bahutu, bemezaga ko iyi «révolution» yari ngombwa, ngo barimo Ngarambe, Dr Emmanuel Hakizimana (wasetaga ibirenge) na Condo ngo utagiraga uruhande rugaragara abogamiraho. Aba bose, ngo nubwo barimo abasigaye mu ishyaka, bakaba mu by’ukuri ngo bari udukingirizo muri RNC, Rudasingwa na Musonera ngo bakaba barakomeje gushakisha uburyo bababohoza, none ibohoza ryakubise igihwereye!

Kuba ariko Rudasingwa na Musonera bashakaga kubabohoza, ngo si uko na bo bemeraga iyo «révolution» ijana ku ijana, ahubwo ngo byari uburyo bwo kwihisha inyuma y’iyi turufu kugirango babone abayoboke b’ishyaka rishya bashakaga gushinga, ibi na none mu rwego rwo gukwepa amatora no kurwanira gukomeza kuba abalideri, nk’uko abanyapolitiki bose bakorera mu buhungiro, bateye: buri wese mu bashinga amashyaka, yumva agomba kurigira akarima ke, ari na yo «faiblesse» na «défaillance» Mushikiwabo ababonamo.

Isesengura rya nyuma, rishobora kuba na ryo rifite ishingiro, ni iry’uko abigumuye kuri bagenzi babo muri RNC, ngo bakoreshejwe na Kigali. Abenshi muri bo ngo nta kazi gafatika bagiraga, akazi kagombye kubatunga n’imiryango yabo, uko bikwiye. Ngo byari ukwirya bakimara kuri byose, yewe n’ingendo bakoreraga hanze y’aho batuye ngo basabirizaga ama «billets» y’indege n’ibizabatungirayo.

Ibi ngo bikaba byari mu byarakaje Rudasingwa, amaze kumenya ko umutungo w’ishyaka bamwe muri bagenzi be bawuteye mo imirwi, birengagije uburyo yari yaritangiye ishyaka kuri byose, nta nyungu agamije. Ubu bukene ku bari ku bushorishori bwa RNC, ubutegetsi bw’i Kigali ngo bukaba bwari bwarabuteye imboni cyera, ngo buhitamo kuba «proposa» imyanya yo gutaha, nk’uko busanzwe bubigenza ku basa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bava bakagera kuri aka gasi k’i Burayi na Amerika.

 Amabanga y’ingoma

Nk’uko amabanga y’ingoma ngo amenywa n’uwayibaje, ukuri kuri ibi bivugwa byose, kukumenya ntibyoroshye; uretse gutegereza ikizakuva mo.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo akorera ku mbuga nkoranyambaga, Jean-Marie Micombero yemeje ko ukuboko kwa FPR adakeka ko guhari mu guca mo ibice ishyaka rya RNC, ko ahubwo ikibazo nyamukuru ari amatora Rudasingwa yatinye, dore ko bagenzi be bajyanye (Ngarambe, Musonera) bo batanashyirwa mu majwi.

Mu magambo asobanura neza, amagambo yuzuye ubuhanga mu gusesereza bagenzi be bashwanye, Micombero arasa n’uwizera ko batari inyuma y’ubutegetsi bwo mu Rwanda, ko ahubwo bishoboka ko bashinze undi mutwe wa pokitiki urwanya ubutegetsi bwa Kagame, ariko na none agakekeranya avuga ko biramutse ari ibyo, byaba ari inyungu mu zindi, ari byo yise «valeur ajoutée» mu rurimi rw’igifaransa.
Byaba inyungu mu zindi, byaba inyungu za politiki, byaba akaboko karekare mu isanduku ya RNC, byaba ivanguramoko mu ishyaka, byaba imyumvire ishingiye ku mateka yacu, byaba ukwikunda kwaranze abayobozi b’amashyaka akorera mu buhungiro, byaba «faiblesse» cyangwa «défaillance» ya Mushikiwabo, ikigaragarira benshi ni uko «opposition» nyarwanda irwaye muraramo.

Amiel Nkuliza,

Sweden