Ibihugu bya SADC birasaba ko muri Congo hajyaho Leta ihuriweho na bose.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Lusaka muri Zambia aravuga ko Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika (SADC) wasabye ko bakongera kubarura bundi bushya amajwi y’amatora yabaye muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo guhosha  ubushyamirane bwaturutse ku itangazwa ry’amajwi ya Perezida wa Repubulika n’abashingamateka.

Uwo muryango w’akarere n’igihugu cya Republika iharanira Demokarasi ya Congo kibereye umunyamuryango wahamagariye abategetsi b’icyo gihugu gushyiho leta ihuriyemo bose nyuma y’aho ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu bitavuzweho rumwe.

SADC ivuga ko ishyigikiye ko amajwi yongera kubarurwa mu gihe hari igice cy’abatavuga rumwe na leta batemera ibyavuye mu matora.

Kuri iki cyumweru, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, ari na we ayoboye SADC muri iki gihe, yahamagariye abategetsi ba Congo gushaka ubwumvikane bwa politike biciye mu biganiro kugira ngo hajyeho leta y’ubumwe.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida Edgar Lungu yavuze ko ubwumvikane nk’ubwo bwafasha kubonera igisubizo ibibazo bya politiki Congo irimo bishingiye ku banze kwemera imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora.

SADC ngo yahaye agaciro amakenga ku mibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yashyikirijwe na Kiliziya Gatolika yo muri Congo ndetse n’abashyigikiye Fayulu, kandi ko  gusubiramo ibarura ry’amajwi byamara ingingimira abatsinze n’abatsinzwe.

Iryo tangazo risoza rivuga ko bikenewe ko muri iki gihe kidasanzwe abanyapolitiki ba Republika iharanira Demokarasi ya Congo biyemeza guhagarika ubushyamirane no kwirinda ko ibintu byagera i rudubi.