Ibihe turimo: Ukurangaza rubanda mu nkuru zitagize icyo zimaze

Amiel Nkuliza

Ibihe turimo birashushanya uko akarere k’ibiyaga bigari gateye muri iki gihe. Ni ibihe abayobozi b’ako karere barimo gutekinika kugirango barangaze rubanda mu bitagize icyo birumariye, aho gushakira hamwe icyakorwa kugirango ibihugu bayobora bisohoke mu icuraburindi babiroshyemo.

Inkuru ubu iri ku isonga mu Rwanda ni ijyanye n’ubusambanyi buri hagati ya ambasaderi Gasana na muka Kagame, Jeannette Nyiramongi. Iyo umuntu asomye izo nkuru zisukiranya ku mbuga nkoranyambaga, umuntu yibaza niba mwene izo nkuru hari icyo zimariye abasomyi. Umuntu yibaza niba kuzitaho igihe hari icyo bimaze, cyane cyane ko ubusambanyi mu bayobozi budatangiye ubungubu. Ni umukino watangiye gukinwa kuva isi yaremwa; ni ibiryo biribwa n’abahagaze, ku buryo kuwitirira uyu n’uyu ari ugukabya cyangwa gushakishiriza ikibazo aho kitari.

Kuri jyewe, mbere yo gushinja Nyiramongi ubusambanyi, ni byiza ko ababumushinja na bo babanza kwireba, bakisuzuma, basanga ari abere, bakabona kubangura ibuye, bakarimutera. Muri ibi bihugu by’i Burayi na Amerika, ubusambanyi ntibufatwa nk’inkuru idasanzwe; bufatwa nk’ubuzima busanzwe bwa buri munsi, uretse ko wenda abanyamakuru iyo bagize Imana umuyobozi agafatirwa mu cyuho, baba babonye «scoop», kubera ko baba bashaka kugurisha ibinyamakuru byabo, biba byaraheze mu ma «kiosques».

Sinzi rero niba ari na ko bimeze muri aka karere kacu, nyamara jye si ko mbibona, ahubwo mbibonamo kurangaza rubanda ngo bahugire mu manjwe, bazashiduke abitwa ko batuyobora barageze ku ntego zabo, intego zo kudutwara buhumyi, bunyago.

Uguhuma amaso rubanda ku matora ataha

Iyo umuntu yitegereje neza ibibazo biri muri aka kare: u Rwanda, Kongo, Uburundi, ndetse na Uganda, usanga igikenewe atari uguta igihe mu nkuru nk’izi z’inzanduka, ahubwo hakwiye kurebwa uburyo aka karere kasohoka muri iri curaburindi riterwa n’abayobozi babi, bikunda. Dore nk’ubu mu Rwanda haravugwa umwuka mubi w’amatora y’umukuru w’igihugu, amatora azaba mu mwaka utaha wa 2017.

Nta gushidikanya ko Perezida Kagame arimo kubunza umutima w’ukuntu azatinyuka kwitoza indi manda ya gatatu, abo bari kumwe muri FPR batamushaka. Nta washidikanya ko arimo kwibaza uburyo azakura mu nzira abamurwanya, baba abari mu gihugu n’abari inyuma yacyo, kugirango bamurekere ikibuga, azagikiniremo wenyine, mu mwaka wa 2017.

Ni nde washidikanya ko arimo kwibaza niba koko Padiri Thomas Nahimana azaza mu Rwanda guhangana na we mu matora; ni nde utabona ko arimo yibaza akabura igisubizo cy’abashyigikiye uyu mupadiri, abazamuha amafaranga yo kwiyamamaza, n’abashaka kumushyira ku ntebe yo mu Rugwiro? Ni nde uyobewe ko arimo gushakisha uburyo bwose bushoboka bwo kuzamwigarurira cyangwa kumwica, kumufunga se, kugira ngo atazamubangamira mu matora ateganijwe mu mwaka utaha ?

Ngibyo ibibazo rubanda yari ikwiye kurangariramo, aho guta igihe ku nyama idapima n’igarama imwe, iyi nyama itagira igufa, ishikuzwa na buri wese, iribwa n’abahagaze, bahaze ibya rubanda!

Akajagari mu Burundi

Iyi nkuru igamije kurebera hamwe ibibazo biri mu karere k’ibiyaga bigari n’uburyo byakemurwa, aho kurangarira mu matakaragasi, mu bitampaye agaciro. Mu Burundi, hari ibibazo byihariye, na byo byakuruwe n’amatora, ibibazo biterwa n’abayobozi babi, bashaka gusazira ku butegetsi, bashaka gufata igihugu nk’akarima ka ba se.

Aho Perezida Nkurunziza ageze muri iki gihe ni nk’aho Habyarimana yari ageze, mbere y’uko yicwa. Iyo witegerezaga Habyarimana uburyo yari amerewe nabi ubwo inkotanyi zari zimwugarije, haba mu mishyikirano ya Arusha, haba imbere mu gihugu hagati ye n’abamurwanyaga, uhita ubona ishusho ya nyayo ya Petero Nkurunziza.

Abari mu gihugu muri iriya myaka ya 92-93, ntibararaga batabonye sinema y’imfu z’inzirakarengane, uwazishe agashakishwa akaburirwa irengero. Izo mfu akenshi zashyirwaga ku gahanga k’ubutegetsi bwa Habyarimana, uyu na we akazishyira ku gahanga k’inkotanyi. Urupfu rwavuzweho cyane ni urwa Gatabazi na Gapyisi, kuko izo mpande zombi zashoboraga kubica. Nkurunziza na we aho ageze muri iki gihe, ni uko abicwa mu Burundi abagereka kuri Kagame, uyu na we akabagereka kuri Peter Nkurunziza.

Ikiruta byose – nabivuze mu nyandiko ishize – kikaba ari uko umwe yatera undi, aka kajagari kakarangira burundu, dore ko atari ubwa mbere Uburundi n’u Rwanda bishyamiranye, bitewe n’inda mbi zakunze gushyirwa imbere n’abayobozi b’ibihugu byombi.

Akajagari muri Kongo

Ubutegetsi bwa Kongo bumaze gutangaza ko amatora y’umukuru w’igihugu yari kuzaba muri uyu mwaka, yigijweyo. Ukwigizwayo si ikindi, ni ukugirango perezida Kabila ashakishe uburyo bwo kuguma ku butegetsi, n’ubwo mandat ye, na we yari icyuye igihe. Ukwigizayo ayo matora ntaho bitaniye no gukurura akajagari muri icyo gihugu hagati ye n’abamurwanya. Akajagari niba kabaye, gakuruwe n’abamurwanya nyine, bivuga ko Kabila azaba abonye iturufu yo kuguma ku butegetsi, kuko azitwaza ko ubutegetsi bwe burimo gushakisha uburyo bwahosha izo mvururu, imvururu mu by’ukuri azaba yarateje mu kurengera inyungu ze za politiki.

Ubwo mu kwezi gushize yari mu ruzinduko mu Rwanda, abanyamakuru bamubajije niba atari aje guteza inzuzi kuri mugenzi we Kagame, inzuzi zo kumenya niba agumye ku butegetsi ntacyo byamutwara. Umwe mu baminisitiri bari bamuherekeje, yasubije abanyamakuru ko ibivugwa kuri Kabila atari byo, ko ahubwo abayobozi bombi ngo bahuye mu rwego rwo kurwanya FDLR n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho, ubu yashinze ibirindiro muri Kongo.

Iki gisubizo kikaba ntaho gihuriye n’ukuri kuko aba barwanyi babarizwa muri Kongo bahamaze igihe, kandi yaba Kabila, yaba na Kagame, nta gihe batabarwanyije, cyangwa batabashyigikiye. Ikivuye muri izi nzuzi za Kabila kikaba ari uko Kagame yamugiriye inama z’uko amatora yo muri Kongo yayigizayo, bityo bombi bakaba bashakisha uburyo bacuma iminsi, iminsi mu by’ukuri yo koreka mu icuraburindi akarere kose k’ibiyaga bigari.

Muri Uganda na ho si shyashya

N’ubwo politiki yo muri iki gihugu isa n’itandukanye cyane n’iyo mu Burundi ndetse no mu Rwanda (abapfa, abafungwa, abarigiswa, ni bake), usanga Uganda ari wo mutwe utekerereza ibi bihugu byombi, kuko Museveni ari we wiyambazwa buri gihe iyo hashakishwa uburyo abayobozi b’u Rwanda n’Uburundi baguma ku butegetsi ubuziraherezo. Ba gashakabuhake ni we bakoresha mu nyungu zabo zo gushakisha uburyo bakwigarurira akarere kose k’ibiyaga bigari; atari ibyo, na we yajya yamaganwa uko yiyongeje izindi mandats zo kuyobora igihugu cya Uganda. Kuba amahanga ntacyo amuvugaho mu biringo byose agenda yiyongeza, bimuhesha imbaraga zo kuba umuvugizi mukuru w’aba banyagitugu bose bo mu karere k’ibiyaga bigari, ibi bikaba bibabaje kubera ko rubanda iyoborwa, ari yo igwa muri ibi bibazo by’aba banyanda mbi, izi nda zirya ntizihage.

Ikigamijwe, igikwiye, ni ikihe ?

Ikigamijwe kuri aba bayobozi cyo kirazwi, ni ugukonda ubutegetsi no kuburizamo demukarasi muri aka karere kose, inyungu zose zikiharirwa n’abantu bamwe, aba bayobozi uko ari batatu, bumva ko nta wundi washobora kuyobora, wavukanye imbuto, uretse bo. Ikizava muri uku kwikubira ibya rubanda, kikaba ari imyivumbagatanyo idashira, imyivumbagatanyo ihagarikwa n’amahanga, aya mahanga na yo akaba atabikora kubera urukundo aba afitiye abarimo gupfa, ahubwo aba ashingiye ku nyungu zabo zo kuyogoza akarere kose, n’abagahagarariye.

Igikwiye cyo kiroroshye kucyumva; kiranashoboka: ni uko rubanda ituye ibi bihugu bigizwe n’aka karere, yahaguruka hakiri kare, ikarwanya yivuye inyuma aba bayobozi bose, hatavuye mo n’umwe. Bitabaye ibyo u Rwanda, Uburundi, Kongo ndetse na Uganda bizahinduka akarima k’abantu bamwe, k’abasazi bagendera ku nyungu za ba gashakabuhake, babashyigikiye mu ntambara z’urudaca, intambara zigamije inyungu zabo bwite, inyungu zo gusahura ibya rubanda, haba ku rwego rw’ubukundu na politiki.

Ngibyo, nguko; agapfa kaburiwe ni impongo!

Amiel Nkuliza,

Sweden.