Ibihugu by’i Burayi bishobora kugabanya imfashanyo biha u Rwanda niba rutisubiyeho ku kibazo cya Congo

Amakuru atangazwa n’urubuga 7 sur 7  aravuga ko ibihugu by’u Burayi byiteguye kwihanangiriza u Rwanda, cyane cyane bigabanya imfashanyo bitanga mu ngengo y’imali y’u Rwanda ya buri mwaka, niba Leta y’u Rwanda iterekanye vuba ubushake bwo gutuma hagaruka amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ibyo byatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nzeli 2012 na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Bwana Didier Reynders. Yongeyeho ati iki n’ikibazo cy’iminsi cyangwa ibyumweru s’ikibazo kizatwara amezi.

Abaministres b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’u Burayi (EU/UE) bari mu nama i Paphos mu kirwa cya Chypre, baganiriye gato ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe n’i Kampala muri Uganda hari inama y’ibihugu byo mu biyaga bigari (CIGL) nayo yigaga kuri icyo kibazo cya Congo.

N’ubwo u Rwanda rukomeje guhakana ko nta nkunga rutera inyeshyamba za M23, Ministre Reynders we yakomeje gusaba Leta y’u Rwanda gukoresha ingufu zayo ku nyeshyamba za M23 kugirango intambara muri Congo ihagarare. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nzeli 2012 Ministre Reynders yavuze ko amahanga yiteguye gufatira u Rwanda ibihano, u Rwanda rukaba rwari rumaze iminsi ruri kw’ibere rufatwa n’amahanga nk’intangarugero mu gukoresha neza inkunga ruhabwa.

Ministre Reynders kandi yabwiye ibiro ntaramakuru by’ababiligi BELGA ati:” Niba u Rwanda rushaka gukomeza kwizerwa n’amahanga, rugomba kwerekana neza ko rurimo gushaka ibisubizo kandi rukubaha ubusugire bw’igihugu cya Congo”

Kuri Ministre Reynders, ngo Leta y’u Bwongereza, inshuti ya hafi ya Leta y’u Rwanda, ishobora kuba ishyigikiye uburyo bw’ibihano kimwe n’inzego zigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (UE/EU). Hashobora ngo kubaho kugabanya imfashanyo ijya mu ngengo y’imali y’u Rwanda ariko imfashanyo zigenerwa abaturage ziciye mu miryango itagengwa na Leta cyangwa indi miryango mpuzamahanga ifasha zo ntabwo zizakorwaho.

Ubwanditsi