Ibihe turimo: ”uwaturoze ntiyakarabye”; arakaburya ! – Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Uwanga amazimwe abandwa habona. Iyi nyandiko ntishingiye k’uguharabika amoko bene Kanyarwanda duturuka mo. Ishingiye k’ugutanga umusanzu wo kudufasha kumenya uburwayi bwacu, abahutu n’abatutsi, dukomeje kwibeshya ko “twageze iyo tujya”.

Aha kwa Benemadamu twaje guhakwa, umuhutu cyangwa umututsi upagasa, ukora mu biro, utagira icyo akora, uwabuze ibyangombwa, uwibera mu tubari, uryamye agona, aba bose turimo bake cyane twatera ubwoba ubutegetsi bwa FPR, kuko turimo benshi ba nyamwigendaho nk’ ubugi bw’ intorezo.Ubu burangare bwacu bukaba ari bwo butuma Inkotanyi zarigize akari aha kajya he. Hari n’abibeshya ko aba bazungu baduhatse, hari icyo bazatumarira mu byifuzo byacu; hari abatazi ko iby’abahutu n’abatutsi ntacyo bibabwiye; ntibaramenya ko aya moko yombi bayabona mo ama “singes”; ntibazi ko iby’amoko yacu bitabareba, ko bareba gusa inyungu zabo bakura ku mugaragu wabo Paul Kagame, bagabiye ingoma.

Ukutita ku nyungu rusange bigaragarira ku mateka yacu yaranzwe n’umuco wo guhakwa. Ibi kandi ni mu gihe kuko umwera uturutse i bukuru ngo bucya wakwiriye hose. Hari aho bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda batinyutse gutesha agaciro ba Se ngo si bo bababyaye ! Abana b’Abahutu n’Abatutsi bavukiye muri aya mahanga, ntibavuga n’ikinyarwanda, kuko ababyeyi babo badashaka kukibigisha. Ibi si ubupfapfa gusa, ahubwo ni no kwirengagiza cyangwa kutamenya amateka n’umuco bivomwa mu rurimi rwacu.

Indangamuntu yacu iyo mu mahanga

Iyo tuvuye mu buretwa cyangwa mu mirimo ya benemadamu, ikituranga ni ukwirukira ku mbuga za interineti kugirango turebe “aho bigeze”. Ayo makuru tuba duhiga, abenshi muri twe nta ruhare tuyagira mo mu kuyatanga. Tugendera ku bihuha tuvoma muri izo nkuru n’amatangazo y’amashyaka, ameze nka bwa buro bwinshi butagira umusururu. Hari umuhanga wavuze ngo guhisha neza umunyarwanda, ni ukwandika igitabo kimwerekeye, kuko ngo aba atazapfa agisomye ngo amenye ibimuvugwaho. Nyamara ibyo bitabo biba byuzuye mo amateka y’amoko yacu, dukwiye kuraga abana bacu tuzasiga inyuma. Ibitabo bivuga ku Rwanda n’akarere bikwiye kugurirwa ababyiruka bose kuko twe turabyina tuvamo; byaba ibyanditswe mbere ya 1994 na nyuma y’aho.

Ikiduhuza twese muri aya mahanga ni amakwe, ugushyingura, iminsi mikuru itandukanye, amasengesho, amabonekererwa y’ibiwani, utubari, guhiga abagore/abagabo b’abandi, ibirara, n’ibindi bitagize icyo bimaze, tutagombye gutaho igihe. Muri ayo mahuriro yose, ibyinshi mu bitugenza ntaho bihuriye n’urukundo. Iyo bitari ukwerekana imodoka nziza twaguze, tuba tugiye kurata ibikote, kumva inkuru z’impuha, gutuka Kagame, kumunekera no kumuhakishwa. Uyu na we, ibyo yumvise byose ati natanzwe; si ukuduhiga, agaskya atanzitse! Ntuzatubaze gukorera hamwe kuko si ibyacu. Ba gashakabuhake batubona mo abanyafurika b’ubundi bwoko, badafashanya, barangwa no gukekana ibiriho n’ibitariho. Twananiwe kwiyegeranya nk’Abarundi cyangwa Abakongomani; ikituranga ni ugukwepana, gusuzugurana, gucengana, kunekana. Ntawe urangira undi akazi ngo atazaza akamwirukanisha, akamuca amazi, ya mvugo y’ab’ubu. Ibi akenshi ni no mu gihe, kuko hari n’ubwo tugenzwa na twinshi: gusenya ingo zigitaguza, abazisenyera na bo bakitiza umuhoro!

Uretse gutinya inkotanyi n’intore zazo, na twe ubwacu turitinya; turiheza. Guhurira hamwe no gukorera hamwe si ibyacu. Bamwe tubeshya ko ngo atari byiza kuboneka muri izo nama ngo tuticisha abo twasize mu gihugu.Hari ubwo byaba na byo, nyamara hari ubwo biba birimo no gukabya. Hari n’abatinya guhamagara iyo miryango kuko baba banga ko ibabwira ibibazo byayo. Urwitwazo rundi ni uko ngo amatelefoni inkotanyi ziyumviriza. Reka dushime bake bibuka abo basize inyuma, tugaye ababaye abadahambana, kuva bagera kuri aka gasi k’i Burayi na Amerika.

Reka twongere dushime Yozefu MATATA, ugitsimbaraye ku muco wacu, umuco wo gufasha abagowe n’abahohoterwa n’ubutegetsi bwa FPR, uko bwije, uko bukeye. Akwiye inkunga, nyamara ntidukozwa ibyo gutanga n’iyero rimwe asaba buri wese, iyero ryo gufasha izo ngorwa ziri mu kaga. Déo MUSHAYIDI we, wafashije benshi kubona ubuhungiro, ababaza uko amerewe iyo mu mva z’inkotanyi, babarirwa ku mitwe y’intoke. Iyo turenzwe ibisigazwa by’abazungu, tumuvugiraho neza ko ngo yizize, yamennye amata (amabanga ya bene wabo). Naba na we yanze gupfa atavuze. Si Mushayidi gusa wabaye iciro ry’imigani. INGABIRE na we ni uko. Ni insina ngufi icibwaho urukoma rw’abiyita abanyapolitiki. Iyo hagize uwibutsa ko akwiye gusaba imbabazi, akisangira abana n’umugabo, abitwikiriye umutaka we, babifata nko guca inka amabere. Bamwe bashinyagura bavuga ko ngo ntacyo abaye, kuko ngo bamwoherereza amafaranga iyo mu mva zifunguye za FPR-Inkotanyi. Ibi nta mugayo kuko abahoha batyo, ntibigeze bamenya ububi bw’uburoko bw’izi nyenzi: n’iyo wagemurirwa inyama buri munsi, ubuvamo warabaye igishushungwe, igisenzegeri, kubera “torture morale” cyangwa “physique” ukorerwaho n’abacungagereza cyangwa abagororwa bagenzi bawe, bahatirwa kukugirira nabi! Urugero rwa hafi ni Bizimungu, Ntakirutinka, Ntaganda, Nkuliza, n’abandi batazwi, batazapfa banamenyekanye!

Abandi tuba turi aho, gusa. Ngo ntidukunda politiki, nyamara wayikunda, utayikunda, twese dusabwa kuyikora kugirango dutahe. Ikibazo turayikorera hehe ko abo twakwisunze basa n’abadashinga. Amashyaka arenga 20 iyo mu mahanga wagirango icyo ashinzwe ni ugukora amatangazo. Abiyita FDLR na bo, niba atari Baringa, barazwe irondakoko. Ntibakozwa izindi mbaraga aho zaturuka hose: mu bahutu n’abatutsi, mu Nduga ho ni ibindi. Aba bose babaye nk’inzuki zitagira urwiru. Twagiramungu abita ibitambambuga muri politiki. Naba na we ntiyigeze aruhuka gutontoma, kuko ngo umunyapolitiki wa nyawe, aruhuka ari uko ageze mu mva. Si nka Nsengiyaremye wirukanye abafaransa iyo za Dar-es-salaam, ubu akaba yicururiza ibishyimbo muri Mozambique. Aba bombi, bari abakuru ba Leta, n’abandi bari babungirije, ni bo bagombye kuba ba Kisekedi bacu, nyamara barimo ababaye abapfayongo n’indondogozi, gusa.

Abirirwaga babeshya Habyarimana ko ngo bazamugwa inyuma, ubu ni bo ndatwa mu ihunahunambehe z’ubutegetsi buriho ubu Rwanda. Abana, abuzukuru b’intwari za parimehutu, na bo barimo benshi. Uguhakwa neza kwabo ni ukwihakana ba Se bababyaye; abandi, mu gucinya inkoro, bati “burya mama yansambanye mu batutsi”!

Mu gihe mu Rwanda abaturage rwimbyi, birirwa bariha ibyo batangije, inka batariye, twe twibereye mu iraha ritagira inyito n’ingiro. Twitwara nk’abazungu twibeshya ko Uburayi na Amerika ari  iwacu. Ubwenegihugu twitwaza, hari ababubona mo ubudahangarwa, nyamara ntibutwanditse ku gahanga. Ntibubuza uwabeshyewe ibyaha kujugunywa mu kagozi. Abandi twahahamuwe n’umuyaya wo kwa Gauthier iyo mu Bufaransa; aho kumurega ihimbabyaha, duhitamo kubebera. Abandi tumira bunguri indagu za Magayane na Nyirabiyoro. Nta “hasard” iba mu hazaza; kugendera kuri “hazard” ni ubupfapfa n’ubupfayongo.

Ubu hagezweho amaradiyo akorera kuri interineti, atagera kuri rubanda. Aya yumvwa n’abagashize bakutse amafiriti n’amaguru y’inkoko,amadivayi y’umutuku n’umweru. Abahungiye muri Afurika bo biyemeje gutanga icya cumi ku batakibatse, kugirango bagure ubuzima bwabo. Za ambasade z’u Rwanda, zishyirwa hirya no hino muri ibyo bihugu, ubu zahindutse ibigo bya ”Rwanda Revenue” ku bahutu n’Abatutsi, batinya urupfu. Iyo minyago aho kuyitanga muri opozisiyo cyangwa ngo ishyirwe mu kigega cya Matata, igenerwa ababahiga. Nyamara ntibazi ko gukorera indashima ari nko kugosorera mu rucaca: Rwigara, Rujugiro n’abandi benshi, ntawabarushije gutanga menshi.

Intambara za ba Mpatsibihugu ziratugenda runono

Intambara zo gukoloniza Afurika zirakomeje. Ni intambara zisomwa mu nyandiko ya Déogratias MUSHAYIDI, yashyize ahagaragara mu 2008 (Le Peuple Rwandais Crie Justice/www.mondialisation.ca ). Iyi nyandiko ya Mushayidi yaje no kuvamo igitabo kirambuye cy’uwitwa Noheli NDANYUZWE, mu 2014. Iyi nyandiko kandi yemewe na ONU, Département ya Leta ya Amerika, n’izindi nzego z’ibihugu bikomeye byo ku isi, kuko ibiyivugwa mo bisa n’ukuri kwambaye ubusa: umugambi wo kwimakaza ba Nyamuke. Nyamara ibi ntaho bihuriye n’ukuri: gahunda ya ba gashakabuhake ni uguhiga aho bazatura nyuma y’umwaka wa 2050, bakirukana ba nyamwinshi, bahatuye ubu.

Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, nise ”match nul” mu nyanyiko y’ubushize, bwerekanwa neza na ziriya nyandiko za Mushayidi na Ndanyuzwe. Zinerekana ko kwica abatutsi, bazira ubwoko bwabo, byateguriwe i Bugande mu mwaka w’1989.

Ikibabaje ni uko hari Abahutu n’Abatutsi batemera izi nyandiko zombi, bitewe no kuba batarashatse kuzisoma, ubunebwe, cyangwa kubera ko atari bo bazanditse; kuba se ibizivugwa mo barabigize mo uruhare, umuco wo guhakwa ku bazungu, n’ ibindi. Muri make, Abatutsi, ubu bari ku butegetsi mu Rwanda, icyo tugomba kumenya, ni impamvu baburiho. Kutamenya ibyo ni ko kwibeshya kuko politiki ya FPR ishingiye ku biri muri izi nyandiko z’aba banditsi bombi: impamvu Abahutu birukanywe ku butegetsi ni uko banze gutanga ibyo Abanyamerika bashakaga kugeraho mu karere k’ibiyaga bigari: amabuye y’agaciro, ubutaka, ibikingi, kugarura ubucakara…

Hari abemeza ko Nyakwigendera Perezida Grégoire KAYIBANDA yari yaratanze inama ku bari bamwungirije, agira, ati: ”ubwo muzabona mudashyigikiwe n’Ububirigi cyangwa Vatikani, ku bw’umutekano wanyu n’abana banyu, ibyo Abanyamerika bazabaka byose, muzabibahe”. Urugero rw’iyi nararibonye ni uko agatsiko, nyuma y’uko gafashe ubutegetsi mu Rwanda, kahise gashyiraho intara eshanu zigize igihugu, kirukana igifaransa, kimika icyongereza, nkuko kari kabisabwe n’abo ba gashozantambara.

Icyo bibeshye, gishobora kuvamo amahirwe cyangwa akaga, ni ubukomere bw’Uburusiya n’Ubushimwa, kuko mu 1989, ubwo iyi migambi mibisha yacurirwaga i Bugande, ibi bihugu byombi ntibyari mu bikomeye ku isi muri iki gihe.

Inama isumba izindi

Inama isumba izindi ikaba ari uko Abatutsi n’Abahutu bamenya uburyo basohoka muri iki kibazo kigiye gutuma akarere kose k’ibiyaga bigari gahungabana. Abatwa bo simbatindaho kuko sinzi niba muri aya mahanga turimo hari abahari, barenga byibura na 50.Uwandusha kumenya umubare wabo, yaba ateye inkunga abasomyi b’iyi nkuru. Ikizwi neza ni uko nyuma y’uko batswe ibishanga, bacukuraga mo ibumba no kunyagwa aho bari batuye, ubu babaye ubwoko busabiriza mu gihugu hose.

Nubwo hariho n’abahutu cyangwa abatutsi ubu batunzwe no gusabiriza cyangwa gusaba amafunguro mu mago yose, cyane ayo mu migi, abatwa bo byahumiye ku mirari kuko, uretse kubakenesha gukabije, Leta ya FPR yanababoneye utundi tubyiniriro twa”ba nyamuke”; uretse ko ari na byo, kuko bigaragara neza ko benda gushira mu Rwanda, nk’uko za ”dinosaures” na zo zashize ku isi.

Abatwa bakwiye gukorerwa gahunda zabo bwite, kuko andi moko yose yagiye yiharira ubutegetsi mu Rwanda, ntacyo yabamariye. Aya moko akaba na none akwiye kwiyumva mo umwenda w’amateka, aho gukina ku mubyimba kuri izi ngorwa, dore ko iyo amaze kurengwa, anazirengerwaho ngo bashiki bazo ni bo bavura umugongo!

Kuri jyewe, mu moko yose duturuka mo, Abatwa ni bo bana b’Imana; umutwa arangwa no kuvugisha ukuri. Abatwa barakundana. Nta macakubiri arangwa iwabo nko mu yandi moko yacu. Si abagome, bakunda abantu, bagira ubuntu. Ni ubwoko bukwiye kurengerwa; ni ubwoko bwemera ubuke bwabwo n’intege nke zabwo. Ntibwiyitirira andi moko yacu, aba agamije indonke mu kwitutsura no kwihutuza. Uwaturoze ntiyakarabye, arakaburya!

Amiel Nkuliza,

Sweden.