Ibihe turimo: Ukuri kose ku iyicwarubozo rya madamu Iragena Illuminée

lluminée Iragena waburiwe irengero

Kwica no kunyereza abantu, bakaburirwa irengero, biramenyerewe mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ibi si n’umwihariko mushya kuko byatangiye kuva ubutegetsi bw’aba bicanyi buhawe intebe mu Rwanda, muri nyakanga 1994. Kuva muri uwo mwaka, abantu benshi, baba abazwi n’abatazwi, bagiye baburirwa irengero, abandi bakaza kuboneka ari imirambo. Izi mfu cyangwa ukuburirwa irengero, ubutegetsi bwakunze guhakana uruhare rwabwo, nyamara imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta gihe itahwemye kwerekana ko akenshi ubutegetsi bw’u Rwanda buba bubifitemo uruhare rukomeye.

Iyi nkuru ntiri bugaruke ku murundo w’abantu bagiye bahotorwa cyangwa banyerezwa n’inzego z’abicanyi b’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, kuko umubare w’izi nzirakarengane ntawawurangiza. Icyo iyi nkuru iri bwibandeho ni urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe madamu Illuminée Iragena, wakoraga ku bitaro by’umwami Faiçal, akaza kuburirwa irengero. Amakuru yizewe ubu nandika, amakuru yaturutse mu nzego z’abamuhotoye, akaba yemeza urupfu rwe rudasubirwaho.

Madamu Illuminée Iragenda yari umubyeyi w’imyaka 41 y’amavuko. Mu gitondo cyo ku wa 26 werurwe 2016, yabyutse nk’abandi bakozi ba Leta, agiye ku kazi. Ntiyakagezeho kuko abicanyi b’ubutegetsi bwa Kagame bamutegeye mu nzira, bamwirukankana mu ibagiro ryabo riri muri gereza ya Kami.

Muri icyo cyumba cy’urupfu, madamu Iragena yakimazemo amezi abiri yose, akorerwa iyicwarubozo n’ibindi bikorwa bya mfurambi, bigayitse, birangwa mu batarigeze bahabwa umuco cyangwa ngo bagire aho bahurira n’uburere bwa kimuntu. Nirinze kwerekana uko iryo yicarubozo ryari riteye, kuko byaba ari ukubyutsa agahinda n’akababaro ku bagize umuryango wa nyakwigendera, akababaro bari batangiye kwibagirwa, nubwo kwibagirwa uwawe bidakunda koroha.

Mu rwego rwo gushakisha irengero rya Illuminée Iragena, hagati ya werurwe na mata muri uwo mwaka wa 2016, musaza wa Nyakwigendera yatanze ikirego kuri CID, asaba ko mushiki we yaboneka, cyangwa aho afungiwe hakamenyekana. Umugenzacyaha wa CID (mfitiye izina) yamwemereye ko Illuminée ariho, ko atapfuye nk’uko bikekwa, ko ahubwo afungiye i Kami. Uyu mugenzacyaha yahise anakora dosiye y’ifatwa ndetse n’iy’ifungwa rye. Abicanyi bari biteguye kumuniga muri icyo gihe, bakibona ko aho uyu mubyeyi yari afungiwe hamenyekanye, barahamuvanye, bamujyana kuvurizwa mu bitaro bya Kanombe, aho yagejejwe ari intere.

Agifata agatege, Illuminée yaje kuvanwa muri ibyo bitaro ajyanwa ku mwicanyi mukuru w’ubutegetsi, ahitwa kwa Gacinya, i Gikondo. Muri iryo bagiro rishya, riyobowe na ruvumwa (Gacinya Rugumya), Illuminée yarimazemo amezi ane yose, mbere y’uko yimurirwa muri imwe mu nzu zihishwamo abantu abicanyi ba Kagame baba biteguye kuniga burundu (Safe house). Kubera ko ntawe urenga umunsi we, taliki ya 25 nyakanga 2016, ni bwo abo bicanyi bamazemo umwuka Illuminée Iragena, bamwishe urubozo, urw’agashinyaguro. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Yazize iki?

Ubwo madamu Victoire Ingabire yageraga mu Rwanda taliki ya 16 mutarama 2010, abayoboke b’ishyaka rye (FDU-Inkingi) batangiye gukora ibishoboka byose kugirango bandikishe ishyaka. Mu bari ku isonga ry’icyo gikorwa, harimo n’umugabo wa Illuminée Iragenda (Martin Ntavuka), wari umuyobozi wa FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali. Uyu azwi cyane mu myigaragambyo yigeze kwitabira, imyigaragambyo yasabaga ko ishyaka FDU-Inkingi ryakwandikwa, rikemerwa nk’ishyaka rya politiki mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo, yarimo na maître Bernard Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri, yaje kuviramo Martin Ntavuka gufungwa inshuro eshanu zose, arekuwe ahunga igihugu. Muri icyo gihugu cy’ubuhungiro (ntashatse kuvuga izina), abicanyi ba Kagame ntibashizwe kuko bakimukurikiyemo, baramwiba, akizwa n’inzego zacyo z’umutekano, ubwo yari hafi gusubizwa mu Rwanda ku ngufu. Ibi byabaye ku italiki ya 16 mutarama 2016. Nyuma y’amezi abiri gusa, ku wa 26 werurwe, ni bwo n’umugore we (Illuminée Iragena) yashimuswe, aburirwa irengero, kugeza yishwe.

Intandaro y’iburirwa rengero rya Illuminée Iragena ryaje na none gutizwa umurindi n’igitabo cyanditswe na madamu Victoire Ingabire, igitabo yavugagamo ubuzima bwe bwose, n’ubwo muri gereza ubutegetsi bwa Kagame bwamujugumyemo, muri iki gihe.

Ku wa 26 werurwe 2016, ni bwo icyo gitabo cya Ingabire cyafatanywe uwitwa Gasengayire, ubwo yari agemuriye Ingabire muri gereza ya Kigali, aho agifungiwe. Indi ntandaro y’iyicwa rya Illuminée ni uko icyo gitabo cyari cyanditseho izina rya Illuminée, bivuze ko ari we cyari cyagenewe. Birasanzwe ko umwanditsi atanga impano y’igitabo cye, akandika izina ry’uwo akigeneye, ibi mu rwego rwo gushimira uwakigenewe cyangwa kumumenyesha ibyanditswe mu gitabo iki n’iki. Uguhabwa nk’impano y’icyo gitabo, umuntu akaba yakwibaza niba ari byo byagombaga kuba intandaro zo kuvutsa ubuzima nyakwigendera.

Nk’uko byavuzwe haruguru, kuri iyo taliki ni bwo madamu Illuminée Iragena yaburiwe irengero. «Interrogatoire serré» yakorewe guhera uwo munsi, yari yerekeranye n’icyo gitabo. Yabazwaga impamvu icyo gitabo cyari cyanditsemo izina rye, hakoreshejwe ikaramu; ngo kuki yari yarakigenewe; ngo yaba yari afitanye ubucuti bungana iki na madamu Ingabire; ngo niba yaba yarafashije Ingabire mu kwandika icyo gitabo, n’ibindi bibazo by’ubugoryi, mu by’ukuri bitakagombye kuvutsa ubuzima uyu mubyeyi.

Nibutse ko uyu mukobwa Gasengayire, wari wafatanywe icyo gitabo, na we ubu agifunzwe n’inzego ziyise iz’umutekano. Izi nzego, zitirirwa kurinda umutekano w’abanyagihugu, byagaragaye ko, nyuma y’imyaka 23 zigiyeho, icyo zishinzwe mu by’ukuri ari ukuwuhungabanya.

Bakeneye ubufasha no kurindwa

Nk’uko nabivuze hejuru na none, madame Illuminé Iragena yaje kwicwa urubozo taliki ya 25 nyakanga 2016. Imfubyi ze uko ari enye (4), ubutegetsi bw’agahotoro, buyobowe n’uwitwa Paul Kagame, bwarazimenesheje, ndetse n’umugabo we aba bicanyi baracyamuhigisha uruhindu aho abihishe, ku buryo n’uyu munsi wakumva bamuciye umutwe. Kuri ibyo, we n’abana be, bakaba bakeneye ubufasha no kurindwa, ku buryo buhagije.

Urupfu rwa Illuminée Iragena ntaho rutandukaniye n’izindi mfu zishingiye ku mpamvu za politiki y’abicanyi b’ubu n’ab’ejo hazaza. Kubera izo mpamvu, abo madamu Iragenda yasize (abana bane n’umugabo) bakwiye gufashwa, bagashakirwa ubundi bwihisho bwizewe, aho abicanyi (muri kamere yabo), batababona ku buryo bworoshye.

Iyi ntabaza ni nde ireba? Ni twese. Yaba ishyaka FDU Martin Ntavuka yarimo, akirimo, ishyaka ryatumye ahunga igihugu cye, rigatuma n’umugore we yicwa. Iyi ntabaza ntireba FDU gusa; irareba n’andi mashyaka avuga ko aharanira impinduka mu miyoborere y’u Rwanda rushya. Ni intabaza ireba twese, abari muri ayo mashyaka n’abatayarimo, barwanira ukuri n’impinduka mu gihugu cyacu.

Kugera kuri ibi bisabwa, nta gikomeye kirimo: ni ukutaryama ngo tugone, twibeshya ko ngo twageze iyo tujya, iyo bweze. Ugukoresha imbaraga zose dufite, tugashakira uburyo n’ubwihisho abo nyakwigendera yasize, bikwiye kutubuza gusinzira, n’ubwo ngo umusonga w’undi ntawe ubuza gusinzira.

Iyi ntabaza ntinareba gusa Martin Ntavuka n’abana be bane. Irareba n’abandi benshi Leta y’abicanyi yagize incike, abapfakazi n’inkehwe. Aba bose bakwiye gufashwa mbere y’uko abahamagarirwa gufasha birukanka mu byuka by’amashyaka, abayahagarariye  mu by’ukuri bakaba basa n’aho baba barwanira inyungu zo kugera ku butegetsi batarushye, nyamara ababafashije kubufata bakiyicira isazi mu jisho.

Uyu muco wa wa mwana w’ingayi, wo kwikunda no kurwanira inyungu zacu bwite, ukaba ukwiye gucika burundu muri «société» nyarwanda dusangiye twese. Ishyaka ntiryabaho ritagira abarigize; aba bantu bose uko bakabaye, bakaba bagomba kuba «responsables», b’imiryango ayo mashyaka yagize ibitambo, imfubyi n’incike.

Amiel Nkuliza, Sweden.