Ibihembo RWANDAN HUMAN RIGHTS AWARDS 2017 byabonye ba nyirabyo

Ibi bihembo bigenerwa abitangiye guteza imbere uburenganzira n’ubwisanzure bw’ikiremwamuntu bitangwa n’umuryango GLOBAL CAMPAIGN FOR RWANDAN’S HUMAN RIGHTS ufite icyicaro mu Bwongereza.

Muri uyu mwaka wa 2017 bikaba byaragenewe aba bakurikira: Igihembo cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa hafi ubuzima bwe bwose cyahariwe Joseph Matata kubera igihe kinini cyane aharanira ubutitsa ndetse adatezuka kugeza ubu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.

Joseph Matata ni umuyobozi w’ikigo CLIIR, giharanira kurwanya akarengane n’umuco wo kudahana mu karere k’ibiyaga bigari.

Igihembo cyahariwe abitangiye Demokarasi n’ubwisanzure cyagenewe Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi ufungiye mu Rwanda na Diane Shima Rwigara washatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda ubu akaba nawe afungiye mu Rwanda kubera ubwitange, gutinyuka gusaba ko urubuga rwa politiki rwafungurwa mu Rwanda, no guharanira ubwisanzure mu bihe bikomeye.

Igihembo cyagenewe uwakoze ibikorwa biteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyahawe Televiziyo BBC 2 kubera ko yashoboye gutegura ikanatangaza Filimi mbarankuru “Rwanda’s Untold Story” yatumye amajwi yari yarapfukiranwe ashobora kumvikana.Igihembo cyahariwe igitangazamakuru cyabaye indashyikirwa cyahawe Radio Ijwi ry’Amerika, igisata cy’ikirundi n’ikinyarwanda kubera amakuru n’ibiganiro byayo byafashije mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu karere k’ibiyaga bigari no mu Rwanda by’umwihariko.

Kanda hano umenye byinshi ku muryango GLOBAL CAMPAIGN FOR RWANDAN’S HUMAN RIGHTS.