Ibihe turimo: Umwaka urashize, undi uratashye; turacyifashe mapfubyi!

Amiel Nkuliza

Umwaka urashize, undi uratashye. Imyaka ishize ari 22, mu kanya turaba dutangiye uwa 23. Ni imyaka ifite icyo ivuze, icyo isobanuye: ubutegetsi bw’agahato, bw’agahotoro, bw’agasuti, ubutegetsi bubi, bumenesha ababwo; bwica; ubutegetsi bw’abasazi (le pouvoir de fous).

Imyaka ishize ari igitero, twifashe ku munwa, twifashe mapfubyi. Ibi ariko nta n’umugayo kuko urwishigishiye, ararusoma. Ni twe twabutanze, tubugabiye abatarigeze babudusaba. Iyo babudusaba, baba barabidushimiye. Cyakora baranadushimiye ni uko turi indashima, cyangwa ngo dusubize amaso inyuma: baturoshye iyo giterwa inkingi, i shyanga; bica uwo bashaka, bagakiza uwo bashaka, haba mu gihugu no hanze ya cyo.

Ababutanze ni aba bose; ni abangaba bari ba kizigenza. Mu kwicuza icyaha bakoze, ntibakijyana no mu ntebe ya penetensiya ngo bigire inzira, ahubwo bahora bibeshya ko ngo bazongera bakabwisubiza, ngo bakoresheje amatora, amatangazo, ibigambo bihora mu njyana imwe, bitagize aho bihuriye n’ibikorwa (bifata ubutegetsi).

Abo twahaye byose, amata n’ibikingi, batweretse igihandure; ko ntaho duhuriye, ko nta hene mu ntama.

Babutanga, bari bazi ko bazasangira na bo ibyiza byose by’igihugu, nyamara bene kubugabirwa baberetse ko nta butegetsi busangirwa n’utaraburwaniriye. Baberetse ko nta hene mu ntama. Nibiyicire isazi mu jisho ni cyo bashatse. Cyokora ntibabuze byose: bashyize rubanda mu kaga, ikiyicira isazi mu jisho. Iyi icyo yahembwe, kugirango iyoboke itaruhanije, ngo yagabiwe «gira inka», inka itagira aho irisha; aho yakaragiwe, hakabwe mo ibikingi. Iyo nka izakamwa ite itagira aho ishikuza akatsi, iba mu kiraro na cyo kitagira ubwatsi? Ko umenya birutwa no kuyirya umushito, abo yagabiwe bakazirengera umusangiro!

Imyaka ishize ari myinshi igihugu tukigabiye amabandi, ku mugani wa wa wundi; abanyamurengwe: les «consommateurs compulsifs», barara mu mahoteri y’ibihumbi 20 by’amadolari ku munsi, abaturage bayobotse (buhumyi) biyicira isazi mu jisho. «Un consommateur compulsif» ni umuntu usesagura, ujya guhaha, akagura n’ibyo adakeneye, akarunda mu nzu, byabora akajugunya. Ni isiha rusahuzi; ni ugenda isi yose, yaba yatumiwe cyangwa yitumiye, intego ye ya mbere ari ukugirango isanduku y’igihugu ayisige iheruheru.

Ingaruka zabyo ni izi zose: ifaranga ryacu ryataye agaciro kageze kuri 9%. Ibi nta n’igaruriro kuko «notre consommateur compulsif» ntiyitaye kuri ibyo byose. Ibi ariko ni no mu gihe kuko ntaho ahuriye n’ubumenyi bukenerwa kugirango ayobore rubanda, emwe nta n’igenamigambi y’igihugu akeneye kumenya, uretse kwigwizaho byose, ibyo akeneye n’ibyo adakeneye. Icyakora ngo ntawe ubura byose, nta n’ubura icyo akunda: kwica, gufunga abamurwanya n’abo aketse ko bamurwanya; kumenesha mu gihugu abo yanga bose, abo basangiye byose: amata no kumena amaraso y’inzirakarengane.

Ubukungu ntibusangirwa, cyeretse utazi igisobanuro cyabwo. Ubukungu bivuga ugukomera, ugukumira abandi, ukigwizaho byose uko byakabaye (oligarchie); byose bikitwa ibyawe, ukazajyana na byo, ibyo wubatse n’ibyo wasanze. Abo bahiga ubukungu ni abataragize aho bahurira na bwo: ni abakuriye mu nka, mu byago, mu kaga ubwo amashuri yari akinze; ni abarezwe n’ibigori, na byo bitagira umunyu.

Ntibibuka aho bavuye ngo ako kaga bagasangire n’abo basanze. Ni indahaga, utarigeze arya ngo ahage, apfa adahaze ingoma ibihumbi. Bahora bararikiye byose: ibiribwa n’ibitaribwa; bagura byose: ibikenewe n’ibidakenewe, kugirango bacure abashonje. Barwaye indwara yitwa «fièvre acheteuse».

Ni ba nyakamwe; bazira nyamwinshi aho iva ikagera, kuko bayikeka Ibigango. Nyamara abo banyabigango ntibazi ko babaye nka babandi babura baje; ni bwa buro bwinshi ngo butagira umusururu, birukankanwa n’umugara umwe w’intare, bagakwirwa imishwaro, ishyamba ryose. Nyamara ngo ntawe utinya iryo shyamba, uretse icyo yarihuriye mo: bafunzwe ari benshi, abere n’abanyabyaha; abenshi icyaha ni cya kindi: icyaha cy’inkomoko.

Abandi barira ku mpembyi; babona ko ruhuga ntaho yagiye; impongano y’ibyaha bakoze n’ibyo batakoze ni uguhakwa kuri ruhuga, ku ntare y’ishyamba, ikabajugunyira ibyo ishigaje, yaciriyemo urukonda. Ni ba bana b’ingayi, ntibanga umugayo, ni ba rudacira akabishye, n’iyo kaba karimo agasuzuguro n’incyuro. Ni ba gahakwa kadategereje ingabirano, uretse iy’inzika n’urwango.

Nyamara bafite ubushobozi bwo guhindura byose, banyuze inzira zinyurwa na bose. Bafite byose ni uko baba babicira mo amarira n’urukonda. Ntuzababaze gushyira hamwe no guhura; uzababaze ikibatanya, n’ubwo na cyo batakizi. Bakunda ibintu, ibiryo n’ibinyobwa, inzira yabyo ikaba ya yindi ya nyabagendwa, bagasozaho amakwe n’ibikote. Iby’umugani w’akayiko, babiheruka cyera, nyamara uwawuciye ntaho yagiye. Nanagenda azawuraga ubuvivi n’ubuvivure.

Ntibamenya «leur prédateur»; ahubwo baramwishyira; bahora biyumvamo ko ari we ukwiye kubahaka bose, kubabera umutware, kuko ngo bataremewe gutwara. Ngicyo ikibahejeje mu bukonje, abere n’abanyabyaha; ibihugu byabahaye indaro na byo biti twatanzwe kubamenesha no kubabika mu bihome byabyo. Ibi kugirango byikure mu isoni, ipfunwe n’ikimwaro, by’uko bitatabaye ubwo inzirakarengane zicwaga, zizira ubwoko.

Umwaka urashize, undi uratashye. Indi ishize ari 22, twifashe mapfubyi, twipfutse mu jisho; ibibera mu cyanzu iwacu ntibitureba; akamasa kazivukamo kameze amahembe yombi, yo kwica, kataretse n’imitavu yavutse uwo munsi. Nyamara kica tukarebera kandi gasa n’akadashinga; ntidushaka no kukarinda izindi nka zikihishe mu kiraro, zitegereje gushira, kuko nta handi zahungira inka nkuru, yiyise intare y’ishyamba. Zimeze nka za nyamaswa za La Fontaine, zitanaga ba mwana, kandi zishira «Les animaux malades de la peste».

Ahagana cyangwa nyuma y’iyi taliki ya 31 ukuboza, ni ho nkeka ko ari bwo navutse. Data yambwiye ko nabonye izuba imvura itava ku muryango, igana umuhindo. Hari igihe nicuza n’icyo navukiye, iyo nitegereje ibishwamwinyo birangwa no kugirira nabi abavutse icyo gihe twese, aba mbere yacu, ndetse n’ab’ubu.

Nyamara simperanwa n’agahinda; mpitamo kwigarura, iyo mbonye impinja zanjye, zinsimbukira zose: nzitura Imana kugirango zizakure, zitazi akaga kibasiye u Rwanda, ubugome n’urwango by’abaruyobora ubungubu. Iyo mana nsenga ni yo nkeka ko izadukiza ibi bishwamwinyo, iri curaburindi rikibuditse igihugu cyacu, ahari izindi ngoma ibihumbi.

Umwaka uje wa 2017, uzababere mwese uw’amata n’ubuki, umwaka w’uburumbuke n’abanyu mwese. Ariko cyane cyane uzatubere uwo kwanga ikibi, nyakibi na sekibi utarara bushyitsi, udashaka ko tuba bene muntu, Benimana.

Umwaka uje kandi uzatubere umwaka wo kudakomeza kuba ba «Baburabaje», umwaka wo guhamba ingeso mbi yo kwifata mu jisho, no kwifata mapfubyi!

Amiel Nkuliza,
Sweden.